Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Kamena
Indirimbo ya 181
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Gira icyo uvuga kuri raporo y’umurimo wo mu murima wo muri Gashyantare mu rwego rw’igihugu, no mu rwego rw’itorero ryanyu.
Imin 15: “Gira Umwete.” Mu bibazo n’ibisubizo.—Reba nanone Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1993, ku ipaji ya 28-30 (mu Gifaransa).
Imin 22: “Ubumenyi Buva ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi.” Utanga iyo nyigisho agirane ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu, harimo n’ukiri muto. Gira icyo uvuga kuri paragarafu ya 1, utsindagiriza impamvu igitabo Ubumenyi gishobora kugira ingaruka nziza cyane, mu kudufasha gusubiza ibibazo. Tanga icyerekanwa ku bihereranye n’uburyo bumwe bw’ukuntu bishobora gukorwa, kandi nyuma ya buri cyerekanwa, utange inama z’ukuntu byakorwa neza kurushaho.
Indirimbo ya 200 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Kamena
Indirimbo ya 189
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: “Uburyo bwo Guhindura Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi gishingiye kuri paragarafu ya 17-26 z’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997. Teganya mbere y’igihe, umwanya wo kuza gushyiramo inkuru z’ibyabaye ku bantu bo mu itorero ryanyu, bayobora ibyigisho mu gitabo Ubumenyi. Bashobora kuvuga mu buryo bwiza, ibihereranye n’ukuntu bashyize mu bikorwa ibitekerezo biboneka mu mugereka, n’ukuntu byabafashije kuyobora icyigisho cyo mu rugo kigira amajyambere kurushaho. Tera bose inkunga yo kubika neza uwo mugereka, no kongera kuwugenzura ku giti cyabo, igihe cyose batangije icyigisho gishya.
Imin 20: Kwigisha Abandi—Ibintu Byihutirwa Cyane. Disikuru itangwe n’umusaza. Ongera usuzume raporo y’umurimo wo ku isi hose y’umwaka wa 1996, ku ipaji ya 33 yo muri Annuaire y’umwaka wa 1997. Umuhati mwinshi wo kubwiriza abantu aho dushobora kubabona hose, urimo urera imbuto. Ubu ngubu ikintu cyihutirwa, ni ugukurikirana abakiriye ibitabo hamwe no kwigisha abantu ukuri. Mu gihe tubasanze ahantu hahurira abantu benshi, tubabaze amazina yabo na aderesi zabo tubigiranye ubwenge, kugira ngo tuzashobore gusubira kubasura. Tugomba gukora ibirenze ibyo gutera imbuto y’Ubwami gusa; tugomba nanone kuyuhira (1 Kor 3:6-8). Mu gihe imbuto itewe mu butaka bwiza, uburyo bwiza bwo kwigisha bushobora gufasha umuntu kumva icyo isobanura (Mat 13:23). Tugomba kwifatanya mu buryo bwuzuye kandi burangwa n’ubwenge uko bishoboka kose, mu murimo wo kwigisha (Heb 5:12a). Shyiramo n’ibitekerezo byo mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996, paragarafu ya 25-6. Tsindagiriza ibihereranye no kwihatira gutangiza ibyigisho, haba mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, cyangwa mu gitabo Ubumenyi.
Indirimbo ya 204 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Kamena
Indirimbo ya 192
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Gira ingingo uvuga zishobora kuganirwaho, ziri mu magazeti asohotse vuba.
Imin 15: Disikuru hamwe n’ibiganiro bishingiye ku gice cya 10 cy’igitabo Umurimo Wacu, ku mutwe uvuga ngo “Aho Amafaranga yo Gukora Umurimo Ava.”
Imin 20: Uburyo bwo Kumenya Niba Idini Ryawe Ari Iry’Ukuri Cyangwa Iry’Ikinyoma. Umusaza agirane ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu babishoboye, gishingiye muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1989, ku ipaji ya 18 (mu Gifaransa). Hari abantu benshi basa n’aho bafite umutima utaryarya basurwa buri gihe. Ariko kandi, ntibigeze bemera icyigisho cya Bibiliya. Vuga ukuntu ibitekerezo biri muri icyo gice cya Réveillez-vous! bishobora gukoreshwa, mu kubumvisha ko ari ngombwa gukora mu buryo buhuje n’ubumenyi nyakuri. Erekeza ku ngingo z’ingenzi ziri mu gitabo Ubumenyi, ku gice cya 5 gifite umutwe uvuga ngo “Ni Ba Nde Basenga Imana mu Buryo Yemera?” Soma paragarafu ya 20. Ushobora gusubira gusura abo bantu, kugira ngo ubatere inkunga yo kwemera icyigisho no guterana amateraniro ubigiranye ubwitonzi n’ubuhanga.
Indirimbo ya 201 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Kamena
Indirimbo ya 193
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Garagaza gahunda z’umurimo wo mu murima z’icyo cyumweru.
Imin 15: “Ni Iki Batuvugaho?” Disikuru ishingiye ku bisobanuro biboneka mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower yo mu mwaka wa 1986-1995, ku ipaji ya 341-3. (Ingingo nk’iyo ngiyo, iboneka muri Index iyo ari yo yose, munsi y’umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova” no munsi y’agatwe kavuga ngo “Ibyo Abandi Bavuga.” Hitamo ingingo y’ingenzi ifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Abandi Bavuga” ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova—imyifatire yacu n’umurimo wacu. Garagaza ukuntu abandi barehejwe mu buryo bwiza n’ibyo batubonaho. Sobanura impamvu ibyo byagombye kudushishikariza guhora twitwara neza, kandi dushikamye mu murimo wacu. Garagaza ukuntu umuntu yakoresha ibyo bitekerezo byiza, mu gihe aganira n’abo baziranye, hamwe n’abantu bashimishijwe bashaka kumenya byinshi bitwerekeyeho.
Imin 20: “Babyeyi—Mutoze Abana Banyu Kubwiriza.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ubuyobozi buboneka mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 100-101, munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Gufasha Abakiri Bato.”
Indirimbo ya 211 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Kamena
Indirimbo ya 197
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo y’umurimo wo mu murima yo muri Kamena.
Imin 20: “Rubyiruko—Ni Izihe Ntego Mufite z’Iby’Umwuka?” Ababyeyi babiri b’abagabo baganire kuri iyo ngingo. Basuzume ukuntu bafasha abana babo kumenya impamvu ari iby’ingenzi kwishyiriraho intego za gitewokarasi, zizabahesha imigisha yo mu buryo bw’umwuka, aho gukurikirana inyungu z’iby’umubiri.—Reba nanone igitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 117-18.
Imin 15: Twitegure Gahunda yo Gutanga Ibitabo yo Muri Nyakanga. Hitamo agatabo kamwe cyangwa tubiri twakiriwe neza mu ifasi yanyu, kandi wongere usuzume zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye muri kamwe kamwe. Vuga ukuntu ibyo bishobora gukoreshwa mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Ibutsa bose gukora inyandiko ihereranye n’abakiriye ibitabo n’amagazeti kandi bayibike, ndetse no gusubira kubasura, kugira ngo bongere ugushimishwa.
Indirimbo ya 109 n’isengesho risoza.