Amateraniro y’Umurimo yo mu Ukuboza
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Ukuboza
Indirimbo ya 134
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: “Ni Nde Uzategera Amatwi Ubutumwa Bwacu?” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibitekerezo byo muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1987 ku ipaji ya 5 (mu Gifaransa), ku bihereranye n’impamvu ubutumwa bwacu bushishikaza abantu.
Imin 20: “Ijambo ry’Imana Ritanga Ubuyobozi.” (Amaparagarafu ya 1-6.) Tangiza icyo gice na paragarafu ya 1-2. (Wifashishe n’igitabo Raisonner, ku mapaji ya 58-60, mu magambo ahinnye, garagaza “Impamvu enye zituma dusuzuma Bibiliya.”) Teganya ababwiriza babishoboye kugira ngo berekane uburyo bwo gutangiza ibiganiro buri mu maparagarafu ya 3-6. Saba abaguteze amatwi kugira icyo bavuga ku bihereranye (1) n’ukuntu ibibazo byabajijwe byafashije mu kubyutsa ugushimishwa, (2) n’ukuntu imirongo y’Ibyanditswe yakoreshejwe ijyanye n’ingingo iganirwaho, (3) n’ukuntu gusubira gusura byahise bikurikira ikiganiro cyakozwe igihe cyo gusura ku ncuro ya mbere, hamwe (4) n’ukuntu uwo muntu yasabwe ko yatangira kuyoborerwa icyigisho.
Indirimbo ya 75 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Ukuboza
Indirimbo ya 100
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: Gufasha Abageze mu za Bukuru Kugira ngo Bifatanye mu Murimo. Ababwiriza benshi bizerwa bageze mu za bukuru bifuza cyane kwifatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza, ariko bafite inzitizi zo mu buryo bw’umubiri, ziterwa n’ikigero cy’imyaka baba bagezemo, hamwe n’ubuzima bugerwa ku mashyi. Hari uburyo dushobora kubagaragariza ko tubitaho kugira ngo babarirwe mu bagize itsinda ry’umurimo: itangire guteganya uburyo bwo kubageza mu murima; teganya ko mwajyana na bo gusura ingo ziri ahantu hatari imisozi yo kuzamuka; hagarika imodoka yawe hafi y’aho mukorera umurimo kugira ngo bashobore kuyiruhukiramo igihe bumva barushye; itangire kuzabajyana igihe bazaba basubiye gusura abo babwirije; bamenyeshe ko uri bubajyane imuhira igihe bumva batashobora gukomeza. Abageze mu za bukuru bashimira ubufasha bahabwa. Vuga ubundi buryo bwo kugaragaza umuco wo kwita ku bageze mu za bukuru mu karere kanyu. Suzuma ingingo z’ingenzi mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Twishimira Abantu Bageze mu za Bukuru!” iboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1986, ku mapaji ya 28-9.—Mu Gifaransa
Imin 20: “Ijambo ry’Imana Ritanga Ubuyobozi.” (Amaparagarafu ya 7-9.) Gira icyo uvuga ku mutwe muto uvuga ngo “Gukenera Ubuyobozi,” uboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1993, ku ipaji ya 3 (mu Gifaransa). Sobanura impamvu uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro bwagombye gutsindagiriza akamaro ko gushakira ubufasha ku Isoko yo mu rwego rwo hejuru kurushaho—ari yo Imana. Teganya umubwiriza, kugira ngo yerekane uburyo bwo gutangiza ibiganiro buvugwa mu maparagarafu ya 7-8. Tsindagiriza ko amaherezo intego yacu yagombye kuba iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi.
Indirimbo ya 197 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Ukuboza
Indirimbo ya 209
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Gira ibitekerezo bimwe na bimwe utanga, ku bihereranye n’ukuntu wakwikiriza indamutso yo mu minsi mikuru ubigiranye amakenga. Vuga mu buryo buhinnye gahunda y’umurimo wo mu murima udasanzwe yo ku itariki ya 25 Ukuboza.
Imin 15: “Twitange Tubikunze.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibisobanuro byavuye mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi, 1984, ku ipaji ya 22.—Mu Gifaransa
Imin 20: “Kwishimira Ukwiyongera Imana Itanga.” Disikuru y’igishyuhirane itangwe n’umusaza. Tanga ingero z’ibyabaye cyangwa igihamya cy’ukwiyongera mu bihugu byavuzwe, nk’uko byatanzwe mu bitabo Annuaires byasohotse vuba aha.
Indirimbo ya 41 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Ukuboza
Indirimbo ya 93
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Garagaza ingingo zo kuganirwaho ziri mu magazeti yasohotse vuba aha, zishobora gukoreshwa mu murimo mu mpera z’iki cyumweru. Garagaza gahunda idasanzwe y’umurimo wo mu murima yo ku itariki ya 1 Mutarama.
Imin 15: Ibikenewe iwanyu. Cyangwa disikuru hamwe n’ibiganiro ku ngingo yo ku gice cya 13, ku mapaji ya 153-160 y’igitabo Umurimo Wacu.
Imin 20: “Kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’ishuri. Tanga imibare y’abiyandikishije mu itorero ryanyu, kandi utere inkunga abashobora kwiyandikisha bose. Suzuma amabwiriza agenewe abanyeshuri bafite inyigisho bagomba gutanga, yatanzwe muri “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1997.”
Indirimbo ya 166 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Ukuboza
Indirimbo ya 223
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Niba itorero ryanyu rigomba guhindura ibihe by’amateraniro mu mwaka utaha, tera bose inkunga irangwa n’ubugwaneza, ubasaba kugira ibyo bahindura no gukomeza guterana buri gihe mu itorero muri ibyo bihe bishya.
Imin 20: “Kujya Mbere Kwawe Kugaragarire Bose.” Mu bibazo n’ibisubizo.
Imin 15: Suzuma Ibitabo Bizatangwa muri Mutarama. Tanga igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1984. Niba nta biri mu bubiko bwanyu, mukoreshe igitabo Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre cyangwa Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix.” Erekana ibitabo itorero rifite mu bubiko. Hitamo bibiri cyangwa bitatu byaba byiza mu kubikoresha mu ifasi yanyu. Mu gukoresha igitabo Raisonner, ku mapaji ya 9-14, mu magambo ahinnye suzuma uburyo bwo gutangiza ibiganiro bukwiriye kuri buri gitabo. Tanga icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri.
Indirimbo ya 137 n’isengesho ryo kurangiza.