ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/95 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Gicurasi
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 5 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 12 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 19 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 26 Kamena
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 6/95 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Gicurasi

Indirimbo ya 83

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’Amatangazo akwiriye yo mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin. 17: “Duhore Dufite Ibintu Byinshi byo Gukora.” Mu bibazo n’ibisubizo. Teganya kugirana ibiganiro bibiri cyangwa bitatu bigufi n’abantu bahihibikana muri byinshi, barimo nk’umusaza, umugore ukora imirimo yo mu rugo, cyangwa umupayiniya; basabe gusobanura ukuntu bashobora gukurikiza porogaramu itagira uruhumekero, kandi bakaba bagikomeza kurangwaho ibyishimo.

Imin. 18: “Gukoresha Neza Ibitabo Byacu bya Kera.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Menyesha abagize itorero ibitabo bya kera bihari; batere inkunga yo gufata ibyo bazakoresha mu murimo. Teganya gutanga urugero rumwe cyangwa ebyiri zerekana uburyo bwo kubitanga bwavuzwe.

Indirimbo ya 188 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 5 Kamena

Indirimbo ya 183

Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Subiramo ibitekerezo bishimishije by’Ikoraniro ry’Intara ‘Gutinya Imana.’ Tangaza gahunda y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’iki cyumweru.

Imin. 15: “Umwungeri Wubaka Umukumbi.” Disikuru itangwe n’umusaza ishingiye ku bitekerezo bikubiye mu mutwe muto ku mapaji ya 21-3 y’Umunara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Nzeri 1993 (mu Gifaransa no mu Giswayire). Tsindagiriza inama zo mu Byanditswe zifasha mu guhangana n’ibibazo.

Imin. 15: Mbese, Waba Witeguye Guhangana n’Ikibazo Cyerekeye Ubuvuzi Gishobora Gushyira Ukwizera Kwawe mu Kigeragezo? Umusaza ushoboye atange disikuru ikaze, ariko ishishikaje kugira ngo afashe abavandimwe gufatana uburemere agaciro k’Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi. Subira muri porogaramu yo mu kwezi kwa Mutarama umwaka ushize, kugira ngo ugaragaze ko ababikwiriye bose kandi bifuza ubwo burinzi bashobora kububona buzuza ayo makarita. Reba ubusobanuro burambuye mu Murimo Wacu w’Ubwami wa Kamena 1994, ku ipaji ya 2, munsi y’ “Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Kamena.”

Indirimbo ya 198 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 12 Kamena

Indirimbo ya 182

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma ingingo zaganirwaho zivuye mu magazeti yasohotse vuba aha. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri izi mpera z’icyumweru.

Imin. 18: “Garagaza ko Uzirikana Abandi​—Igice cya 1.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibyibutswa byerekeye inshingano y’abasaza yo gufatanya mu kugenzura kugira ngo barebe ko gusana ibisakaye Inzu y’Ubwami, impombo z’amazi, insinga z’amashanyarazi, n’uburyo bwo kuyarinda impanuka, bikorwa neza.​—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wasohotse mu Ukuboza 1984, ku ipaji ya 8 (mu Cyongereza no mu Giswayire).

Imin. 17: “Garagaza ko Ubitaho Usubira Kubasura.” Ababwiriza batatu cyangwa bane baganire ku bihereranye n’intego hamwe n’akamaro ko gusubira gusura. Tsindagiriza intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Subiramo uburyo bwo gusubira gusura bwavuzwe. Teganya gutanga icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri, hamwe n’itsinda ritanga inama n’ibitekerezo byo kurushaho kubinonosora

Indirimbo ya 196 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 19 Kamena

Indirimbo ya 161

Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu.

Imin. 15: Umugereka ufite umutwe uvuga ngo “Ibyorohejwe mu Ikoraniro ry’Intara ryo mu wa 1995.” Disikuru ishingiye ku maparagarafu ya 1-8, itangwe n’umugenzuzi uhagarariye itorero. Tsindagiriza inyungu zirangwamo icyizere zibonerwa mu kuvanaho gahunda y’imirimo ihereranye n’ibyo kurya.

Imin. 10: “Uburyo bwo Gutegura Ububiko bw’ibitabo bwa Gitewokarasi.” Disikuru ishingiye ku Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 1 Ugushyingo 1994, ku mapaji ya 28-31 (mu Gifaransa no mu Giswayire).

Imin. 15: “Icyigisho cya Bwite​—Gikwiriye Kwitabwaho.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo ibitekerezo byatoranyijwe bishingiye ku Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Kamena 1985, ku mapaji ya 8-13 (mu Gifaransa).

Indirimbo ya 116 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 26 Kamena

Indirimbo ya 141

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu.

Imin. 15: “Kongera Gusubira ku Ishuri.” Tsindagiriza ibibazo abakiri bato bahangana na byo, n’uburyo ababyeyi bashobora gufasha abana babo.

Imin. 20: Umugereka ufite umutwe uvuga ngo “Ibyorohejwe mu Ikoraniro ry’Intara ryo mu wa 1995.” Mu bibazo n’ibisubizo ku maparagarafu ya 9-19, itangwe n’umwanditsi w’itorero. Erekeza ibitekerezo ku gasanduku k’ibyibutswa kari ku musozo. Tsindagiriza ibyo gukoresha ubwenge mu kuzana mu ikoraniro ibyo kurya bya ngombwa gusa n’ibintu bihereranye na ryo.

Indirimbo ya 199 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze