Bimeze Bite ku Bihereranye n’abo Mufitanye Isano?
1 Abenshi muri twe dufite abantu benshi dufitanye isano batari mu kuri. Mbega ukuntu twifuza cyane ko abo bantu dukunda bakwifatanya natwe mu nzira igana mu buzima! Dushobora kurushaho kwita ku mibereho yabo y’iteka yo mu gihe kizaza, cyane cyane mu gihe baba ari abo mu bagize umuryango wacu bwite. N’ubwo twaba tumaze imyaka myinshi, tugerageza gutuma bashimishwa n’ukuri, ntitwagombye gufata umwanzuro wo gukurayo amaso.
2 Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we wo kubwiriza, ‘bene se ntibamwizeraga’ (Yoh 7:5). Igihe kimwe, bene wabo batekereje ko yasaze (Mar 3:21). Nyamara ariko, Yesu ntiyigeze abatererana. Bene se bageze ubwo bemera ukuri (Ibyak 1:14). Mwene se Yakobo, yaje kuba inkingi ikomeza itorero rya Gikristo (Gal 1:18, 19; 2:9). Niba ushaka kugira ibyishimo byo kubona abo mufitanye isano bemera ukuri, ntuzareke kugerageza kubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami.
3 Ba Umuntu Ugarurira Abandi Ubuyanja, Aho Kubabuza Amahwemo: Igihe Yesu yabwirizaga abandi, ababaga bamuteze amatwi bumvaga bagaruye ubuyanja, aho kumva bakagatiwe (Mat 11:28, 29). Ntiyababuzaga amahwemo binyuriye ku nyigisho batari gushobora kwiyumvisha. Kugira ngo ugarurire ubuyanja abo mufitanye isano binyuriye ku mazi y’ukuri, jya ubaha make make, utabaha menshi yo kubabuza amahwemo! Umugenzuzi usura amatorero yagize ati “abantu batera amatsiko abo bafitanye isano, bababwiriza batuje, kandi bakababwira ibintu bike, ni bo bagira ingaruka nziza cyane.” Muri ubwo buryo, ndetse n’ababarwanya bashobora gutangira kubaza ibibazo, maze amaherezo bakazagirira ukuri inyota.—1 Pet 2:2; gereranya na 1 Abakorinto 3:1, 2.
4 Abakristo benshi bashatse, babwirije mu buryo bugira ingaruka nziza abo bashakanye na bo batizera, basiga ibitabo bibumbuye ku ngingo yashoboraga kubashimisha. Mushiki wacu umwe wakoze ibyo, yanayoboreye abana icyigisho aho umugabo we yashoboraga kumva, agatanga ibisobanuro byashoboraga kumwungura. Rimwe na rimwe yaramubazaga ati “uyu munsi nize ibi n’ibi mu cyigisho cyanjye. Ubitekerezaho iki?” Amaherezo, umugabo we yaje kwemera ukuri.
5 Ba Umuntu Wubaha, Aho Kuba Umuntu Urambirwa: Umubwiriza umwe yagize ati “ndetse n’abo mufitanye isano bafite uburenganzira ku bihereranye n’uburyo bwo kubona ibintu, hamwe n’ibitekerezo byabo.” Ku bw’ibyo, twagombye kugaragaza ko tububaha igihe batanze ibitekerezo byabo, cyangwa igihe badusabye kutababwira ibyerekeranye n’ukuri. (Umubw 3:7; 1 Pet 3:15). Mu gihe twihanganye kandi tukarangwa n’urukundo, no mu gihe tubaye abantu bazi gutega amatwi neza, dushobora gushaka umwanya ukwiriye wo gutanga ubuhamya mu mayeri. Uko kwihangana gushobora guhesha ingororano, nk’uko bigaragarira ku byabaye ku Mukristo wihanganiye gufatwa nabi n’umugore we utarizeraga, mu gihe cy’imyaka 20. Igihe umugore yatangiraga kugira ihinduka, umugabo yaravuze ati “mbega ukuntu nshimira Yehova ku bwo kuba yaramfashije kwihingamo umuco wo kwihangana, kubera ko ubu nshobora kubona ingaruka byagize: umugore wanjye yatangiye kugendera mu nzira y’ubuzima!”
6 Bimeze bite ku bihereranye n’abo mufitanye isano? Birashoboka ko binyuriye ku myifatire myiza ya Gikristo ugira, hamwe no kubazirikana mu masengesho yawe, ‘ushobora kubarehereza [“kuri Yehova.”]’—1 Pet 3:1, 2, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.