Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Kamena: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibande ku gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Nyakanga na Kanama: Agatabo kabonetse kose muri utu dukurikira tw’amapaji 32: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!, Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, Mbese Imana Itwitaho Koko?, Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, Quel est le but de la vie?—Comment le découvrir?, hamwe na Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo.
◼ Amatorero ashobora gutumiza impapuro zikoreshwa mu gutumira, kugira ngo azazikoreshe mu murimo, maze zizereke abantu porogaramu yacu y’amateraniro
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa undi muntu ubisabwe na we, agomba kugenzura imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Kamena, cyangwa se nyuma y’aho, vuba uko bishoboka kose. Mu gihe bimaze gukorwa, mubitangarize itorero.