Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Gashyantare
Indirimbo ya 27
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin 15: “Ifatanye mu Murimo Utazigera na Rimwe Usubirwamo Ukundi.” Mu bibazo n’ibisubizo. Niba igihe kibikwemerera, shyiramo n’ingingo ziri ku mutwe uvuga ngo “Gukomeza Kuba Maso—Mu Buhe Buryo?” ku mapaji ya 714-15 y’igitabo Prédicateurs.
Imin 20: “Gutangaza Ubutumwa Bwiza Tuzirikana ko Bwihutirwa” (Amaparagarafu ya 1-5). Nyuma yo gutanga ibisobanuro bihinnye kuri paragarafu ya 1, uwahawe gusuzuma icyo gice, agirane ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu ku maparagarafu ya 2-5. Basuzume ingingo z’ingenzi z’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe, kandi bagire icyo bavuga ku mpamvu ubwo buryo bwo gutangiza ibiganiro cyangwa ubusa na bwo, bushobora kugira ingaruka nziza mu ifasi yanyu. Ababwiriza basimburane mu gutanga ibyerekanwa. Uwahawe gusuzuma icyo gice abashimire, yerekane uburyo bushobora kurushaho kugira ingaruka nziza. Hanyuma, abaze abamuteze amatwi ibihereranye n’ukuntu intego yo gutangiza ibyigisho ishobora kugerwaho. Tanga ibitekerezo byihariye, by’ukuntu amaherezo ushobora gutangiza icyigisho mu gitabo Ubumenyi.
Indirimbo ya 34 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Gashyantare
Indirimbo ya 29
Imin 5: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 10: “Gutangaza Ubutumwa Bwiza Tuzirikana ko Bwihutirwa” (Amaparagarafu ya 6-8). Erekana uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu maparagarafu ya 6-7. Tsindagiriza akamaro ko gusubira gusura abagaragaje ko bashimishijwe.
Imin 30: “Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500.” Ikiganiro gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo mu bibazo n’ibisubizo. Tsindagiriza ibivugwa mu gasanduku kari ku ipaji ya 3. Suzuma urugero rw’ingengabihe ziri ku ipaji ya 6. Buri mubwiriza wabatijwe, agomba kwisuzuma we ubwe kandi akabishyira mu isengesho, kugira ngo arebe niba ashobora kwiyandikisha [kugira ngo akore uwo murimo] ukwezi kumwe cyangwa menshi. Ababwiriza batarabatizwa, bashobora kwifatanya mu murimo mu buryo bwagutse, bishyiriraho intego yabo bwite yo gukora amasaha runaka buri kwezi.
Indirimbo ya 43 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Gashyantare
Indirimbo ya 30
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Vuga ingingo zishimishije zo kuganiraho zo mu magazeti asohotse vuba, zishobora gukoreshwa mu murimo iki cyumweru.
Imin 13: “Urwibutso—Igikorwa cy’Ingenzi Cyane!” Mu bibazo n’ibisubizo. Tera inkunga yo guharira ukwezi kose kwa Werurwe gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Tsindagiriza ibyerekeranye no gukoresha impapuro zikoreshwa mu gutumira ku munsi w’Urwibutso
Imin 22: Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya byo mu Rugo. Mu mezi ya vuba aha, imibumbe y’ibitabo bibarirwa mu bihumbi amagana, byaratanzwe. Ibyo byabaye urufatiro rwo gutangiza ibyigisho byinshi bya Bibiliya byo mu rugo. Suzuma ibyagezweho iwanyu mu gutanga ibyo bitabo hamwe n’ibindi bitabo. Tera ababwiriza inkunga yo gukurikirana abantu bose bashimishijwe. Teganya ababwiriza benshi bavuge mu buryo bwihariye imihati basabwa kugira ngo batangize ibyigisho bishya bya Bibiliya byo mu rugo. Tsindagiriza ko igice kinini kigize umurimo wacu, ari uguhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Ibyo bishobora gukorwa mu buryo bugira ingaruka nziza, niba twihatira gushyira mu bikorwa ibitekerezo byatanzwe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996.
Indirimbo ya 47 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Gashyantare
Indirimbo ya 32
Imin 18: Amatangazo y’iwanyu. Tangaza amazina y’abazakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kwa Werurwe. Sobanura ko abashaka gusaba ko bawukora batarakererwa. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo mu murima ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe. Vuga indi gahunda y’amateraniro y’umurimo irimo ikorwa mu karere kanyu muri uko kwezi. Suzumana ubwitonzi Agasanduku k’Ibibazo.
Imin 12: “Bimeze Bite ku Bihereranye n’Abo Mufitanye Isano?” Umugabo n’umugore bashakanye, bagirane ikiganiro kuri iyo ngingo, kandi bafate umwanzuro w’ukuntu bageza ubutumwa bwiza ku bo bafitanye isano batizera.—Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1990, ku mapaji ya 25-7.—Mu Gifaransa
Imin 15: Suzuma Igitabo Kizatangwa mu kwezi kwa Werurwe—Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Vuga mu magambo ahinnye impamvu zituma imiryango yo muri iki gihe isenyuka. (Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1992, ku mapaji ya 4-7, mu Gifaransa.) Suzuma ibiri muri icyo gitabo, ku ipaji ya 3. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo batoranye ibice bishobora kuba urufatiro rwo gutangiza ibiganiro. Gira icyo uvuga ku nyigisho z’ingirakamaro ziri mu gasanduku kari ku mpera za buri gice. Teganya umubwiriza ushoboye kugira ngo yerekane uburyo bwo gutanga icyo gitabo. Ibutsa bose gufata ibitabo byo kuzakoresha muri izi mpera z’icyumweru.
Indirimbo ya 48 n’isengesho risoza.