Shyira Ibintu by’Ingenzi Cyane Mu Mwanya Wa Mbere
1 Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’ingenzi tugomba gukora, kugira kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka? Nta gushidikanya, ibyo bigomba kuba bikubiyemo icyigisho cya bwite, guterana amateraniro, gukomeza gusenga dushikamye, kugirana n’abandi imishyikirano myiza, hamwe n’umurimo wa Gikristo. Ntidushobora gukomeza kugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, mu gihe twaba tudashyize ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.
2 Ariko kandi, twese dufite intambara turwana n’irari ry’umubiri, kandi dukenera guhanwa (Gal 5:17). Ntitwagombye na rimwe gutekereza ko hari byinshi twakunguka, turamutse dukurikiranye inyungu zishingiye ku bwikunde (Yer 17:9). Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi cyane kwisuzuma buri gihe, niba dushaka kurinda umutima wacu no kwirinda kuyoba.—Imig 4:23; 2 Kor 13:5.
3 Suzuma Umutima Wawe Bwite: Ushobora kubikora wibaza ibibazo bimwe na bimwe bizira uburyarya, nk’ibi bikurikira: mbese, nifuza cyane gusoma Ijambo ry’Imana (1 Pet 2:2)? Mbese, mfatana uburemere agaciro ko guterana amateraniro yose y’itorero (Heb 10:24, 25)? Mbese, nkomeza gusenga nshikamye (Rom 12:12)? Mbese, mparanira kugirana imishyikirano n’abantu bita ku by’umwuka (Rom 1:11, 12)? Mbese, ku bwanjye numva ndebwa n’inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza (1 Kor 9:16)? Ibisubizo byo mu buryo bwemeza, bizagaragaza ko wifuza gushyira ibintu by’ingenzi cyane mu mwanya wa mbere.
4 Suzuma Gahunda y’Ibintu Ukora Buri Munsi: Ugomba gukomeza gusuzuma ibyifuzo byo mu mutima wawe, ugena ibintu by’ingenzi ugomba gukora mbere y’ibindi, mu mikoreshereze y’igihe. Ibyo bikubiyemo kugena igihe cyo gusoma Bibiliya na buri nomero y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! buri gihe, hamwe n’icyo gutegura amateraniro. Nanone kandi, hagomba guteganywa igihe kigenewe gukoranyiriza hamwe abagize umuryango, kugira ngo bigire hamwe kandi basengere hamwe. Shyira umupaka ku gihe umara ureba Televiziyo, cyangwa ukoresha orudinateri. Iyemeze guterana amateraniro yose y’itorero, maze ikindi kintu icyo ari cyo cyose ukigenere undi mwanya. Kora gahunda z’umuryango wose, zo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru.
5 Nta gushidikanya, gushyira ibintu by’ingenzi cyane mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, bizatubera isoko y’ibyishimo.