ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/97 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nyakanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nyakanga
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Nyakanga
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Nyakanga
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Nyakanga
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Nyakanga
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 7/97 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Nyakanga

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Nyakanga

Indirimbo ya 6

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo Yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Gira icyo uvuga kuri raporo y’umurimo wo mu murima wo muri Werurwe, mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’itorero ryanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin 13: “Kuba Uwizerwa Biragororerwa.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’urugero ruvugwa muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1993, ku ipaji ya 18-21.

Imin 20: “Fasha Abandi Kugira ngo Babone Ihumure.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Teganya icyerekanwa kimwe, cyangwa bibiri. Saba abaguteze amatwi, kuvuga ubundi buryo bakoresheje, kugira ngo batangize ibiganiro muri utwo dutabo. Batere inkunga yo gukoresha amagambo yoroheje kandi yatoranyijwe neza, kugira ngo babyutse ugushimishwa. (Reba igitabo Manuel pour l’Ecole, ku ipaji ya 7, paragarafu ya 9-11.) Vuga utundi dutabo dushobora gutangwa, utwo itorero ryaba rifite mu bubiko.

Indirimbo ya 70 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Nyakanga

Indirimbo ya 5

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. “Shimira abavandimwe bose, ku bw’umwete bagira mu murimo. Imihati bakoresha babigiranye umwete mu kubwiriza, mu gusubira gusura no mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bijya mbere, igira ingaruka nziza. Vuga umubare w’amatorero ari mu gihugu, n’umubare w’amatorero yashinzwe mu mwaka ushize. Ibutsa abavandimwe kujya batoza abakiri bashya gutanga raporo y’umurimo wabo wo mu murima, mu buryo bunonosoye. Ni koko, umwete wanyu utera abandi bose inkunga (2 Kor 9:2). Mukomeze gukora umurimo neza, kandi ntimugatume hagira ikibahuza, ngo mureke kumvira amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33.”

Imin 18: “Tanga Ubuhamya Aho Abantu Bari Hose.” Itangwe mu buryo bwa disikuru. Ukurikije uko igihe kibikwemerera, hashobora gutangwa inkuru z’ibyabaye z’inyongera ziboneka mu gitabo Annuaire 1997, ku ipaji ya 43-6.

Imin 15: Babyeyi​—Mwigishe Abana Banyu Kuva Bakiri Bato. Umusaza atange ikiganiro gishingiye ku mahame y’Ibyanditswe, agaragaza ko ababyeyi bagomba kwigisha abana babo kuva bakiri bato (Imig 22:6; 2 Tim 3:14, 15). Ababyeyi bamwe, bumva ko batagomba gukomeza guha abana babo uburere bwa ngombwa bushingiye kuri Bibiliya, kugeza igihe bakuriye bihagije, ku buryo bakwifatira imyanzuro yabo bwite. Muri iyo mimerere, usanga abana benshi baratereranywe mu maboko y’isi. Inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, zagombye gutangira kuva umuntu akivuka (g97 8/3 26-7; w88 1/8 12-13). Gira icyo ubaza umugabo n’umugore bashakanye, bagaragaza ko bita ku mibereho yo mu buryo bw’umwuka y’abana babo. Erekana ukuntu umubyeyi w’umugabo ari we uyobora, ariko ababyeyi bombi bakaba bashyiraho akabo, mu gushyiraho porogaramu idahindagurika kandi inonosoye, yo kwigisha abana babo. Uwo mugabo n’umugore we, bavuge ibyo bakoze kugira ngo bihatire kwigisha abana babo ukuri, bashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umuteguro, ku bihereranye no kugira gahunda nziza, kandi y’ingirakamaro yo kwigishiriza mu rugo. Umusaza atsindagirize akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyo Ijambo ry’Imana rishishikariza ababyeyi gukora.​—w-F85 1/4 23; Ef 6:1-4.

Indirimbo ya 71 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Nyakanga

Indirimbo ya 14

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma umurimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya ukorwa mu itorero ryanyu. Tera ababwiriza inkunga yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bishya muri uku kwezi. Ibutsa abayobora ibyigisho, ko ari ngombwa kubiyobora buri gihe. Mu gihe hari ushaka kujya mu rugendo mu gihe runaka, hashobora gukorwa gahunda, kugira ngo undi mubwiriza azayobore icyo cyigisho, mu gihe uwari usanzwe akiyobora adahari.

Imin 13: “Ni Nde Watugendera?” Disikuru ishishikaza abayumva. Shyiramo amagambo yo gutera abantu inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, hamwe n’inkuru y’ibyabaye iboneka mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1997, kuri paragarafu ya 16-17. Abadashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose, bashobora kwifuza guteganya amezi bazakoramo umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha, mu mwaka w’umurimo uri imbere.

Imin 20: Itegure Kubwiriza mu Buryo Bufatiweho. Buri munsi, tubona uburyo bwo kubwiriza abantu duhura na bo. Mu gihe uburyo bubonetse, dushobora gusanga nta Bibiliya cyangwa ibitabo byo gukoresha dufite. Biteganye mbere y’igihe. Mu gihe uri imuhira, jya ushyira ibitabo bimwe na bimwe hafi y’umuryango, aho usuhuriza abashyitsi. Shyira ibitabo binyuranye mu isakoshi, maze uyishyire hafi yawe cyangwa mu modoka yawe, aho ukorera, cyangwa mu ntebe yawe ku ishuri. Gira icyo witwaza mu gihe ugenda mu modoka zitwara abagenzi. Itwaze ibitabo bimwe na bimwe, mu gihe ugiye mu rugendo ruhereranye n’imirimo y’ubucuruzi, mu gihe ugiye mu ikoraniro, cyangwa mu gihe ugiye mu biruhuko. Gira icyo uvuga ku bitekerezo by’inyongera biri mu gitabo Manuel pour l’Ecole, ku ipaji ya 80-2, paragarafu ya 11-16. Garagaza mu magambo ahinnye uburyo bwinshi bwo gutangiza ibiganiro ku muntu ugurisha ibintu, uwo mukorana, uwo mwigana, uwo mufatanyije urugendo, cyangwa uri mu biruhuko.

Indirimbo ya 72 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Nyakanga

Indirimbo ya 15

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo z’umurimo wo mu murima. Suzuma ibitabo bizatangwa muri Kanama. Ibande ku gukurikirana abakiriye udutabo muri Nyakanga no gusubira kubasura muri Kanama, ugerageza kubatangiza ibyigisho bya Bibiliya. Koresha umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997, maze ugaragaze ibintu by’ingenzi, kugira ngo umuntu asubire gusura mu buryo bugira ingaruka nziza. Ibyigisho bigomba gutangizwa mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, cyangwa mu gitabo Ubumenyi.

Imin 15: “Shimira abavandimwe bose, kubera umwete bagira mu murimo. Imihati bakoresha babigiranye umwete mu kubwiriza, mu gusubira gusura no mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bijya mbere, itanga ingaruka nziza. Garagaza umubare w’amatorero ari mu gihugu, n’umubare w’amatorero yashinzwe mu mwaka ushize. Ibutsa abavandimwe kujya batoza abakiri bashya gutanga raporo y’umurimo wabo wo mu murima, mu buryo bunonosoye. Ni koko, umwete wanyu utera abandi bose inkunga (2 Kor 9:2). Mukomeze gukora umurimo neza, kandi ntimureke hagira ikibahuza, ngo munanirwe kumvira amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33.”

Imin 18: Sohoza Umurimo Wawe mu Buryo Bwuzuye. Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’umurimo, ishingiye mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 5-8. Tsindagiriza ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingirakamaro, kandi ko wihutirwa; utera bose inkunga yo gufatana uburemere inshingano yabo yo kuba ari abakozi.

Indirimbo ya 75 n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze