ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/95 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gicurasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Gicurasi
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Gicurasi
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Gicurasi
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Gicurasi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 5/95 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Gicurasi

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Gicurasi

Indirimbo ya 68

Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu n’Amatangazo akwiriye yo mu Murimo Wacu w’Ubwami. Erekana ingingo imwe cyangwa ebyiri zishishikaje zishobora gukoreshwa mu gihe dutanga amagazeti yasohotse vuba aha. Teganya umubwiriza ushoboye kugira ngo yerekane uburyo bwo kuyatanga, akoresheje imwe muri izo ngingo.

Imin. 15: “Komeza Gukurikirana Imirimo ya Gitewokarasi mu Bihe by’Iminsi Mikuru.” Mu bibazo n’ibisubizo. Vuga inkuru z’ibyabaye zishimiwe na bamwe ubwo bakoraga ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa igihe batangaga ubuhamya mu buryo bufatiweho.

Imin. 18: “Tumira Abandi Kugira ngo Bakurikire Umuntu Ukomeye Cyane Kuruta Abandi Bose.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Teganya gutanga ibyerekanwa bibiri bigufi. Tsindagiriza ukuntu ari ngombwa kubika raporo zujujwe neza zo ku nzu n’inzu; ongera usuzume mu magambo ahinnye ibigomba kuzuzwa kuri izo raporo.

Indirimbo ya 153 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Gicurasi

Indirimbo ya 86

Imin. 13: Amatangazo y’iwanyu n’Amakuru ya Gitewokarasi. Raporo y’imibare y’ibibarurwa, ushyizemo no gushimira uko ari ko kose ku bw’impano zatanzwe.

Imin. 14: “Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’ishuri. Subira mu mabwiriza akubiye muri “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1995,” werekeza ku byibutswa ibyo ari byo byose bikenewe cyane cyane n’itorero.

Imin. 18: “Garagaza ko Ufatana Uburemere Inzu y’Imana.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tanga ibindi bitekerezo ku bihereranye n’ibikenewe kugira ngo igihe cy’amateraniro cyubahirizwe.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1990, ku mapaji ya 26-29 (mu Gifaransa no mu Giswayire).

Indirimbo ya 99 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Gicurasi

Indirimbo ya 78

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Subira muri gahunda z’iwanyu z’umurimo wo kubwiriza. Erekana uburyo bwo gutanga amagazeti yasohotse vuba aha mu ifasi y’iwanyu.

Imin. 15: “Icyitegererezo Dukwiriye Gukurikiza Neza.” Mu bibazo n’ibisubizo.

Imin. 20: “Batere Inkunga yo Kuba Abigishwa Be.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Tanga ingero ebyiri z’ibyerekanwa. Basabe bose kugira ngo bakoreshe igihe runaka bateganyiriza umurimo wo kubwiriza buri cyumweru mu gusubira gusura abashimishijwe.

Indirimbo ya 22 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Gicurasi

Indirimbo ya 74

Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Muzahindura Amasaha y’Amateraniro Yanyu?” niba ireba itorero ryanyu.

Imin. 20: “Dukomeze Twihambire ku Nyigisho Zikiranuka za Yehova.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi uhagarariye itorero ishingiye ku gice cya 11 cy’igitabo Twagizwe Umuteguro Ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu.

Imin. 10: Ibikenewe iwanyu. Cyangwa se utange disikuru ishingiye ku ngingo ivuga ngo “Mbese, Ufasha Umwana Wawe Guhitamo Yehova?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, ku mapaji ya 26-30 (mu Gifaransa no mu Giswayire).

Imin. 10: Itegure ku bw’Ibitabo Bizatangwa Muri Kamena. Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’uwa 1982 gishobora gukoreshwa. Niba itorero ritabifite mu bubiko, igitabo Amani na Usalama wa Kweli​—Wewe Unaweza Kuupataje? ni cyo gishobora gutangwa. Niba icyo gitabo kizakoreshwa iwanyu, tegura uburyo bushobora gukoreshwa mu kugitanga ku nzu n’inzu. Niba ikindi gitabo runaka ari cyo kizatangwa, tegura uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo kugitanga. Ibitekerezo ku bihereranye no kugitanga bishobora kuboneka mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 9-15. Teganya umubwiriza ushoboye kugira ngo yerekane urugero rwo kugitanga.

Indirimbo ya 94 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze