Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1997
AMABWIRIZA
Gahunda izakurikizwa mu kuyobora Ishuri ry’Umurimo wa Gite-wokarasi mu wa 1997, ni iyi Ikurikira:
IBITABO BIZAKORESHWA: Les Salntes Ecritures—Traduction du monde nouveau [bi12-F], Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine [uw-YW], “Toute Ecriture est inspiree de Dieu et uti-le” [si-F], “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Traduction du monde nouveau [Yd-F], Comment raisonner apartir des Ecritures [rs-F], hamwe n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka [kl- YW],
Ishuri rigomba kuzajya ritangira KU GIHE ritangijwe indirimbo, isengesho, hamwe nʼijambo ryo gutanga ikaze, hanyuma rikomeze ku buryo bukurikira:
INYIGISHO NO. 1: IMINOTA 15. Izajya itangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye, kandi itegurwe mu gitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine cyangwa “Toute Ecri-ture est inspiree de Dieu et utile.” Iyo nylgfsho izajya itangwa mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12 mu buryo bwa disikuru yubaka, hanyu-ma hagati y’iminota 3 na 5 ikurikiyeho hakorwe isubiramo mu bibazo n’ibisubizo hakoreshejwe ibibazo byanditswe bijyaniranye n’iyo nyigisho. Nta bwo intego igomba kuba iyo kurondora ibivugwa kuri iyo ngingo gusa, ahubwo ibe iyo kwerekeza ibitekerezo ku kamaro kabyo no gutsindagiriza iby’ingirakamaro kurusha ibindi mu gufasha itorero. Umutwe werekanywe ugomba gukoreshwa. Bose baraterwa inkunga yo kwitegura neza mbere y’igihe, kugira ngo ababateze amatwi bungukirwe byuzuye n’iyo nyigisho.
Abavandimwe batanga iyo nyigisho bagomba kwitondera kutarema igihe cyagenwe. Bashobora guhabwa inama mu ibanga mu gihe bibaye ngombwa, cyangwa se igihe byaba bisabwe na nyir’ugutanga iyo nyigisho.
INGINGO Z’INGENZI ZO MU MWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iminota 6. Ibisobanuro by’izo ngingo bizajya bitangwa n’umusaza w’itorero, cyangwa umukozi w’imirimo ushobora guhuza neza izo ngingo n’ibikenewe aho iwanyu. Ibyo ntibyagombye gukorwa mu buryo bwo kuvuga incamake y’ibikubiye mu bice bigomba gusomwa. Ibyo bishobora kuba binakubiyemo kuvuga ibintu rusange bikubiye muri ibyo bice byagenwe, mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 na 60. Intego y’ibanze ariko, ni iyo gufasha abaguteze amatwi ku-gira ngo basobanukirwe impamvu rfuburyo ibyo ari ingirakamaro kuri twe. Ibyo birangiye, umugenzuzi w’ishuri azasaba abanyeshuri kujya mu myanya yabo bagomba gutangiramo ibyo bahawe gute-gura.
INYIGISHO NO. 2: Iminota 5. Igomba gutangwa n’umuvandimwe mu buryo bwo gusoma Bibiliya mu mirongo runaka yagenwe. Izajya itangwa muri ubwo buryo, ari mu itsinda rinini ry’iryo shuri, ari no mu matsinda yaryo mato. Ubusanzwe, ahasomwa haba ari hagufi mu rugero rukwiriye, kugira ngo umunyeshuri ashobore gutanga ibi-sobanuro bihinnye mu gihe cyo gutangira no gusoza. Hashobora gutangwa ingero z’ibyabaye mu mateka, ibisobanuro ku bihereranye n’ubuhanuzi cyangwa inyigisho, no kuba hagaragazwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame akubiyemo. Imirongo ya Bibiliya ya-genwe igomba gusomwa yose nta guhagarara. Birumvikana ariko ko mu gihe imirongo igomba gusomwa yaba idakurikirana, umunyeshu-ri ashobora kuvuga aho agiye gukomereza asoma.
INYIGISHO NO. 3: Iminota 5. Izajya itangwa na mushiki wacu. Ingingo zikubiye muri iyo nyigisho zizaba zishingiye ku gitabo Ubu-menyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ishobora kuzajya itangwa mu buryo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, mu bwo gusubira gusura cyangwa kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, kandi abayifatanyamo bashobora kuba bicaye cyangwa bahagaze. Umugenzuzi w’ishuri azashishikazwa mu buryo bwihariye n’ukuntu umunyeshuri afasha nyir’inzu gutekereza no gusobanukirwa ibikubiye mu nyigisho ye, n’ukuntu imirongo y’lbyanditswe yakoreshejwe. Umunyeshuri wasabwe kuyitegura, yagombye kuba azi gusoma. Umugenzuzi w’ishuri azqjya agena umuntu umwe wo kuba umufasha, uretse ko hashobora kongerwaho n’abandi. Umunyeshuri ashobora guhitamo niba yateganya ko nyir’inzu asoma za paragarafu zimwe na zimwe mu gitabo cyangwa ntabiteganye. Ingingo iganirwaho ni yo igomba kwitabwaho cyane kuruta icyicaro ubwacyo.
INYIGISHO NO. 4: Iminota 5. Ishobora gutangwa n’umuva-ndimwe cyangwa mushiki wacu. Izajya iva mu gitabo Comment raisonner a partir des Ecritures cyangwa “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Traduction du monde nouveau [Yd-Fj. Mu gihe umuvandimwe asabwe gutanga iyo nyigisho. agomba kuyitanga S-38b-YW 10/96 ayerekeza ku bamuteze amatwi bose. Ubusanzwe, ni byiza ko umu-vandimwe ategura azirikana abazaba bamuteze amatwi mu Nzu y’Ubwami, kugira ngo inyigisho ye irusheho kongerera ubumenyi abayiteze amatwi no kuba ingirakamaro by’ukuri. Mu gihe mushiki wacu yaba ari we wasabwe gutegura aho hantu, iyo ngingo igomba gutangwa hakurikijwe uko bivugwa kuri No. 3.
INAMA N’lBYITONDERWA: Nyuma y’inyigisho ya buri munyeshuri, umugenzuzi w’ishuri azajya atanga inama zihariye, atagombye gukurikiza urutonde rw’inama zikubiye mu ngingo zanditse ku rupapuro rutangirwaho Inama zo Kuboneza Imvugo. Ahubwo, agomba kwibanda ku ngingo umunyeshuri akwiriye kunonosora. Niba umu-nyeshuri akwiriye guhabwa “B” (Byiza) kandi ku rupapuro rwe rwo gutangiraho inama hakaba hatariho ingingo n’imwe yahaweho “A” (Amajyambere) cyangwa “N” (Nonosora), utanga inama azakora akaziga kazengurutse akazu kagombye gushyirwamo “A,” “B” cyangwa “N” imbere y’ingingo umunyeshuri agomba kuzanonosora ubutaha. Ibyo azabimenyesha uwo munyeshuri muri uwo mugoroba, kandi ayandike ku Rupapuro Rutangirwaho Ingingo yo Gutegura mu Ishu-ri ry’Umurimo wa Gitewokarasi (S-89). Abari muri porogaramu bose bagomba kwicara mu myanya y’imbere. Ibyo bizajya bicungura igi-he kandi bitume umugenzuzi w’ishuri ashobora kugeza inama ze ku munyeshuri zireba. Niba igihe gihari, nyuma yo gutanga inama za ngombwa, umugenzuzi w’ishuri ashobora gutanga ibisobanuro ku ngingo zungura ubumenyi kandi z’ingirakamaro zitavuzwe n’umunyeshuri. Umugenzuzi w’ishuri yagombye kudakoresha iminota irenze ibiri mu gutanga inama hamwe n’ibindi bitekerezo bihinnye nyuma ya buri nyigisho itanzwe n’umunyeshuri. Mu gihe umuvandi-mwe wahihibikaniye ingingo zo mu mwihariko wo gusoma Bibiliya yaba akeneye inama, ashobora kuzihabwa mu ibanga.
GUTEGURA INYIGISHO: Mbere y’uko umunyeshuri ategura inyigisho yasabwe gutegura, agomba gusomana ubwitonzi igice cyo mu gitabo Manuel pour I’Ecole gikubiyemo isomo ryo kunonosora imvugo yasabwe gutegura. Abanyeshuri basabwe gutegura Inyigisho No. 2 bashobora kwihitiramo umutwe ukwiranye n’ibikubiye mu gice cya Bibiliya cyateganijwe gusomwa. Izindi nyigisho zigomba guta-ngwa zishingiye ku mitwe yerekanywe kuri porogaramu y’ishuri.
KUBAHIRIZA IGIHE: Nta n’umwe ugomba kurenza igihe yagenewe. Ni na ko biri kandi no ku nama n’ibisobanuro bitangwa n’uyobora ishuri. Inyigisho No. 2, iya 3 n’iya 4, zigomba guhagarikwa mu bwitonzi mu gihe zaba zirengeje igihe cyagenwe. Umuntu washyizweho kugira ngo atange ikimenyetso cyo guhagarika, agomba kubikora atazuyaje. Iyo abavandimwe batanga inyigisho No. 1 n’umwihariko wo gusoma Bibiliya barengeje igihe, bagomba guhabwa inama mu ibanga. Porogaramu yose igomba kumara iminota 45, hadakubiyemo indirimbo n’isengesho.
ISUBIRAMO RYO KWANDIKA: Nyuma y’igihe runaka, hazajya hakorwa isubiramo mu buryo bwo kwandika. Mu kwitegura, ongera usuzume ingingo zizwe kandi usome ibice byose biri mu mwihariko wo gusoma Bibiliya. Bibiliya ni yo yonyine ishobora gukoreshwa mu gihe cy’iminota 25 y’isubiramo. Igihe gisigaye kizakoreshwa mu gutanga ibitekerezo ku bibazo n’ibisubizo. Buri munyeshuri azakosora urupapuro rwe bwite. Umugenzuzi w’ishuri azasuzumira hamwe n’abamuteze amatwi ibisubizo byose, kandi ibibazo bikomeye azabyibandaho cyane, kugira ngo afashe bose gusobanukirwa neza ibisubizo byabyo. Niba isubiramo ridakozwe mu cyumweru giteganyjjwe kuri porogaramu bitewe n’imimerere yo mu gace k’iwanyu, rishobora gukorwa mu cyumweru gikurikiraho.
AMATORERO MANINI: Amatorero afite abanyeshuri 50 cyangwa basaga, ashobora kureba ukuntu yabacamo amatsinda, bityo aba-nyeshuri bagatanga inyigisho ziteganijwe kuri porogaramu imbere y’abandi bagenzuzi. Birumvikana ko abantu batarabatizwa, ariko bakaba bafite imibereho ihuje n’amahame ya Gikristo, na bo basho-bora kujya mu ishuri bagahabwa ibyo bategura.
ABASIBYE: Abagize itorero bose bazagaragaza ko bita kuri iryo shuri bihatira kuriteranaho buri cyumweru, bategura neza ingingo bahawe gutegura kandi bakifatanya mu gutanga ibisubizo mu gihe cy’ibibazo. Turiringira ko abanyeshuri bose bazafatana uburemere ibyo bazaba basabwe gutegura. Igihe umunyeshuri wari uteganyijwe atabonetse, undi muntu ashobora kwitangira kumusimbura, bityo agakora uko ashoboye kugira ngo yumvikanishe iyo ngingo muri icyo gihe gito aba ahawe. Cyangwa, umugenzuzi w’ishuri ashobora kugi-ra icyo avuga kuri iyo ngingo afatanyije mu buryo bukwiriye na bamwe mu bamuteze amatwi.
POROGARAMU
Mut 6 Gusoma Bibiliya: Zekariya Igice cya 1 Kugeza ku cya 5
Indirimbo ya 113
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgltabo cya Zekariya (si-F pp. 159-60 par. 1-7)
No. 2: Zekariya 2:1-13
No. 3: Ntabwo Umuntu Yari Yararemewe Gupfa (kl-YW 53 par. 1-3)
No. 4: Umwuka wʼIsi Ni Iki, Kandi se Kuki Uteza Akaga? (rs-F p. 140 par. 1-p. 141 par. 2)
Mut 13 Gusoma Bibiliya: Zekariya Igice cya 6 Kugeza ku cya 9
Indirimbo ya 215
No. 1: Yesu Aflte Urufunguzo rw’Urupfu n’Urw’Ikuzimu (uw-YW pp. 73-7 par. 8-15)
No. 2: Zekariya 7:1-14
No. 3: Akagambane Kabi (kl-YW pp. 55-6 par. 4-7)
No. 4: Ubwirasi n’Ubwigomeke, Ni Ingeso Ziranga Umwuka w’Isi (rs-F p. 141 par. 3-p. 142 p. 1)
Mut 20 Gusoma Bibiliya: Zekariya Igice cya 10 Kugeza ku cya 14
Indirimbo ya 98
No. 1: Zekariya—Akamaro k’lbikubiyemo (si-F pp. 162-3 par. 23-7)
No. 2: Zekariya 12:1-14
No. 3: Uko Satani Ygje Kugera ku Ntego y’Ubugambanyi Bwe (kl-YW pp. 56-8 par. 8-12)
No. 4: Umwuka w’Isi Ushyigikira Irari ry’Umubiri (rs-F p. 142 par. 2)
Mut 27 Gusoma Bibiliya: Malaki Igice cya 1 Kugeza ku cya 4 Indirimbo ya 118
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Malaki n’Akamaro k’lbikubiyemo (si-F pp. 163-5 par. 1-6, 13-17)
No. 2: Malaki 1:6-14
No. 3: Uko Icyaha nʼUrupfu Byaje Gukwirakwira (kl-YW pp. 58-9 par. 13-15)
No. 4: Umwukaw’Isi Ushyigikira Ibyo GukundaUbutunzi (rs-Fp. 142 par. 3-4)
Gash. 3 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 1 Kugeza ku cya 3 Indirimbo ya 132
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Matayo (si-F pp. 165-7 par. 1-10)
No. 2: Matayo 2:1-15
No. 3: IrindeUburiganya bwa Satani (kl-YW pp. 59-60 par. 16-18)
No. 4: Rwanya Imirimo ya Kamere Nta Kujenjeka (rs-F p. 143 par. 1)
Gash. 10 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 4 n’Icya 5
Indirimbo ya 36
No. 1: Ishimire Ubwami bw’Imana Buzahoraho Iteka (uw-YW pp. 78-81 par. 1-9)
No. 2: Matayo 4:1-17
No. 3: Gira Ukwizera Kandi Ube Witeguye Guhangana n’Abakurwanya (kl-YW pp. 60-1 par. 19-21)
No. 4: Iringire Yehova, Aho Kwiringira Abategetsi ba Kimuntu (rs-F p. 143 par. 2,3)
Gash. 17 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 6 n’Icya 7
Indirimbo ya 222
No. l: Ibyo Ubwami bw’Imana Buzasohoza (uw-YW pp. 81 -2 par. 10-12) No. 2: Matayo 7:1-14
No. 3: Icyo Imana Yakoze Kugira ngo Irokore Abantu (kl-YW pp. 62-3 par. 1-5)
No. 4: Ni Ba Nde Bakwiriye Kuryozwa Imibabaro Igera ku Bantu? (rs-F p. 374 par. 3-p 375 par. 2)
Gash. 24 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 8 n’Icya 9
Indirimbo ya 162
No. 1: Ibyo Ubwami Bwamaze Gusohoza (uw-YW pp. 83-6 par. 13-15) No. 2: Matayo 8:1-17
No. 3: Impamvu Mesiya Yagombaga Gupta (kl-YW pp. 63-5 par. 6-11)
No. 4: Ni Gute Imibabaro y’Abantu Yatangiye? (rs-F p. 375 par. 3,4)
Wer.3 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 10 n’Icya 11
Indirimbo ya 172
No. 1: Uko Dushaka Ubwami Mbere na Mbere (uw-YW pp. 87-9 par. 1-6) No. 2: Matayo 11:1-15
No. 3: Uko Incungu Yatanzwe (kl-YW pp. 65-8 par. 12-16)
No. 4: Icyo Imana Yakoze Kugira ngo Ifashe Abantu Bagerwaho n’lmibabaro (rs-F p. 375 par. 1-2)
Wer. 10 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 12 n’Icya 13
Indirimbo ya 133
No. 1: Igane Urugero rw’Abigishwa ba Mbere (uw-YW pp. 90-1 par. 7-9)
No. 2: Matayo 12:22-37
No. 3: Incungu ya Kristo NaweUbwawe (kl-YW pp. 68-9 par. 17-20)
No. 4: Kuki Imana Yaretse Imibabaro Igakomeza Kubaho? (rs-F p. 376 par. 4-p. 378 par. 1)
Wer. 17 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 14 n’Icya 15
Indirimbo ya 129
No. 1: Komeza Gushyira Ubwami mu Mwanyawa Mbere mu Mibereho Yawe (uw-YW pp. 91-4 par. 10-15)
No. 2: Matayo 14:1-22
No. 3: Mbese, Imana Ni Yo Nyirabayazana w’lmibabaro y’Abantu? (kl-YW pp. 70-1 par. 1-5)
No. 4: Icyo Twagombye Kumenya ku Byerekeye Ubusembwa Buvukanwa (rs-F p. 378 par. 2-5)
Wer. 24 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 16 n’Icya 17
Indirimbo ya 151
No. 1: Icyo Ibyanditswe Bivuga ku Byerekeye Umubatizo wa Yohana (uw-YW pp. 95-6 par. 1-5)
No. 2: Matayo 17:14-27
No. 3: Intangiriro Itunganye n’Ubushotoranyi Bufifitse (kl-YW pp. 72-3 par. 6-10)
No. 4: Kuki Imana Ireka Habaho “Impanuka Kamere”? (rs-F p. 379 par. 1-3)
Wer. 31 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 18 n’Icya 19
Indirimbo ya 97
No. 1: Kubatizwa mu Rupfu Ni Iki? (uw-YW pp. 97-8 par. 6-8)
No. 2: Matayo 19:16-30
No. 3: Ibibazo Nyabyo Byazamuwe, n’Uburyo Yehova Yakoresheje Kugira ngo Abikemure (kl-YW pp. 74-6 par. 11-15)
No. 4: Mbese, Abantu Bari mu Byago, Baba Bari mu Gihano cy’Imana? (rs-F p. 380 par. 1-4)
Mata 7 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 20 n’Icya 21
Indirimbo ya 107
No. 1: Kubatizwa “mu Izina rya Datawa Twese nʼUmwana n’Umwuka Wera” Bisobanura Iki? (uw-YW p. 98 par. 9)
No. 2: Matayo 20:1-16
No. 3: Icyo Kuba Imana Yararetse Ububi Bukomeza Kubaho
Byagaragaje (kl-YW pp. 76-7 par. 16-19)
No. 4: Mbese, Kuvuga Izindi Ndimi Bigaragaza ko Umuntu Aflte Umwuka Wera? (rs-F p. 219 par. 3-p. 220 par. 3)
Mata 14 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 22 n’Icya 23
Indirimbo ya 56
No. 1: Guhuza lmibereho Yacu n’Icyo Umubatizo Wacu Usobanura (uw-YW pp. 99-102 par. 10-14)
No. 2: Matayo 23:1-15
No. 3: Uhagaze ku Ruhande rwa Nde? (kl-YW pp. 78-9 par. 20-3)
No. 4: Kuki Bamwe mu Bakristo bo mu Kinyejana cya Mbere Bavuze
Izindi Ndimi? (rs-F p. 220 par. 4-p. 221 par. 2)
Mata 21 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 24 n’Icya 25
Indirimbo ya 193
No. 1: Uko Abagize Imbaga y’Abantu Benshi Bamenyekanye (uw-YW pp. 103-4 par. 1-4)
No. 2: Matayo 24:32-44
No. 3: Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapta? (kl-YW pp. 80-1 par. 1-6
No. 4: Ni Gute Dushobora Kumenya Abafite Umwuka w’lmana? (rs-F p. 221 par. 4-p 222 par. 1)
Mata 28 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Zekariya -14; Mal 1-4 kugeza muri Matayo 1-25
Indirimbo ya 6
Gic. 5 Gusoma Bibiliya: Matayo 26
Indirimbo ya 14
No. 1: Ni Iki Umuntu Asabwa Kuzuza Kugira ngo Azarokoke Umubabaro Ukomeye? (uw-YW p. 105 par. 5)
No. 2: Matayo 26:31-35,69-75
No. 3: Icyo Gusubira mu Mukungugu Bisobanura by’Ukuri (kl-YW pp. 82-3 par. 7-10)
No. 4: Ikiranga Abakristo b’Ukuri Muri Iki Gihe (rs-F p. 222 par. 2-4)
Gic. 12 Gusoma Bibiliya: Matayo Igice cya 27 n’Icya 28
Indirimbo ya 102
No. 1: Matayo—Akamaro k’lbikubiyemo (si-F pp. 170-1 par. 29-33)
No. 2: Matayo 27:11-26
No. 3: Ni Iyihe Mimerere Abapfuye Barimo? (kl-YW pp. 83-4 par. 11-14)
No. 4: Impano yo Kuvuga Izindi Ndimi Yagombaga Kumara Igihe Kingana Iki? (rs-F p. 222 par. 5-p.223 par. 3)
Gic. 19 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 1 n’Icya 2
Indlrimboya 180
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Mariko (si-F pp. 171-3 par. 1-11)
No. 2: Mariko 1:12-28
No. 3: Abazirikanywe naYehova Bose Bazazurwa (kl-YW pp. 85-7 par. 15-18)
No. 4: Inyigisho y’Ubutatu Ivuga Iki, Kandi Inkomoko Yayo Ni Iyihe? (rs-F p. 412 par. 1-p. 413 par. 2)
Gic. 26 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 3 n’Icya 4
Indirimbo ya 46
No. 1: Impamvu Ituma Abagize Imbaga y’Abantu Benshi Barokoka UmubabaroUkomeye (uw-YW pp. 106-7 par. 6-8)
No. 2: Mariko 3:1-15
No. 3: Bazazukira Hehe? (kl-YW pp. 88-9 par. 19-22)
No. 4: Mbese, Umwuka Wera Ni Umuntu (Umuperisona)? (rs-F p. 413 par. 3-p. 414 par. 3)
Kam. 2 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 5 n’Icya 6
Indirimbo ya 220
No. 1: Impamvu DufatanaUburemere ParadizoYacu yo mu Buryo bw’Umwuka (uw-YW pp. 107-9 par. 9-13)
No. 2: Mariko 5:21-24,35-43
No. 3: Ubwami bw’Imana nʼIntego Yabwo (kl-YW pp. 90-1 par. 1-5)
No. 4: Mbese, Yesu naYehova Ni Umuntu Urawe? (rs-F p. 414 par. 4-p. 416 par. 1)
Kam. 9 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 7 n’Icya 8
Indirimbo ya 207
No. 1: Kuki Abaragwa b’Ubwami Ari Bake Cyane ku Isi Muri Iki Gihe? (uw-YW pp. 110-12 par. 1-7)
No. 2: Mariko 7:24-37
No. 3: Ubwami bw’Imana Ni Ubutegetsi (kl-YW pp. 91-2 par. 6-7)
No. 4: Mbese, Bibiliya Yigisha ko Yehova, Yesu, n’Umwuka Wera, Bose Bangana? (rs-F p. 416 par. 2-p. 417 par. 5)
Kam. 16 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 9 n’Icya 10
Indirimbo ya 11
No. 1: Bamenya Bate ko Ari Abana b’Umwuka? (uw-YW pp. 112-13 par. 8-10)
No. 2: Mariko 9:14-29
No. 3: Uburyo Tumenya ko Ubwami bw’Imana Ari Ikintu Nyakuri (kl-YW pp. 92-3 par. 8-11)
No. 4: Mbese, Bibiliya Yigisha ko Buri Wese mu Bavugwaho Kuba BagizeUbutatu, Ari Imana? (rs-Fp. 418 par. 1-5)
Kam. 23 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 11 n’Icya 12
Indirimbo ya 87
No. 1: Kwizihiza Urwibutso Bisobanura Iki? (uw-YW pp. 114-16 par. 11-14)
No. 2: Mariko 11:12-25
No. 3: Impamvu Ubwami bw’Imana Ari Bwo Byiringiro Byonyine Rukumbi by’Abantu (kl-YW pp. 94-5 par. 12-13)
No. 4: Uko Abashyigikira Inyigisho y’Ubutatu Bakoresha Ibyanditswe mu Buryo Budakwiriye (rs-F p. 419 par. 1-p. 420 par. 3)
Kam. 30 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 13 n’Icya 14
Indirimbo ya 38
No. 1: Uburyo bwo KumenyaUmuteguro wa Yehova Ugaragara (uw-YW pp. 117-18 par. 1-3)
No. 2: Mariko 14:12-26
No. 3: Impamvu Yesu Atahise Atangira Gutegeka Nyuma yo Kuzamuka kwe Ajya mu Ijuru (kl-YW pp. 95-6 par. 14-15)
No. 4: Impamvu Imirongo Imwe n’lmwe y’lbyanditswe Yerekeza Kuri Yehova Ishobora Kwerekezwa Kuri Kristo (rs-F p. 421 par. 1-2)
Nyak.7 Gusoma Bibiliya: Mariko Igice cya 15 n’Icya 16
Indirimbo ya 187
No. 1: Mariko—Akamaro k’lbikubiyemo (si-F p. 175-6 par. 31-3)
No. 2: Mariko 15:16-32
No. 3: Ni Ryari Ibihe Byagenwe by’Abanyamahanga Byatangiye Kandi Ni Ryari Byarangiye? (kl-YW pp. 96-7 par. 16-18)
No. 4: Imirongo y’lbyanditswe Ikoreshwa Nabi n’Abashyigikira Inyigisho y’Ubutatu (rs-F p. 421 par. 3-p. 422 par. 4)
Nyak. 14 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 1
Indirimbo ya 212
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Luka (si-F pp. 176-8 par. 1-9)
No. 2: Luka 1:5-17
No. 3: Iyi Ni Iminsi y’Imperuka (kl-YW pp. 98-9 par. 1-4)
No. 4: Impamvu Muri Yohana 1:1 na 8:58 Hadashyigikira Ubutatu (rs-F p. 423 par. 1-p. 425 par. 1)
Nyak. 21 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 2 n’Icya 3
Indirimbo ya 89
No. 1: Umuteguro wʼImana Ni Uwa Gitewokarasi (uw-YW pp. 118-20 par. 4-7)
No. 2: Luka 2:1-14
No. 3: Ni Ibihe Bintu Bimwe na Bimwe Biranga Iminsi y’Imperuka? (kl-YW pp. 99-103 par. 5-7)
No. 4: Impamvu Ari Iby’Ingenzi Gusuzuma Igitekerezo Rusange Gikubiye mu Mirongo y’lbyanditswe (rs-F p. 425 par. 3-p. 428 par. 1)
Nyak. 28 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 4 n’Icya 5
Indirimbo ya 92
No. 1: Inshingano Ishingiye ku Byanditswe Ireba Abayobozi (uw-YW pp. 120-2 par. 8-12)
No. 2: Luka 4:31-44
No. 3: Imyifatire y’Abantu y’Akahebwe Yahanuwe ko Yari Kuranga Iminsi y’Imperuka (kl-YW pp. 103-4 par. 8-12)
No. 4: Yesu Kristo naYehova Baratandukanye (rs-F p. 428 par. 2-p. 430 par. 1)
Kan. 4 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 6 n’Icya 7
Indirimbo ya 213
No. 1: Gusuzuma UkuntuDuIatanaUburemereUmutegurow’Imana (uw-YW pp. 123-4 par. 13-14)
No. 2: Luka 6:37-49
No. 3: Ibintu Bibiri Byihariye Biranga Iminsi y’Imperuka (kl-YW p.
105 par. 13-14)
No. 4: Nta bwo Yesu YizuyeUbwe Ava mu Bapfuye, Kandi Ntiyigeze na Rimwe Yihandagaza ngo Avuge ko Angana n’lmana (rs-F p. 430 par. 3-p. 431 par. 1)
Kan. 11 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 8 n’Icya 9
Indirimbo ya 67
No. 1: Kuki Dukwiriye Kumvira Inama? (uw-YW pp. 125-7 par. 1-4)
No. 2: Luka 9:23-36
No. 3: Kwitabira Ibihamya Bigaragaza ko Iyi Ari Iminsi y’Imperuka (kl-YW pp. 106-7 par. 15-17)
No. 4: Impamvu KwemeraUbutatu Nta Kuva ku Izima Ari Akaga (rs-F p. 431 par. 2-p. 432 par. 1)
Kan. 18 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 10 n’Icya 11
Indirimbo ya 34
No. 1: Ingero Nziza z’Abemeye Inama (uw-YW pp. 127-8 par. 5-6)
No. 2: Luka 11:37-51
No. 3: Imyuka Mibi, Ibaho! (kl-YW p. 108 par. 1-3)
No. 4: Kuki Hariho Ubugizi bwa Nabi Bwinshi Cyane? (rs-F p. 237 par. 2-p. 238 par. 1)
Kan. 25 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Matayo Igice cya 26 Kugeza Muri Luka Igice cya 11
Indirimbo ya 160
Nzeri 1 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 12 n’Icya 13 Indirimbo ya 163
No. 1: Ihingemo Imico Ihebuje (uw-YW pp. 128-30 par. 7-11)
No. 2: Luka 13:1-17
No. 3: Uko Abamarayika Babi Bagiye ku Ruhande rwa Satani (kl-YW p. 109 par. 4-5)
No. 4: Kuki Imana Yaretse Ubugizi bwa Nabi Bukabaho? (rs-F p. 238 par. 2-p. 239 par. 2)
Nzeri 8 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 14 Kugeza ku cya 16 Indirimbo ya 124
No. 1: Ntiwange Gucyahwa na Yehova (uw-YW pp. 130-1 par. 12-14) No. 2: Luka 14:1-14
No. 3: Amaganira Kure Ubupfumu bw’Uburyo Bwose (kl-YW p. 111 par. 68)
No. 4: Uko Twungukiwe no Kuba Imana Yararetse Ubugizi b wa Nabi Bukabaho (rs-F p. 240 par. 1, 2)
Nzeri 15 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 17 n’Icya 18
Indirimbo ya 200
No. 1: Abakristo b’Ukuri Barangwa n’Urukundo (uw-YW pp. 132-3 par. 1-5)
No. 2: Luka 17:22-37
No. 3: Impamvu Bibiliya Iciraho Iteka Ubupfumu (kl-YW pp. 112-13 par. 9-11)
No. 4: Icyo Bibiliya Ivuga ku Byerekeye Abagore (rs-F p. 157 par. 2-4)
Nzeri 22 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 19 n’Icya 20
Indirimbo ya 145
No. 1: Icyakorwa mu Gihe Havutse Ingorane (uw-YW p. 134 par. 6-9) No. 2: Luka 19:11-27
No. 3: Bibiliya Ihishura Imikorere y’lmyuka Mibi (kl-YW pp. 113-14 par. 12-13)
No. 4: Mbese, Kuba Abagabo Bafite Ubutware ku Bagore, Bibacisha Bugufi? (rs-F p. 157 par. 5-p. 158 par. 2)
Nzeri 29 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 21 n’Icya 22
Indirimbo ya 86
No. 1: Kemura Ibibazo mu Buryo Buhuj e n’lbyanditswe (uw-YW pp. 135-6 par. 10-13)
No. 2: Luka 22:24-38
No. 3: Uko Warwanya Imyuka Mibi (kl-YW pp. 114-15 par. 14-15)
No. 4: Mbese, Abagore Bakwiriye Kuba Abakozi Bashinzwe Imirimo [y’Ubugenzuzi]? (rs-F p. 158 par. 3-p. 159 par. 1)
Ukw. 6 Gusoma Bibiliya: Luka Igice cya 23 n’Icya 24
Indirimbo ya 88
No. 1: Luka—Akamaro k’lbikubiyemo (si-F pp. 181-2 par. 30-5)
No. 2: Luka 23:32-49
No. 3: Uko Wakomeza Ukwizera Kwawe (kl-YW pp. 115-16 par. 16-17) No. 4: Kuki mu Bihe Bimwe na Bimwe Abakristokazi Batwikira Umutwe? (rs-F p. 159 par. 2-p. 160 par. 1)
Ukw. 13 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 1 Kugeza ku cya 3 Indirimbo ya 31
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Yohana (si-F pp. 182-4 par. 1-9)
No. 2: Yohana 1:19-34
No. 3: Komeza Kurwanya Imyuka Mibi (kl-YW pp. 116-17 par. 18-20) No. 4: Mbese, Birakwiriye ko Abagore Birimbisha Bisiga Amavuta Cyangwa Imiti Igira Icyo Ihindura ku Mubiri, Cyangwa Bakambara Imirimbo y’Agaciro Kenshi? (rs-F p. 161 par. 1-3)
Ukw. 20 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 4 n’Icya 5
Indirimbo ya 35
No. 1: Shaka Uburyo bwo ‘Kwagura’ Urukundo (uw-YW pp. 137-8 par. 14-17)
No. 2: Yohana 4:39-54
No. 3: Kugira Imibereho Irangwa no Kubaha Imana Bihesha Ibyishimo (kl-YW pp. 118-19 par. 1-4)
No. 4: Ni Iki Gihishiwe Iyi Si n’Umuyobozi Wayo? (rs-F p. 250 par. 1 -p. 251 par. 3)
Ukw. 27 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 6 n’Icya 7
Indirimbo ya 150
No. 1: TugaragazeUkubaha Imana mu Muryango (uw-YW p. 139 par. 1-2)
No. 2: Yohana 6:52-71
No. 3: Kuba Inyangamugayo Bihesha Ibyishimo (kl-YW pp. 119-20 par. 5-6)
No. 4: Ni Gute Abakristo b’Ukuri Bagomba Kubona Isi? (rs-F p. 251 par. 4-p. 252 par. 4)
Ugu. 3 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 8 n’Icya 9
Indirimbo ya 48
No. 1: Icyo Bibiliya Ivuga ku Byerekeye Ugushyingirwa, Gutana, no Kwahukana (uw-YW p. 140 par. 3)
No. 2: Yohana 9:18-34
No. 3: Kugira Ubuntu Bihesha Ibyishimo (kl-YW p. 120 par. 7-8)
No. 4: *td-F 5A Abantu 144.000 Bonyine Ni Bo Bajya mu Ijuru
Ugu. 10 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 10 n’Icya 11
Indirimbo ya 117
No. 1: Ibintu by’Ingenzi Bituma Ugushyingirwa Kuramba (uw-YW pp. 140-1 par. 4-5)
No. 2: Yohana 10:22-39
No. 3: Rinda Ibitekerezo Byawe, Kandi Wirinde Ibibi (kl-YW p. 121 par. 9-10)
No. 4: *td-F 13B Umuriro Ni Ikigereranyo cyo Kurimbuka
Ugu. 17 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 12 n’Icya 13
Indirimbo ya 158
No. 1: Uzuza Inshingano Yawe Muri Gahunda y’Umuryango Yaringanijwe n’lmana (uw-YW pp. 142-3 par. 6-10)
No. 2: Yohana 12:1-16
No. 3: Kwizerana Hagati y’Abashakanye Bizana Ibyishimo mu Ishyingirwa Ryabo (kl-YW pp. 122-3 par. 11-13)
No. 4: *td-F 21A Abagaragu b’Ukuri ba Yehova n’lminsi Mikuru Yizihizwa Buri Mwaka
Ugu. 24 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 14 Kugeza ku cya 16
Indirimbo ya 63
No. 1: Reka Bibiliya Ikubere Isoko y’Inama (uw-YW p. 144 par. 11-13)
No. 2: Yohana 16:1-16
No. 3: NtukabeUw’Isi (kl-YW pp. 123-5 par. 14-15)
No. 4: *td-F 18B Igikorwa cyo Gusenga Ibishushanyo Cyabereye Umutego Isirayeli
Ukub. 1 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 17 n’Icya 18
Indirimbo ya 114
No. 1: Impamvu Dushishikazwa n’Amategeko ya Mose (uw-YW pp. 146-7 par. 1-4)
No. 2: Yohana 18:1-14
No. 3: Impamvu Abakristo b’Ukuri Batizihiza Noheli Cyangwa Iminsi y’Amavuko (kl-YW p. 126 par. 16-17)
No. 4: td-F 27A Hariho Idini ry’Ukuri Rimwe Gusa
Ukub. 8 Gusoma Bibiliya: Yohana Igice cya 19 Kugeza ku cya 21
Indirimbo ya 138
No. 1: Yohana—Akamaro k’lbikubiyemo (si-F pp. 187-8 par. 30-5)
No. 2: Yohana 19:25-37
No. 3: Ujye Ukomeza Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (kl-YW p. 127 par. 18)
No. 4: *td 19A Menyekanisha Izina ry’Imana
Ukub. 15 Gusoma Bibiliya: Ibyakozwe Igice cya 1 Kugeza ku cya 3
Indirimbo ya 41
No. 1: Ingingo z’lbanze ku Bihereranye n’lgitabo cy’Ibyakozwe (si-F pp. 188-9 par. 1-8)
No. 2: Ibyakozwe 1:1-14
No. 3: Uko Amahame ya Bibiliya Akurikizwa ku Kazi no mu Myidagaduro (kl-YW pp. 127-8 par. 19-20)
No. 4: *td-F 19C Imico y’Ingenzi y’lmana Ni Iyihe?
Ukub. 22 Gusoma Bibiliya: Ibyakozwe Igice cya 4 Kugeza ku cya 6
Indirimbo ya 113
No. 1: Impamvu Zishingiye ku Byanditswe Zigaragaza ko Tutayoborwa n’Amategeko ya Mose (uw-YW pp. 147-8 par. 5-6)
No. 2: Ibyakozwe 5:27-42
No. 3: Erekana ko Wubaha Ubuzima n’ Amaraso (kl-YW pp. 128-9 par 21-3)
No. 4: *td-F 41A Inkomoko y’Abahamya ba Yehova Ni Iyihe?
Ukub. 29 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Muri Luka 12-24; Yoh 1-21 Kugeza mu Byakozwe 1-6
Indirimbo ya 144