Ibyigisho bya Bibiliya Bivamo Abigishwa
1 Igihe Filipo yari amaze ‘kubwira [Umunyetiyopiya w’inkone] ubutumwa bwiza bwa Yesu,’ iyo nkone yabajije Filipo iti “ikimbuza kubatizwa ni iki?” (Ibyak 8:27-39). Ku bihereranye n’imimerere y’iyo nkone, yari isanzwe ikunda inyandiko zahumetswe n’Imana, kandi imaze kubona ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ihawe na Filipo, yari yiteguye kuba umwigishwa. Ariko kandi, nta bwo ari ko abantu bose bemera ko bakeneye kwisuzumira Ibyanditswe.
2 Igishimishije, ni uko umuteguro wa Yehova watanze agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kugira ngo gatere abantu inkunga yo gusuzuma ibyo Imana ibasaba bo ubwabo. Inyigisho iri muri ako gatabo, yagombye kuba ireshya abantu bafite imitima itaryarya, bashobora kuba barize, ariko bakaba bazi ibintu bike ku bihereranye na Bibiliya. Icyo gikoresho cyiza, cyagenewe gushishikariza abantu kugira icyifuzo cyo gusuzuma Bibiliya.
3 Mu gihe utangije icyigisho cya Bibiliya, byaba iby’ingirakamaro ko wasuzuma ibitekerezo byiza cyane byanditswe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996, ku bihereranye n’ukuntu icyigisho gifite amajyambere gishobora kuyoborerwa mu gitabo Ubumenyi. Mu gihe icyigisho kiyoborwa, genzura amajyambere y’umwigishwa, kugira ngo ushobore kumenya ahantu hakeneye kwitabwaho cyane. Tera umwigishwa inkunga yo gutegura amasomo ye mbere y’igihe, asuzuma imirongo y’Ibyanditswe. Ibisobanuro atanga mu magambo ye bwite, bishobora kugaragaza ko yishimira ukuri abivanye ku mutima. Ubusanzwe abantu basoma ibitabo bya Sosayiti mu buryo bw’inyongera, kandi bagaterana amateraniro y’itorero buri gihe, ni bo bagira amajyambere yihuse. Mutere inkunga yo kujya abwira abandi ibyo yiga, akoresheje uburyo bufatiweho. Mwereke ubigiranye ubugwaneza, ibyo agomba gukora kugira ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ntitugomba guhora tuyoborera ibyigisho abantu badafata imyanzuro. Abigishwa bagomba kwiyemeza ubwabo kwiga, gushyigikira ukuri batajegajega, no gutera intambwe yerekeza ku kwitanga no kubatizwa.
4 Mu miryango imwe n’imwe, usanga hayoborwa ibyigisho birenze kimwe, kubera ko abantu banyuranye bagize umuryango bafite ibyigisho bitandukanye. Ariko kandi, incuro nyinshi ushobora gusanga byarushaho kuba byiza gukoranya abagize umuryango bose, bagakorera icyigisho hamwe, kubera ko byatuma umuryango wose wunga ubumwe mu buryo bw’umwuka.
5 Itegeko rya Yesu, ridusaba ko tujya guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19). Kugira ngo tubikore, tugomba kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bizafasha abigishwa kujya mbere, na bo bakagera aho bashobora kubaza bati “ikimbuza kubatizwa ni iki?”