Amateraniro y’Umurimo yo muri Mutarama
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 5 Mutarama
Indirimbo ya 10
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin 17: “Tubonere Ibyishimo mu Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bunonosoye.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi kuri iyo ngingo. Tsindagiriza ibintu by’ingenzi bisabwa kugira ngo umuntu atangize ibiganiro mu buryo bugira ingaruka nziza: (1) suhuza uwo muntu mu buryo bwa gicuti, (2) gira icyo uvuga cyangwa ubaze ikibazo kirebana n’ibintu bishishikaje abantu muri iki gihe, (3) erekeza ku murongo w’Ibyanditswe ukwiriye, kandi (4) werekeze ugushimishwa ku gitabo kirimo gitangwa. Teganya umubwiriza ubishoboye kugira ngo atange icyerekanwa, gishingiye ku buryo bwavuzwe bwo gutangiza ikiganiro ku ncuro ya mbere, n’ikijyanye na cyo cyo gusubira gusura.
Imin 20: Itegure Uhereye Ubu Gushyigikira Itegeko ry’Imana Rirebana n’Amaraso. Umusaza ubishoboye avuge akamaro ko kuzuza Impapuro Zirebana n’Iby’Ubuvuzi. Ubuyobozi bwahumetswe buri muri Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera, bwerekana ko ibivugwa mu Byakozwe 15:28, 29, ari itegeko ry’Imana rikiranuka rirebana n’amaraso. Abasenga Imana b’indahemuka bihatira gushyigikira iryo tegeko. Izo mpapuro zimenyekanisha icyemezo cyawe cyo kubigenza utyo, kandi zikakuvugira mu gihe uba utakibasha kwivugira. (Gereranya n’Imigani 22:3.) Ikarita nshya itanga amabwiriza ahuje n’igihe yo kwirinda amaraso. Nyuma y’aya materaniro, Abahamya babatijwe bifuza kubona ikarita nshya barayihabwa, hanyuma abafite abana bato batarabatizwa barahabwa Ikarita y’Ibiranga Umuntu ya buri mwana. Ayo makarita ntagomba kuzuzwa uyu mugoroba. Yagombye kuzurizwa neza imuhira, ariko NTAGOMBA gushyirwaho umukono. Gushyira umukono, abagabo, n’itariki ku makarita yose, bizakorerwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kizakurikiraho, bihagarariwe n’uyobora icyigisho cy’igitabo. Ibyo bizatuma amenya neza ko abo ashinzwe mu itsinda rye bashaka kuzuza amabwiriza ahereranye n’ubuvuzi, babonye ubufasha bakeneye. Abagabo bo guhamya bashyiraho umukono, bagombye mu by’ukuri kubona nyir’ikarita ayishyiraho umukono. Uwo ari we wese utabonetse icyo gihe, kandi akaba yifuza kuzuza ikarita ye no kuyishyiraho umukono, azafashwa n’abasaza bayobora, mu Materaniro y’Umurimo azakurikiraho, kugeza igihe ababwiriza bose babatijwe bazabonera amakarita yabo yujujwe neza kandi ariho umukono. (Suzuma ibaruwa yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1991.) Ababwiriza batarabatizwa, bashobora kwiyandikira impapuro zabo ubwabo bazikoreshereza hamwe n’iz’abana babo, bakabikora bahuza ibivugwa kuri iyi karita n’imimerere yabo ubwabo.
Indirimbo ya 142 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 12 Mutarama
Indirimbo ya 125
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Vuga gahunda y’umurimo wo kubwiriza iteganyijwe mu mpera z’icyumweru.
Imin 15: “Koresha Neza Impapuro Zikoreshwa mu Gutumira.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Shyiramo inkuru y’ibyabaye iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1996, ku ipaji ya 23, paragarafu ya 15.
Imin 20: “Yehova Atanga Imbaraga Zisumba Byose.” Mu bibazo n’ibisubizo. (Reba w-F90 7/15 19, paragarafu ya 15-16.) Gira abantu uteganya kugira ngo bavuge inkuru z’ibyabaye zitera inkunga, zigaragaza ukuntu Yehova yabakomeje.
Indirimbo ya 81 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 19 Mutarama
Indirimbo ya 1
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi. Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye.
Imin 15: Ibikenewe iwanyu.
Imin 20: Icyigisho cy’Umuryango Gihesha Ibyishimo. Umugabo n’umugore bashakanye baganire ibyo umuryango wabo ukeneye mu buryo bw’umwuka. Kubera ko bahangayikishijwe n’ibintu by’isi bishobora kugira ingaruka ku bana babo mu buryo bubi, bumva bagomba gukomeza abana babo mu buryo bw’umwuka, ariko kandi bemere ko icyigisho cyabo cy’umuryango cyagiye kiba rimwe na rimwe, kandi akenshi ntikigire ingaruka nziza. Bombi basuzumire hamwe inama zihereranye n’ukuntu wayobora icyigisho cy’umuryango gihamye, zatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1997, ku ipaji ya 26-29, (mu Gifaransa). Bombi biyemeze gukomeza kurinda imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abana babo.
Indirimbo ya 146 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 26 Mutarama
Indirimbo ya 187
Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma ibitabo bizatangwa muri Gashyantare. Vuga ingingo imwe cyangwa ebyiri ziri mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, zizaba ingirakamaro mu gihe cyo kugitanga.
Imin 15: “Garagaza ko Wubaha Ahantu ho Gusengera Yehova.” Mu bibazo n’ibisubizo. Gitangwe n’umusaza uri buvuge mu buryo bwiza ukuntu byakurikizwa iwanyu.
Imin 18: Gutanga Raporo y’Umurimo Wacu wo Gutanga Ubuhamya Ukorerwa ku Isi Hose. (Gishingiye ku gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 100-102, 106-110.) Disikuru hamwe n’ikiganiro bitangwe n’umwanditsi. Nyuma yo kwerekana gahunda ishingiye ku Byanditswe yo gutanga raporo y’umurimo wacu buri gihe, atumire abakozi b’imirimo babiri kugira ngo basuzume agatwe kavuga ngo “Impamvu Dutanga Raporo y’Umurimo Wacu wo Kubwiriza.” Hanyuma, umwanditsi atsindagirize akamaro ko gutanga raporo nyakuri bidatinze. Agaragaze impamvu kwishyiriraho intego za bwite ari iby’ingirakamaro cyane, maze asoze avuga ibitekerezo bitera inkunga ku bihereranye n’imigisha ibonwa n’abifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya mu buryo bwuzuye.
Indirimbo ya 189 n’isengesho risoza.