Amateraniro y’Umurimo yo Muri Nyakanga
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Nyakanga
Indirimbo ya 96
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: “Gutangaza Ukuri Buri Munsi Twigana Yesu.” Mu bibazo n’ibisubizo. Paragarafu ya 5 isomwe.
Imin 20: “Ibyahishuwe—Urufunguzo rw’Umunezero Nyakuri.” Muganire ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe, kandi uteganye gutanga icyerekanwa kimwe kivuye muri buri gitabo cyavuzwe.
Indirimbo ya 14 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Nyakanga
Indirimbo ya 191
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa. Tangaza gahunda y’umurimo wo mu murima wo mu mpera z’icyumweru.
Imin 15: “Mushimire Imana Ahera Hayo.” Disikuru itangwe n’umusaza uri muri komite ishinzwe gufata neza Inzu y’Ubwami. Suzuma ibikenewe gukorwa iwanyu kugira ngo Inzu y’Ubwami ivugururwe kandi ifatwe neza. Abasaza bagomba kureba neza ko banditse imimerere na gahunda yo kuzatunganya Inzu y’Ubwami ku rutonde rw’ibizigwa mu nama izakurikiraho.
Imin. 20: Ibikenewe iwanyu. Ushobora gutegura gusuzuma ingingo z’ingenzi ku bihereranye n’ikoraniro ry’intara, uruzinduko ruherutse rw’umugenzuzi w’akarere, gahunda yo gutanga impano n’ibyemezo byafashwe byo gushyigikira umushinga wo kubaka ishami, cyangwa ibyo bintu byose byavuzwe haruguru niba nta bintu by’ingenzi cyane bikenewe kwitabwaho iwanyu.
Indirimbo ya 133 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Nyakanga
Indirimbo ya 72
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 15: “Kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 1996—Igice cya 3.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’ishuri. Tera inkunga abashobora kwiyandikisha bose kandi bakaba bashobora gusohoza inshingano zabo mu budahemuka. Mu buryo bwumvikana, sobanura amategeko yo gusoma amazina ya Bibiliya mu rurimi rw’Icyongereza, nk’uko biboneka mu gitabo “Toute Écriture” ku ipaji ya 318, paragarafu ya 25, n’iya 26. Nanone, sobanura ko iyo inyuguti “ch” zanditswe zikurikiranye mu mazina, zisomwa zitsindagiwe nka “k.” (Keretse mu izina Rachel, aho “ch” ivugwa mu buryo bworoheje.) Bumvishe uburyo bwiza bwo gusoma wifashishije igice cy’igitabo “Amateka ya Bibiliya” kuri kaseti ya Sosayiti, abateze amatwi bakurikira mu gitabo cyabo.
Imin 20: “Bafashe Gusobanukirwa.” Suzuma uburyo bwavuzwe bwo gutangiza ibiganiro mu gihe usubiye gusura. Umusaza agirane ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu ku bice by’igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, n’ukuntu ibyo byatsindagirizwa. Tanga icyerekanwa mu buryo bumwe cyangwa bubiri. Tanga ibitekerezo ku bihereranye n’ukuntu wabyutsa ugushimishwa aho icyigisho cya Bibiliya gishobora gutangizwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.
Indirimbo ya 53 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Nyakanga
Indirimbo ya 28
Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. “Kwitegura—Urufunguzo rwo Kugira Ingaruka Nziza.” Mu bibazo n’ibisubizo. Vuga ko tuzatanga Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! muri Nzeri no mu Ukwakira. Tangira gukora imyiteguro ubu utumiza amagazeti y’inyongera, fomu zo gukoreraho abonema, no gukora gahunda yo gushyigikira Umunsi wo kubwiriza hakoreshejwe Amagazeti.
Imin 15: Gutegura Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro mu Buryo Bushishikaza. Umugenzuzi w’umurimo cyangwa undi musaza agirane ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu ku bihereranye n’inyungu zibonerwa mu gutangiza ibiganiro ku nzu n’inzu, byerekeza ku ngingo ishishikaza abantu bo mu karere k’iwanyu. Urugero, amakuru y’iwanyu avuga ibihereranye n’imihati ikorwa muri iki gihe yo gutuma imibereho iba myiza kurushaho; ingorane ziyongera ziboneka mu ishyingirwa, abana b’inzererezi, ingorane mu gushaka akazi; cyangwa amakuru agaragaza impamvu abantu barushaho gushidikanya ku bihereranye n’umuti w’ibibazo by’abantu. Vuga amakuru amwe n’amwe ya vuba aha yo mu gace k’iwanyu, kandi uvuge ukuntu yakoreshwa mu gutangiza ibiganiro.
Imin 15: Gutanga Igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka mu kwezi kwa Kanama. Garagaza bimwe mu bice bishimishije bishobora gukoreshwa mu gutangiza ibiganiro. (1) Erekeza ibitekerezo ku mashusho ashishikaje, nk’aboneka ku mapaji ya 4-5, 86, 124-5, 188-9. (2) Erekana ukuntu ku mpera ya buri gice hari ibibazo by’isubiramo, kandi usobanure uburyo ibyo bishobora gukoreshwa mu gutangiza ibiganiro. Nyir’inzu ashobora kubazwa niba yakwishimira kumenya ibisubizo. Hitamo ibibazo mu biri ku mapaji ya 11, 22, 61, 149. (3) Jya ku gasanduku kari ku ipaji ya 102, hanyuma utange ibitekerezo werekana uburyo bimwe mu “Bimenyetso Biranga Iminsi y’Imperuka” byashobora gukoreshwa mu kubyutsa ugushimishwa. (4) Tsindagiriza ukuntu icyo gitabo cyagenewe mu buryo bwihariye kuyoborerwamo ibyigisho bigira amajyambere. Ibice ni bigufi, ingingo zikubiyemo zumvikana mu buryo bworoshye, imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi irandukuye, kandi ibibazo byimbitse bitsindagiriza ingingo z’ingenzi. Tera bose inkunga yo gutanga icyo gitabo bafite intego yo gutangiza ibyigisho.
Indirimbo ya 151 n’isengesho ryo kurangiza