ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/97 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Mutarama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Mutarama
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Mutarama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 13 Mutarama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 20 Mutarama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Mutarama
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 1/97 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Mutarama

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Mutarama

Indirimbo ya 6

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Gira icyo uvuga kuri raporo y’umurimo wo mu murima wo muri Nzeri mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’itorero.

Imin 20: Igihe cyo Kuvugurura Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi. Umusaza ubishoboye atange ikiganiro ku bihereranye n’akamaro ko kuzuza ikarita mu buryo bwuzuye no kuyitwaza buri gihe. Urwo rupapuro rukuvugira mu gihe uba utakibasha kwivugira mu gihe byihutirwa. (Gereranya n’Imigani 22:3.) Ikarita nshya ikeneye kuzuzwa buri mwaka kugira ngo itange amabwiriza ahuje n’igihe yo kwirinda amaraso, kubera ko abaganga hamwe n’abandi bavuze ko impapuro zirengeje umwaka umwe zishobora kutagaragaza imyizerere umuntu afite ubu. Nyuma y’amateraniro, ababwiriza bose babatijwe bazahabwa Amakarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi, kandi abafite abana bakiri bato batarabatizwa, bazahabwa Ikarita y’Ibiranga Umuntu ya buri mwana. Sobanura ko ayo makarita atagomba kuzuzwa uyu mugoroba. Yagombye kuzurizwa neza imuhira, ariko NTAGOMBA gushyirwaho umukono. Gushyira umukono, abagabo, n’itariki ku makarita yose, bizakorerwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kizakurikiraho bihagarariwe n’uyobora icyigisho cy’igitabo. Azagenzura kugira ngo arebe ko abari mu itsinda rye bose babonye amakarita, kandi ko babonye ubufasha bakeneye. Abagabo bo guhamya bashyiraho umukono, bagombye mu by’ukuri kubona nyir’ikarita ayishyiraho umukono. Uwo ari we wese utaboneka icyo gihe, azafashwa n’abasaza bayobora, mu Materaniro y’Umurimo azakurikiraho, kugeza igihe ababwiriza bose babatijwe bazabonera amakarita yabo yujujwe neza kandi ariho umukono. (Suzuma ibaruwa yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1991.) Mu guhuza ibivugwa kuri iyi karita n’imimerere yabo ubwabo hamwe n’imyizerere yabo, ababwiriza batarabatizwa, bashobora kwandika amabwiriza yabo ubwabo bazikoreshereza hamwe n’abana babo. Kwitondera ibyo bintu by’ingenzi bizaduhesha ibyiza bivuye kuri Yehova.​—Imig 16:20.

Imin 15: “Bashoboye Kwigisha Abandi, Kandi Bafite Ibikenewe Byose” (Amaparagarafu ya 1-6). Gira icyo uvuga mu magambo ahinnye ku maparagarafu ya 1-2, utsindagiriza agaciro ko kwiringira ko ku bw’ubufasha bwa Yehova, dushobora kwigisha abandi mu buryo bugira ingaruka nziza. Teganya ababwiriza babiri na ba nyir’inzu babiri, kugira ngo batange ibyerekanwa ku maparagarafu ya 3-6, buri tsinda ryerekana ukuntu wajya gusura umuntu ku ncuro ya mbere n’uburyo bwo gusubira gusura.

Indirimbo ya 14 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 13 Mutarama

Indirimbo ya 16

Imin 13: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Tsindagiriza ingingo zo kuganirwaho ziri mu magazeti asohotse vuba. Tanga ibitekerezo ku bihereranye n’ukuntu twakwimenyekanisha mu gihe twegereye abantu, dushaka gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge amagambo atangiza ikiganiro bagiye bakoresha igihe bavuganaga n’abandi bari mu maduka, mu mihanda, mu busitani, n’abari mu modoka zwitwara abagenzi, n’ahandi. Garagaza gahunda y’umurimo wo mu murima wo mu mpera z’icyumweru.

Imin 15: “Bashoboye Kwigisha Abandi, Kandi Bafite Ibikenewe Byose” (Amaparagarafu ya 7-9). Vuga inkuru z’ibyabaye ku bihereranye no gusubira gusura, zivugwa mu gitabo Annuaire 1995, ku ipaji ya 45, utsindagiriza akamaro ko gukurikirana ugushimishwa uko ari ko kose kwabonetse. Teganya ababwiriza babishoboye kugira ngo batange ibyerekanwa ku maparagarafu ya 7-8. N’ubwo haba haratanzwe ibindi bitabo ku ncuro ya mbere, twagombye kwerekeza imihati yacu ku kuyobora ibyigisho bya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi. Tera bose inkunga yo guteganya igihe runaka mu cyumweru kiri imbere kugira ngo basubire gusura.

Imin 17: Kwirinda Imyifatire y’Isi mu Birori by’Ubukwe. Disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1984, ku mapaji ya 11-12, 16-19 (mu Gifaransa), itangwe n’umusaza.

Indirimbo ya 15 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 20 Mutarama

Indirimbo ya 21

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.

Imin 15: “Abantu b’Ingeri Zose Bazakizwa.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge mu magambo ahinnye, inkuru z’ibyabaye zigaragaza ukuntu bakiriwe neza n’abantu bo mu nzego zinyuranye z’imibereho.

Imin 20: “Gutanga Ubuhamya Binyuriye ku Myifatire Myiza.” Umusaza agirane ikiganiro n’abakiri bato babiri cyangwa batatu. Ikiganiro gishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kanama 1987, ku mapaji ya 10-20 (mu Gifaransa). Shyiramo inkuru z’ibyabaye zanditse, hamwe n’inkuru z’ibyabaye z’iwanyu zigaragaza ukuntu abantu bashimishijwe cyane n’imyifatire myiza y’urubyiruko rw’Abakristo.

Indirimbo ya 23 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Mutarama

Indirimbo ya 20

Imin 5: Amatangazo y’iwanyu.

Imin 10: Umwanditsi asuzume Agasanduku k’Ibibazo.

Imin 15: “Tubwiriza Ijambo.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibisobanuro byerekana impamvu dufatana uburemere mu buryo bwimbitse agaciro k’Ijambo ry’Imana.​—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1984, ku mapaji ya 9-11.​—Mu Gifaransa.

Imin 15: Suzuma Ibihereranye n’Ibitabo Bizatangwa muri Gashyantare. Garagaza ibintu bishimishije by’igitabo, urugero: (1) Imitwe y’ibice igera ku mutima, (2) amashusho y’amabara menshi, (3) udusanduku twigisha n’imbonerahamwe, hamwe na (4) ibibazo byanditse bishishikaza. Uhuje n’igice cy’amateraniro kibanza, batere inkunga yo gukoresha umurongo w’ibyanditswe watoranijwe neza mu gutangiza ibiganiro. Teganya icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri mu buryo buhinnye. Ibutsa bose gufata ibitabo byo gukoresha muri iki cyumweru.

Indirimbo ya 26 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze