“Yehova ni Umufasha Wanjye” (NW)
1 Igihe Yesu yatumaga abigishwa be ba mbere, yarababwiye ati “dore, mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega” (Mat 10:16). Mbese, ibyo byaba byaratumye bagira ubwoba maze bakareka kubwiriza? Oya. Bagize imyifatire yaje kugaragazwa n’intumwa Pawulo, igihe yabwiraga Abakristo bagenzi bayo iti “ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti ‘Uwiteka ni umutabazi [“umufasha,” NW ] wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?’ ” (Heb 13:6) Bishimiye kubonwa ko bakwiriye gusuzugurwa bazira izina rya Yesu, kandi bakomeje kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza nta gucogora.—Ibyak 5:41, 42.
2 Muri iki gihe, umurimo ukorerwa ku isi hose wo kubwiriza, ugeze ku iherezo ryawo. Nk’uko Yesu yabihanuye, twangwa n’amahanga yose (Mat 24:9). Umurimo wacu wo kubwiriza wagiye urwanywa, ugirwa urwamenyo, kandi mu duce tumwe na tumwe tw’isi, warabuzanyijwe. Iyo tuza kubura ukwizera, twari kumva ducemerewe. Ariko kandi, kuba tuzi ko Yehova ari Umufasha wacu, biraduhumuriza kandi bikadukomeza kugira ngo dukomeze gushikama.
3 Ubutwari, ni umuco wo kuba umuntu akomeye, ashize amanga kandi akaba ari intwari. Bitandukanye no kugira ubwoba, gutinya, cyangwa kuba ikigwari. Buri gihe, abigishwa ba Yesu bakeneye ubutwari kugira ngo bashobore kwihangana. Ni iby’ingenzi kugira ngo twirinde gucibwa intege n’imyifatire hamwe n’ibikorwa by’isi birwanya Imana. Mbega ukuntu duterwa inkunga no gutekereza ku rugero ruhebuje rwa Yesu, we watsinze isi (Yoh 16:33)! Nanone kandi, ujye wibuka ko intumwa zari zihanganye n’ibigeragezo bikomeye, zavuganye ubutwari ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyak 5:29.
4 Ntituri Abantu bo Gusubira Inyuma: Tugomba kwihatira kugumana imyifatire irangwa n’icyizere ku bihereranye n’umurimo wacu (Heb 10:39). Buri gihe, tujye dukomeza kuzirikana ko twoherezwa na Yehova kugira ngo agaragarize abantu bose urukundo rwe n’imbabazi ze. Ntiyigera asaba abakozi be gukora ikintu kidafite intego y’ingirakamaro. Ikintu icyo ari cyo cyose twashinzwe gukora, amaherezo kizazanira ibyiza abantu bakunda Imana.—Rom 8:28.
5 Uburyo bwo kubona ibintu burangwa n’icyizere, buzadufasha gukomeza gushaka abantu bagereranywa n’intama bari mu ifasi yacu. Dushobora kubona ko kuba abantu batita ku byo tubabwira, ari uburyo bwo kugaragaza ko bamanjiriwe kandi bashobewe. Nimucyo urukundo rwacu rudushishikarize kuba abantu bishyira mu mwanya w’abandi kandi bihangana. Igihe cyose dutanze ibitabo cyangwa tugatahura ibimenyetso bigaragaza ugushimishwa, intego yacu yagombye kuba iyo guhita dusubira gusura, bityo tukaba twatuma uko gushimishwa kurushaho kwiyongera. Ntitugomba gushidikanya ubushobozi bwacu bwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya, cyangwa kukiyobora mu buryo bugira ingaruka nziza. Ahubwo, tugomba gushaka ubufasha bwa Yehova n’ubuyobozi bwe buri gihe kandi tubigiranye umutima utaryarya, twizeye ko azadufasha.
6 Twizera tudashidikanya ko Yehova azakomeza kwita ku murimo kugeza igihe uzarangirira. (Gereranya na Abafilipi 1:6.) Icyizere cyimbitse tumufitiye cyo kuba ari Umufasha wacu, kiradukomeza, kugira ngo ‘tudacogorera gukora neza.’—Gal 6:9.