ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/96 pp. 3-6
  • Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Kubona Abashimishijwe Binyuriye mu Gutanga Ubuhamya mu Mihanda mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Gutanga Ubuhamya Dukoresheje Telefoni—Ni Uburyo bwo Kugera Kuri Benshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ushobora kubwiriza mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 9/96 pp. 3-6

Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose

1 Abakristo ba mbere babwirizaga ubutumwa bwiza ahantu hose. Bari abanyamurava cyane, ku buryo mu myaka 30 nyuma y’izuka rya Yesu Kristo, ubutumwa bw’Ubwami bwari “bwa[ra]bwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Kolo 1:23.

2 Abagaragu ba Yehova b’abanyamurava bo muri iki gihe, bafite intego nk’iyo—kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku muntu wese uko bishoboka kose. Ni iki gishobora kudufasha kugera kuri iyo ntego? Abantu bakora igihe cyose barushaho kwiyongera, kandi incuro nyinshi ntibaba bari imuhira igihe tubasuye. Igihe batari ku kazi, bashobora kuba batembera, bagura ibintu cyangwa barimo baruhuka mu buryo runaka. Ni gute abantu bakwiriye muri abo, bagezwaho ubutumwa bw’Ubwami?—Mat 10:11.

3 Bamwe tubasanga aho bakorera akazi. Ndetse n’imigi mito ifite ahantu hakorerwa ubucuruzi, aho abantu benshi bamara igihe kinini ku manywa. Mu migi minini, abantu bakora mu turere turimo inganda cyangwa ibiro binini, n’ababa mu mazu arinzwe cyane, bagezwaho ubuhamya—abenshi biba ari ubwa mbere babwumvise. Mu mpera z’icyumweru, bamwe mu bagejejweho ubutumwa bwiza igihe babaga birangaza muri pariki, ahantu habera imikino, mu nkambi, cyangwa mu mahema baba bashinze mu gihe batembereye, cyangwa bategerereje aho imodoka zihagarara cyangwa mu masoko, bagaragaye ko bari biteguye kwakira ubutumwa bwiza.

4 Umubare wiyongera w’ababwiriza, ukora uko ushoboye kose kugira ngo utange ubuhamya ahantu hahurira abantu benshi, aho abantu bashobora kuboneka hose. Ku ncuro ya mbere, abo Bahamya bumvaga bakwifata, kandi bakumva babangamiwe mu buryo runaka, kubera ko bamenyereye kubwiriza mu buryo buteguwe, nk’umurimo wo ku nzu n’inzu. Ubu se, ni gute biyumva?

5 Umuvandimwe w’inararibonye mu murimo yagize ati “byatumye umurimo wanjye ugarura ubuyanja!” Undi yongeyeho ati “utuma nita ku bintu.” Umupayiniya ukuze yagize ati “ugarura ubuyanja mu bwenge, mu mubiri, no mu buryo bw’umwuka, . . . kandi nanone ndacyakura mu bwenge.” Umubwiriza abona ko ubu agera ku bantu benshi batigeze bavugana n’Abahamya ba Yehova mbere hose. Abakiri bato na bo bifatanya muri uwo murimo utera ibyishimo babigiranye igishyuhirane. Umuntu umwe ukiri muto, yagize icyo avuga muri aya magambo ngo “ni ibintu bishimishije kubera ko uganira n’abantu benshi.” Undi yagize ati “ntanga ibitabo byinshi kurusha mbere hose!” Ibyo byose bibera mu ifasi ikunze gukorwamo cyane.

6 Abagenzuzi Basura Amatorero Bafata Iya Mbere: Vuba aha, Sosayiti yatanze igitekerezo cy’uko abagenzuzi basura amatorero bahindura gahunda yabo y’umurimo wo mu murima buri cyumweru, kugira ngo abantu benshi bagezweho ubutumwa bwiza uko bishoboka kose, bitewe n’uko yari izi ko “ishusho y’iyi si ishira” (1 Kor 7:31). Mu myaka myinshi, abagenzuzi b’akarere bagiye bagenera ibitondo by’iminsi y’imibyizi kujya mu murimo wo ku nzu n’inzu, igihe cya nyuma ya saa sita kigaharirwa gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mu duce tumwe na tumwe, iyo gahunda ishobora kuba igikomeza kugira ingaruka nziza. Mu tundi duce, ni bike bishobora kugerwaho binyuriye mu gukora umurimo wo ku nzu n’inzu mu bitondo by’iminsi runaka y’imibyizi. Icyo gihe, umugenzuzi usura amatorero ashobora kugena ko uwo munsi mu gitondo byaba byiza kujya mu murimo wo kubwiriza iduka ku rindi cyangwa kubwiriza mu mihanda. Cyangwa ashobora guteganya amatsinda mato kugira ngo atange ubuhamya mu magorofa akorerwamo imirimo yo mu biro, uduce baguriramo ibintu, aho bahagarika imodoka cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi. Mu gihe ababwiriza baba bakoresha igihe cyabo mu murimo wo mu murima mu buryo bugira ingaruka nziza, abantu benshi bazagerwaho.

7 Raporo zigaragaza ko iryo hinduka ryakiriwe neza n’abagenzuzi basura amatorero hamwe n’ababwiriza. Hari inteko z’abasaza zatumiye umugenzuzi w’akarere kugira ngo atoze ababwiriza bake, mu bintu bigize umurimo bikeneye kwitabwaho iwabo. Guherekeza umugenzuzi usura amatorero mu gihe akora umwe muri iyo mirimo, byabaye kuri abo babwiriza iby’ingirakamaro. Na bo bashoboye gutoza abandi (2 Tim 2:2). Ingaruka yabaye iy’uko muri iki gihe, abantu benshi bagezwaho ubutumwa bwiza.

8 Birumvikana ko mutagomba gutegereza ko umugenzuzi w’akarere abasura, kugira ngo mugerageze bumwe muri ubwo buryo bundi bwo kubwiriza. Hano hari ibitekerezo binyuranye mushobora kubona ko ari ingirakamaro mu ifasi yanyu:

9 Gutanga Ubuhamya mu Mihanda: Mu gihe dusuye akarere gasanzwe gatuwe ariko katarimo abantu, mu gitondo cyo mu mibyizi, rimwe na rimwe turibaza tuti ‘abantu bari he?’ Ushobora gusanga bamwe bahihibikana mu byo guhaha cyangwa bagura ibintu. Mbese, waba waragerageje kubageraho binyuriye mu gutanga ubuhamya mu mihanda? Mu gihe bikozwe mu buryo bwiza, ubwo buryo bw’umurimo bushobora kugira ingaruka nziza cyane. Aho kuguma hamwe ufite amagazeti, byaba byiza cyane wegereye abantu maze ugatangiza ikiganiro mu buryo bwa gicuti. Si ngombwa kubwiriza buri mugenzi wese. Vugana n’abantu batihuta, nk’abarebera ibicuruzwa mu madirishya aho biba biri, ababa bari aho bahagarika ibinyabiziga, cyangwa abantu bategereje imodoka zitwara abagenzi. Ku ncuro ya mbere, ushobora gusa gusuhuza bya gicuti hanyuma ugategereza ko agusubiza. Niba uwo muntu yiteguye kuganira, mubaze icyo atekereza ku ngingo wumva ko ishobora kumushimisha.

10 Umugenzuzi umwe usura amatorero yatumiye ababwiriza batandatu kugira ngo baze kwifatanya na we hamwe n’umugore we mu gutanga ubuhamya mu muhanda. Byagize iyihe ngaruka? Yagize ati “twagize igitondo gihebuje!” “Nta bwo twagize ikibazo cyo kudasanga abantu mu ngo. Hatanzwe amagazeti 80 n’inkuru z’Ubwami nyinshi. Twagiranye n’abantu benshi ibiganiro bishishikaje. Umwe mu babwiriza, wari wifatanyije ubwa mbere mu murimo wo mu muhanda, yariyamiriye ati ‘maze imyaka ndi mu kuri, kandi sinari narigeze menya icyo ndimo mpomba!’ Mu mpera y’icyumweru, amagazeti yari amaze igihe kirekire ari mu bubiko bw’itorero yari amaze kugabanywa.”

11 Mu gihe yafashaga irindi torero, uwo mugenzuzi usura amatorero yamenye ko igihe kimwe ababwiriza benshi bifatanyije mu gutanga ubuhamya mu mihanda mu gitondo kare, nyamara ariko bakaba baragize ingaruka zidashamaje. Mushiki wacu umwe yavuganye n’abantu babiri gusa mu gihe cyose yatanze ubuhamya, kubera ko abandi bose yahuraga na bo, babaga bihutira kujya ku kazi. Umugenzuzi usura amatorero yatanze igitekerezo cy’uko bose basubira muri uwo muhanda nyuma gato y’isaha bagiriyeyo muri icyo gitondo. Barabikoze, bagumayo kugeza saa sita. Mushiki wacu wari waganiriye n’abantu babiri gusa mbere muri icyo gitondo, yarushijeho kugira ingaruka nziza igihe yasubiragayo. Yatanze amagazeti 31 n’udutabo 15, asigarana amazina n’aderesi by’abantu barindwi, kandi atangiza ibyigisho bibiri bya Bibiliya byo mu rugo! Abandi bari bagize iryo tsinda na bo bagize ingaruka zitera inkunga.

12 Igihe ubonye umuntu ugaragaje ko ashimishijwe, gerageza kumenya izina rye, aderesi, na nomero ya telefoni. Aho kubimubaza mu buryo butaziguye, ushobora kuvuga uti “nishimiye iki kiganiro. Mbese, haba hari uburyo dushobora kugikomeza ikindi gihe?” Cyangwa ubaze uti “mbese, hari uburyo nashobora kukugeraho imuhira?” Abenshi bavugishijwe muri ubwo buryo, bemera ko wasubira kubasura. Reba niba ufite impapuro zihagije zo gukoresha mu gutumira abifuza kwifatanya mu materaniro yacu.

13 Niba uvuganye n’umuntu ushimishijwe utuye mu ifasi yahawe irindi torero, wagombye kubimenyesha abavandimwe baho, kugira ngo bashobore gukurikirana ugushimishwa. Mbese, gutanga ubuhamya mu mihanda bishobora kuba uburyo bugira ingaruka nziza mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu karere kanyu? Niba ari ko bimeze, suzuma ingingo yo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukuboza 1994 ifite umutwe uvuga ngo “Kubona Abashimishijwe Binyuriye mu Gutanga Ubuhamya mu Mihanda mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.” Hanyuma, ukore gahunda yo kwifatanya mu gutanga ubuhamya mu mihanda igihe gikwiriye mu munsi, cyatuma ushobora kugera ku bantu benshi uko bishoboka kose.

14 Gutanga Ubuhamya mu Modoka Zitwara Abagenzi: Igitondo kimwe, umubare munini w’abapayiniya wiyemeje kubwiriza abantu bari bategereje bisi, hafi y’ikigo cy’ishuri cyo muri ako karere. Mu gihe ibiganiro byari bigeze aho bishimishije, havutse ingorane. Mu gihe ikiganiro cyarimo gikomeza neza, bisi yagiraga itya ikaba iraje, ikaburizamo ikiganiro, ikagihagarika mu buryo butunguranye. Abapayiniya bakemuye iyo ngorane bemera kurira bisi maze bagakomeza kubwiriza abagenzi mu gihe bambukiranyaga umugi. Mu gihe bisi yageraga aho yagombaga kugarukira, abapayiniya bagarukaga muri bisi, bagenda batanga ubuhamya. Nyuma yo gukora urugendo incuro nyinshi bagenda bagaruka, bateranyije ibyo imihati yabo yagezeho babona ibi bikurikira: amagazeti asaga 200 yaratanzwe, kandi hatangizwa ibyigisho bya Bibiliya bitandatu. Abagenzi bamwe batanze ku bushake aderesi zabo na nomero za telefoni, kugira ngo bazashobore gusurwa imuhira. Icyumweru cyakurikiyeho, abo bapayiniya basubiye aho bisi ihagarara, maze bakurikiza uburyo bari bakoresheje mbere. Batanze amagazeti 164 kandi batangiza ikindi cyigisho cya Bibiliya kimwe! Mu gihe bisi yari ihagaze ahantu hamwe, umugenzi yarayuriye maze yicara mu mwanya wari usigaye—yicarana n’umupayiniya. Yarebye umuvandimwe maze amubwira amwenyura ati “ndabizi, umfitiye Umunara w’Umurinzi.”

15 Ababwiriza benshi batanga ubuhamya mu buryo bugira ingaruka nziza igihe bagendera muri bisi, muri gari ya moshi, cyangwa mu ndege. Ni gute watangirana ikiganiro n’umugenzi wicaye iruhande rwawe? Umubwiriza ufite imyaka 12 yatangiye gusoma igazeti ya Réveillez-vous! muri bisi, yiringiye ko aza kubyutsa ugushimishwa k’umwangavu wari wicaye uruhande rwe. Byagize ingaruka nziza. Umukobwa yamubajije ibyo yasomaga, hanyuma uwo mwana amusubiza ko yasomaga ibihereranye n’umuti w’ibibazo urubyiruko ruhangana na byo. Yongereyeho avuga ko yungukiwe cyane n’iyo ngingo kandi ko na we yashoboraga kumufasha. Yishimiye kwakira amagazeti. Ibiganiro byabo byakurikiranwe n’abandi bakiri bato babiri na bo bamusabye kopi z’ayo magazeti. Ku bw’ibyo, umushoferi wa bisi yayihagaritse iruhande rw’umuhanda maze abaza impamvu abantu bashimishwa cyane n’ayo magazeti. Amaze kubisobanukirwa, na we yarayafashe. Birumvikana ko ari nta na kimwe mu byabaye cyajyaga gushoboka, iyo uwo mubwiriza ukiri muto ataza kuba afite amagazeti menshi yo guha buri wese wagaragaje ugushimishwa!

16 Gutanga Ubuhamya mu Busitani n’Aho Bahagarika Imodoka: Gutanga ubuhamya mu busitani n’aho bahagarika imodoka, ni uburyo bwiza cyane bwo kugera ku bantu. Mbese, waba waragerageje gutanga ubuhamya aho bahagarika imodoka ku maduka? Buri gihe, fata umwanya muto wo kwitegereza impande zawe. Shaka umuntu utihuta cyangwa utegerereje mu modoka ihagaze, kandi ugerageze gutangiza ikiganiro mu buryo bwa gicuti. Niba ikiganiro gikomeje, tangira umugezeho ubutumwa bw’Ubwami. Gerageza gukora utandukanye n’undi mubwiriza ariko akuri bugufi. Irinde kuzana isakoshi nini, iremereye cyane cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu bita ku murimo urimo ukora. Ba umuntu ugira amakenga. Byarushaho kuba byiza kumara igihe gito ku ruhande rumwe rw’aho bahagarika imodoka, hanyuma ukajya ku rundi. Mu gihe umuntu adashaka kuganira nawe, ikomereze inzira ubigiranye ikinyabupfura, ujye gushaka undi mwaganira. Mu gukoresha ubwo buryo, umuvandimwe umwe yatanze amagazeti 90 mu kwezi kumwe, mu gihe yatangaga ubuhamya aho bahagarika imodoka.

17 Umugenzuzi w’akarere umwe yateye abavandimwe inkunga yo gukora aho bahagarika amatagisi atwara abagenzi, mu masaha haba hatari abagenzi benshi, hagati ya saa 3:30 za mu gitondo na saa 6 z’amanywa. Abavandimwe basanze abashoferi n’abakomvuwayeri babo baruhutse kandi biteguye kuganira. Benshi bafashe amagazeti kandi bagaragaza ugushimira, bavuga ko badakunze kuboneka imuhira, bitewe n’ukuntu umurimo wabo uteye.

18 Abantu bamwe bajya mu busitani kugira ngo birangaze; abandi bakajyayo kugira ngo bakine, cyangwa kugira ngo bamarane igihe n’abana babo. Reba uburyo watangamo ubuhamya utabangamiye cyane imirimo yabo. Umuvandimwe umwe yatangiranye ikiganiro n’umurinzi w’ubusitani, maze abona ko yari ahangayikishijwe n’ibihereranye n’ibiyobyabwenge, hamwe n’imibereho y’abana be yo mu gihe kizaza. Icyigisho cya Bibiliya cyaratangijwe, kandi cyayoborerwaga buri gihe mu busitani.

19 Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bufatiweho ku Maduka: N’ubwo bidashoboka buri gihe kubwiriza iduka ku rindi mu buryo buteguwe bitewe n’amategeko yo mu karere abuzanya iyo mirimo, ababwiriza bamwe bashaka uburyo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Bicara ku ntebe maze bagatangirana ikiganiro mu buryo bwa gicuti n’abandi bahicajwe no kuruhuka. Mu gihe hagaragaye ugushimishwa, batanga inkuru y’Ubwami babigiranye amakenga, cyangwa igazeti maze bakagerageza gukora gahunda yo gusubira gusura. Mu gihe baba bamaze iminota mike batanga ubuhamya ku ruhande rumwe rw’amaduka, bajya ku rundi maze bakagirana ikiganiro n’undi muntu. Birumvikana ko ari ngombwa kwitonda kugira ngo udakurura abantu cyane mu buryo budakwiriye, ugatuma bakwitaho cyane mu gihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho.

20 Mu gihe usuhuza umuntu, tangiza ikiganiro mu ijwi rya gicuti. Niba uguteze amatwi akwikirije, mubaze ikibazo, hanyuma utege amatwi witonze mu gihe agusubiza. Shishikazwa n’ibyo avuga mu buryo bwa bwite. Mwereke ko uha agaciro igitekerezo cye. Aho bishoboka, emeranya na we.

21 Mushiki wacu umwe yagiranye ikiganiro gishimishije n’umugore ukuze, yerekana ukuntu imibereho iruhije. Uwo mugore yemeye abikunze hanyuma bagirana ikiganiro gishishikaje cyane. Mushiki wacu yashoboye kumenya izina na aderesi by’uwo mugore, maze asubira kumusura muri icyo cyumweru.

22 Kubwiriza Iduka ku Rindi: Amatorero amwe yahawe ifasi igizwe n’uduce dukorerwamo ubucuruzi. Umuvandimwe wita ku ifasi, ashobora gutegura amakarita yihariye y’utwo duce tw’ubucuruzi tubamo abantu benshi. Amakarita y’ifasi ituwemo yagombye kugaragaza neza ko uduce dukorerwamo ubucuruzi tutagomba gukorwa nk’aho ari ibice bigize iyo fasi. Mu yandi mafasi, ahantu hakorerwa ubucuruzi hashobora gukorerwa hamwe n’amazu atuwe. Abasaza bashobora gusaba ababwiriza bamenyereye gukora mu mafasi y’ubucuruzi buri gihe, kugira ngo umurimo w’iduka ku rindi utirengagizwa.

23 Mu gihe utumiwe kwifatanya muri uwo murimo kandi ukaba utarigeze uwukora na rimwe mbere yaho, uburyo bwiza bwo “gushira amanga” ni ukubanza gukora mu maduka mato; hanyuma, igihe wumva utisuzuguye, ugakora mu maduka manini (1 Tes 2:2). Igihe ukora uva ku iduka ujya ku rindi, ambara nk’uko wakabikoze iyo uza kuba ugiye mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Niba bishoboka, injira mu iduka mu gihe ari nta baguzi bategereje guhabwa ibintu. Saba uburenganzira bwo kuvugana n’umuntu ushinzwe kugenzura ibikorerwa muri iryo duka cyangwa nyiraryo. Gira igishyuhirane, kandi ikirenze ibyo byose, cisha make. Si ngombwa kubiseguraho. Abacuruzi benshi bagerwaho n’abaguzi benshi bityo bakaba biteze ibibarogoya.

24 Nyuma yo gusuhuza umucuruzi, ushobora kuvuga ibi bikurikira: “Abacuruzi bagira gahunda icucitse ku buryo tudakunze kubasanga imuhira, bityo tukaba tubasuye hano mucururiza kugira ngo tubasigire ingingo yo gusoma ishishikaza ibitekerezo.” Hanyuma utange igitekerezo kimwe cyangwa bibiri ku bihereranye n’igazeti uri butange.

25 Cyangwa ushobora kugerageza ubu buryo bukurikira igihe uvugana n’ugenzura ibikorerwa muri iryo duka: “Twabonye ko abacuruzi bihatira kumenya ibintu bibera hirya no hino. Igazeti isohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi (cyangwa Réveillez-vous!) igaragaza ingingo itureba twese buri muntu ku giti cye.” Sobanura iyo ari yo, maze ufate umwanzuro uvuga uti “twizeye ko uzishimira kuyisoma.”

26 Niba hari abakozi, kandi bikaba bigaragara ko bikwiriye, ushobora kongeraho uti “Mbese, hari icyo byagutwara, mbwiye abakozi bawe nk’ibyo nkubwiye?” Niba abikwemereye, wibuke ko wasezeranye kuvuga mu magambo ahinnye, kandi ugenzura ibikorerwa mu iduka araba yiteze ko uri bwubahirize ibyo wavuze. Niba hari abakozi abo ari bo bose bifuza ko mwagirana ibiganiro birebire, byarushaho kuba byiza cyane kubasura imuhira iwabo.

27 Vuba aha, ababwiriza bake bo mu mugi muto bifatanyije n’umugenzuzi w’akarere mu murimo wo kubwiriza iduka ku rindi. Bamwe mu babwiriza bari bafite impungenge ku ncuro ya mbere, bitewe n’uko batari barigeze bakora uwo murimo mbere; ariko bidatinze, baje gutuza maze batangira kuwishimira. Mu gihe kitageze ku isaha, bavuganye n’abantu 37 kandi batanga amagazeti 24, n’udutabo 4. Umuvandimwe umwe yaje kuvuga ko ubusanzwe, batashoboraga kugera ku bantu benshi mu kwezi kumwe bakora umurimo wo ku nzu n’inzu, nk’abo bagezeho mu gihe gito, igihe barimo babwiriza iduka ku rindi.

28 Gushaka Uburyo bwo Kubwiriza: Yesu ntiyigeze yibanda gusa ku buryo buteguwe bwo gutanga ubuhamya. Yakwirakwizaga ubutumwa bwiza uko abonye uburyo igihe cyose bikwiriye (Mat 9:9; Luka 19:1-10; Yoh 4:6-15). Reba ukuntu ababwiriza bamwe bashaka uburyo bwo kubwiriza.

29 Bamwe bagira akamenyero ko kubwiriza ababyeyi bategerereje abana babo hafi y’irembo ry’ishuri. Kubera ko ababyeyi benshi bahagera habura iminota 20, haba igihe gihagije cyo kugirana na bo ikiganiro gishishikaje gishingiye ku ngingo runaka yo mu Byanditswe.

30 Abapayiniya benshi babona ko bagomba kugera ku bantu bashobora gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ingingo yihariye yibanzweho mu magazeti yacu. Urugero, mushiki wacu umwe yagize ingaruka nziza igihe yasuraga ibigo by’amashuri bitandatu biri mu ifasi y’itorero rye, yitwaje ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Akaga Kugarije Amashuri,” yasohotse muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1995, (mu Gifaransa). Nanone yasuye ibigo byita ku miryango, afite amagazeti avuga ibihereranye n’imibereho y’umuryango no konona abana, hanyuma ahabwa gahunda ihamye yo kugaruka gusura afite izindi nomero zizasohoka zifite ingingo nk’izo. Ingaruka yagiriye ku biro bishinzwe gukemura ibibazo by’abatagira akazi, aho yatanze Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Werurwe 1996, yavugaga ibihereranye no kubura akazi, yavuzwe ko yari “itangaje cyane.”

31 Umugenzuzi w’intara avuga ko we n’umugore we batanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, igihe bagura ibiribwa. Bagura igihe isoko riba ritarimo abantu benshi, kandi n’abantu barimo bizembagiza. Bagize ibiganiro byinshi bishimishije.

32 Mu duce tumwe na tumwe, ababwiriza batoranijwe bahabwa uruhusa rwo gutanga ubuhamya ku bibuga by’indege. Rimwe na rimwe, bagiye babonera ibyishimo mu kubwiriza abagenzi mpuzamahanga batuye mu bihugu, aho usanga umubare muto w’abagize ubwoko bwa Yehova. Mu gihe habaga habonetse ushimishijwe, bamuhaga inkuru y’Ubwami cyangwa amagazeti.

33 Mu gihe bibujijwe kubwiriza abantu batuye mu mazu arinzwe cyane ari mu ifasi y’itorero, bamwe bafashe akamenyero ko kubwiriza abashinzwe umutekano igihe bari ku kazi cyangwa abayobozi b’ibiro bikodeshwa, bakababwiriza babigiranye amakenga. Uburyo nk’ubwo bukoreshwa ahantu hadapfa kuvogerwa, ku bigo biriho uruzitiro. Umugenzuzi w’akarere n’ababwiriza bake, basuye ibigo binini birindwi muri ubwo buryo. Muri buri kigo, babwiraga umuyobozi ko n’ubwo batemerewe gusura icyo kigo mu buryo dusanzwe tubikora, batashakaga ko ahomba inkuru ziboneka mu binyamakuru bya vuba. Abayobozi b’ibigo byose uko ari birindwi bemeye amagazeti bishimye, kandi basaba n’azakurikiraho! Abatuye muri ayo mazu na bo bavugishijwe binyuriye kuri telefoni, cyangwa binyuriye mu gutanga ubuhamya mu mihanda hafi y’ayo mazu. Uzabona ibisobanuro by’ingirakamaro ku bihereranye no gutanga ubuhamya ukoresheje telefoni mu mugereka ufite umutwe uvuga ngo “Gutanga Ubuhamya Dukoresheje Telefoni—Ni Uburyo bwo Kugera Kuri Benshi,” wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 1994.

34 Ihatire Kubwiriza Ahantu Hose: Kubaho duhuje n’ukwitanga kwacu, bikubiyemo gusobanukirwa ko inshingano yacu yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami yihutirwa. Kugira ngo tugere ku bantu mu gihe kibanogeye, dukeneye kwigomwa ibintu bidushimisha kugira ngo mu buryo bwose ‘dukize bamwe bamwe.’ Abagaragu ba Yehova bose bitanze, bifuza kuba bashobora kuvuga nk’uko intumwa Pawulo yabivuze igira iti “ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.”—1 Kor 9:22, 23.

35 Nanone, Pawulo yanditse agira ati “nuko nzanezerwa cyane kwirāta intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. . . . Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga” (2 Kor 12:9, 10). Mu yandi magambo, nta n’umwe muri twe washobora gusohoza uyu murimo ku bw’imbaraga ze. Tugomba gusenga Yehova tumusaba imbaraga z’umwuka we wera. Mu gihe dusabye Imana imbaraga, dushobora kwiringira ko azasubiza amasengesho yacu. Hanyuma, urukundo dukunda abantu ruzadutera gushaka uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza, aho bashobora kuboneka hose. Mu cyumweru gitaha, kuki utagerageza gukoresha bumwe mu buryo bwavuzwe muri uyu mugereka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze