ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/95 p. 1
  • Icyigisho cya Bwite—Gikwiriye Kwitabwaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyigisho cya Bwite—Gikwiriye Kwitabwaho
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Girana na Yehova imishyikirano yimbitse
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ni iki cyagufasha kwiyigisha buri gihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ducungure igihe cyo gusoma no kwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Icyo wakora kugira ngo kwiyigisha birusheho kugushimisha no kukugirira akamaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 6/95 p. 1

Icyigisho cya Bwite—Gikwiriye Kwitabwaho

1 Ni ibihe bintu dusabwa kwitaho cyane? Twagombye kwita cyane ku bihereranye no kubaka no gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Icyigisho cya bwite kigira uruhare runini mu guteza imbere iyo imishyikirano. Muri iki gihe, bake muri twe ni bo usanga bari mu mimerere ibemerera gukoresha igihe kirekire mu gutekereza no mu cyigisho cya bwite. Ariko kandi, mu gihe twaba tudasoma Ijambo ry’Imana buri gihe, dushobora gucogora kugeza ubwo ndetse tubura imbaraga zo kunanira umwuka w’isi n’irari ryayo rya kamere.

2 Ifuze Iryo Jambo: Ubwo twatangiraga kumenya iby’imigambi y’Imana, wenda twifuje kugira ubumenyi bwinshi kurushaho. Nyamara, uko igihe cyahitaga, birashoboka ko inzara twari dufitiye ibyo kurya by’umwuka yaba yaragiye icogora. Bityo, tukaba dukeneye ‘kwifuza’ ibyo kurya by’umwuka (1 Pet 2:2). Ni gute dushobora kwihingamo bene uko kwifuza?

3 Impumuro y’ibyo kurya biryoshye, ituma inzara irushaho gukara, bitewe n’uko itwibutsa ibintu binejeje. Kugira icyigisho cya bwite mu byiciro bigufi, bishobora gutuma tumererwa dutyo mu buryo bw’umwuka. Gufata umutamiro muke uryoshye wo mu buryo bw’umwuka, bishobora kongera ipfa dufitiye ukuri kwimbitse cyane. Ukunyurwa dukesha kwiga, gushobora kudutera inkunga yo gucukumbura mu buryo bwimbitse cyane mu Ijambo rya Yehova.

4 Tora Akamenyero Kazatuma Ibintu Birushaho Kukugendekera Neza: Bamwe bateganya umugoroba wose kugira ngo bagire icyigisho cya bwite, mu gihe abandi bo banogerwa n’ibyiciro by’icyigisho bigufi cyane kandi biba incuro nyinshi. Niba ubona ko warushaho guhugukira ibyo wiga mu masaha ya mu gitondo kare, ushobora gufata umwanzuro wo kujya ugira icyo wiyigisha mbere yo gusamura. Niba nimugoraba ari bwo wumva uhugutse, ushobora guhitamo kwiyigisha nijoro mbere yo kujya kuryama. Uko byamera kose, ikintu cy’ingenzi, ni uguhozaho no kudatezuka ku kamenyero keza watoye uhuje n’ibyo ukeneye.

5 Mu gihe dutewe inkunga yo kurushaho kugira icyigisho cya bwite, dushobora kubangukirwa no kugaragaza ko dufite porogaramu itagira uruhumekero. Nyamara kandi, twese dukwiriye kutabogama mu gihe dusuzuma ukuntu dukoresha igihe cyacu. Mbese, amasaha menshi yaba ashirira mu kureba porogaramu za televiziyo buri munsi? Mbese, twiteguye kwigomwa zimwe mu nyungu za bwite? Gukora isuzuma rishyize mu gaciro ry’ukuntu dukoresha igihe cyacu, wenda byahishura ibihe bya buri munsi byashoboraga gukoreshwa mu cyigisho cya bwite mu buryo bw’ingirakamaro kurushaho.​—⁠Ef 5:15, 16.

6 Birakwiriye ko icyigisho cy’Ijambo ry’Imana tucyerekezaho ibitekerezo byacu nta kukibangikanya n’ikindi gikorwa. Kugerageza kugira ikindi kintu dukora icyo gihe, bigabanya inyungu tukivanamo. Mu gihe twaba twiga turimo turya, twumva radiyo, cyangwa tureba televiziyo, icyo gihe twaba tuterekeje ibitekerezo byacu byose ku byo tugerageza kwiga (1 Tim 4:15). Bityo rero, tuba tugomba kubanza kuvanaho ibyaturangaza.​—⁠Reba igitabo Kiongozi cha Shule, ipaji ya 33 n’iya 34.

7 Kwiga no gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya buri munsi, ni iby’ingenzi bitewe n’uko ubwo buryo ari bwo tuboneramo ubuyobozi buva kuri Yehova. Gambirira kujya uvoma ukuri mu mpapuro zanditse maze uzuzuze mu mutima wawe. Jya ukoresha buri mwanya ubonetse wose, n’ubwo waba ari muto bwose, kugira ngo usome, usubiremo, cyangwa ufate igihe cyo gutekereza ku bintu by’umwuka.​—⁠Guteg 6:6-8; Kolo 1:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze