ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/96 pp. 2-3
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Gicurasi
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Kamena
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Kamena
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 6/96 pp. 2-3

Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Gicurasi

Indirimbo ya 133

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.

Imin. 15: “Kubwirizanya Ubushishozi.” Suzuma ibitekerezo by’ingenzi, kandi hagire icyerekanwa gitangwa mu buryo bumwe cyangwa bubiri. Menyesha abagize itorero ibitabo bimaze igihe rifite mu bubiko bwaryo.

Imin. 20: Kugena Uburyo bwo Gutanga Ubuhamya. Incuro nyinshi, benshi muri twe babona uburyo bwo gutembera, bityo bakabona uburyo bwiza bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Ukoresheje igitabo Manuel pour l’école, ku mapaji ya 80-2, ku maparagarafu ya 11-16, suzuma ibitekerezo byerekana uburyo bwo gutangiza ibiganiro ku bantu utazi. Erekana ukuntu gutegura mbere y’igihe bidufasha kugira ingaruka nziza kurushaho. Teganya ababwiriza batatu banyuranye kugira ngo berekane mu buryo buhinnye uko umuntu ashobora gutangirana ikiganiro n’ukora aho bagurishiriza lisansi, umugenzi ugenda mu modoka zitwara abagenzi, n’umuntu utonze umurongo ku isoko cyangwa mu mangazini. Ibutsa ababwiriza ko bagomba kwandika raporo y’abantu bagaragaje ugushimishwa, hanyuma bagakorana gahunda n’umuntu ushobora kuzabakurikirana nyuma.

Indirimbo ya 28 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Kamena

Indirimbo ya 138

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa. Shimira mu buryo bukwiriye ubufasha bwatanzwe mu gushyigikira umurimo wo mu karere kanyu no ku isi hose wo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Imin. 15: Agaciro k’Uburinzi k’Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi. Umusaza agirane ikiganiro n’abagize itorero ku bihereranye n’akamaro ko kwiyuzuriza neza, buri muntu ku giti cye, ikarita iriho Amabwirizwa Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi no kuyitwaza buri gihe, ndetse ko n’abana bagomba kuzajya bitwaza Ikarita y’Ibiranga Umuntu buri munsi. Nk’uko umutwe w’iyo karita ubigaragaza, yerekana mbere y’igihe icyo ushaka (cyangwa udashaka) ku bihereranye n’iby’ubuvuzi. Kuki ibyo bikorwa buri mwaka? Ikarita ya vuba yemerwa kurusha ishobora kugaragara nk’aho yataye igihe cyangwa iyaba itakigaragaza neza imyizerere y’umuntu. Urupapuro rukuvugira mu gihe uba utakibasha kwivugira. Amakarita ari butangwe uyu mugoroba. Azuzurizwa neza imuhira, ariko ntagomba gushyirwaho umukono. Nk’uko byagiye bikorwa mu myaka ibiri ishize, gushyirwaho umukono hamwe no kwandikaho abagabo bo guhamya, bizakorerwa ahabera Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, bihagarariwe n’abayobora ibyigisho by’igitabo. Abagabo bo guhamya bashyiraho umukono, bagombye mu by’ukuri kubona nyir’ikarita ayishyiraho umukono. Ibyo bizakorwa nyuma y’icyigisho cy’igitabo kizakurikiraho mu cyumweru gitangira ku itariki ya 10. (Reba ku ipaji ya 2 y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 1994 ku bihereranye n’ibisobanuro by’uko byakorwa. Nanone reba urwandiko rwo ku itariki ya 15 Ukwakira 1991.) Ababwiriza bose babatijwe bagomba kuzuza Amakarita Yabo y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi. Ababwiriza batarabatizwa, bashobora guhuza ibivugwa kuri iyi karita n’imimerere yabo ubwabo n’imyizerere yabo, hanyuma bakandika amabwiriza. Ababyeyi bashobora gufasha abana babo batarabatizwa kuzuza Ikarita y’Ibiranga Umuntu.

Imin. 20: “Mube Abakora​—Atari Abumva Gusa.” Mu bibazo n’ibisubizo. Niba igihe kibikwemerera, suzuma akamaro ko kumvira, bishingiye mu gitabo Insight, Umubumbe wa 2, ipaji ya 521, paragarafu ya 1 n’iya 2.

Indirimbo ya 70 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Kamena

Indirimbo ya 77

Imin. 12: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma muri make ibihereranye n’ingorane ikomeza kwiyongera y’abantu bataboneka imuhira. Tera ababwiriza inkunga yo gucungura igihe bafata iya mbere mu kwegera abantu bihitira, bahagaze mu nzira cyangwa bicaye mu modoka.

Imin. 15: Ibiganiro mu gitabo Umurimo Wacu, ku mapaji ya 99-104 biyobowe n’umusaza. Huza iyo ngingo n’ibikenewe iwanyu.

Imin. 18: “Subira Gusura Kugira ngo Ugire Abo Urokora.” Suzuma ibitekerezo byavuzwe. Tera inkunga yo kwishyiriraho intego yo gutangiza ibyigisho mu gitabo gishya, Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.

Indirimbo ya 156 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Kamena

Indirimbo ya 200

Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu.

Imin. 20: Kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ry’Umwaka wa 1996​—Igice cya 2.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’ishuri. Tsindagiriza agaciro ko gusoma ijambo ry’Imana buri munsi.

Imin. 20: “Kuvugana Ubushizi bw’Amanga.” Disikuru n’ikiganiro bitangwe n’umusaza. Suzuma gahunda y’iwanyu y’umurimo wo ku cyumweru. Bashimire kuba barawushyigikiye, kandi utange ibitekerezo ugaragaza ahakeneye kuvugururwa.

Indirimbo ya 92 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Kamena

Indirimbo ya 31

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma “Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere.”

Imin. 15: Gutanga Ubuhamya mu Gihe Hari Imimerere Mibi y’Ibihe. Benshi bahangana n’ubukonje, n’imvura y’amahindu mu mezi y’itumba. Abandi bahangana n’ibihe by’ubushyuhe cyane. Itsinda ry’ababwiriza batatu cyangwa bane baganire ku bihereranye n’uburyo bakomeza kwifatanya mu murimo mu buryo bwuzuye, uko igihe cyaba kimeze kose. Amatorero menshi akora umurimo mu mafasi yo mu byaro mu mezi y’impeshyi, akibanda ku mafasi yo mu mugi cyangwa mu masoko mu gihe cy’imvura, kandi agakora gahunda y’amateraniro y’umurimo mu ifasi kugira ngo agabanye urugendo. Abandi na bo bateganya amazu yo kuzakora muri iyo minsi mibi. Basubika umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu maze bagasubira gusura. Bambara imyambaro ikwiriye kugira ngo bakomeze gushyuha kandi ibarinde gutoha. Bakoresha telefoni aho bishoboka cyangwa bakandika inzandiko mu gihe bidahuje n’ubwenge ko basohoka. Suzuma ibindi bitekerezo ibyo ari byo byose ubona ko bishobora kuba ingirakamaro mu gace k’iwanyu.

Imin. 20: Tanga igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe muri Nyakanga. Sobanura impamvu hashize igihe kirekire igitabo cy’Ibyahishuwe kibonwa nk’iyobera tudashobora gusobanukirwa. Suzuma paragarafu ya 6 kugeza ku ya 9 ku ipaji ya 8, werekana impamvu icyo gitabo gikenewe. Tera ababwiriza inkunga yo kuzirikana ibyo bitekerezo kugira ngo babone urufatiro rw’ingingo bari buganireho ku nzu n’inzu. Erekeza ku mutwe uvuga ngo “Uko Igitabo cy’Ibyahishuwe Giteye” ku ipaji ya 98-9, kandi werekane uburyo ibyo bishobora gukoreshwa kugira ngo werekane muri rusange ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Erekeza ibitekerezo ku mashusho aboneye ari hagati mu gifubiko kibanza n’igiheruka, n’uburyo ashobora gukoreshwa mu gutangiza ikiganiro. Ibutsa bose gufata icyo gitabo kugira ngo bagikoreshe muri iyi mpera y’icyumweru.

Indirimbo ya 143 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze