Urwibutso—Igikorwa cy’Ingenzi Cyane!
1 Ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe izuba rirenze, tuzizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo (Luka 22:19). Mu by’ukuri, icyo ni igikorwa cy’ingenzi cyane! Mu gukomeza gushikama kuri Yehova kugeza ku gupfa, Yesu yagaragaje ko bishoboka ko umuntu yakomeza kwiyegurira Imana mu buryo butunganye, ndetse n’ubwo yaba ari mu mihangayiko ikomeye; bityo agashyigikira ugukiranuka k’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Heb 5:8). Ikindi kandi, urupfu rwa Kristo rwatumye habaho igitambo gitunganye cya kimuntu cyari gikenewe kugira ngo kibe incungu y’abantu, bityo bigatuma abayizeye babaho iteka ryose (Yoh 3:16). Mu gihe twifatanyije mu Rwibutso, dushobora kugaragaza ko dushimira tubivanye ku mutima, ku bw’urukundo rwa Yehova no ku bw’igitambo Yesu yatanze ku bwacu.
2 Bose baraterwa inkunga yo gukurikira porogaramu yo gusoma Bibiliya, yo kuva ku itariki ya 18-23 Werurwe, nk’uko yanditse kuri Calendrier des Témoins de Jéhovah 1997. Nanone kandi, igihe dusuzumiye hamwe mu rwego rw’umuryango ibice bya 112-16 mu gitabo Le plus grand homme de tous les temps, bizadufasha kwerekeza ibitekerezo ku cyumweru cy’ingenzi cyane mu mateka ya kimuntu.
3 Mbese, ushobora kongera igihe wamaraga mu murimo wo mu murima mu gihe cy’Urwibutso? Ababwiriza benshi bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’impera z’icyumweru eshanu zo muri Werurwe, kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Kuki utaba muri bo? Twese dushobora kwifatanya mu buryo bwuzuye mu gutsindagiriza akamaro ko guterana Urwibutso. Kubera ko ruzaba ari ku Cyumweru, bizorohera abantu benshi guterana. Kora uko ushoboye kugira ngo utumire ibyigisho byawe byose bya Bibiliya, hamwe n’abandi bashimishijwe kugira ngo bifatanye natwe. Bagezeho ibivugwa ku ipaji ya 127, paragarafu ya 18, mu gitabo Ubumenyi, ku bihereranye n’umunsi umwe mu mwaka ugomba kwizihizwa mu buryo bwihariye.
4 Twifatanye muri icyo gikorwa gikomeye cyo mu wa 1997, dufite ugushimira kwimbitse, ku bw’ibintu byose urupfu rwa Yesu rusobanura kuri twe. Ifatanye kuri uwo mugoroba wo ku itariki ya 23 Werurwe, igihe Abakristo b’ukuri bazizihiza Urwibutso, ahantu hose mu buryo bwizerwa.