Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Gashyantare: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! ku giciro cyihariye cyemerewe igihugu cyanyu. Werurwe: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibande ku gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mata na Gicurasi: Abonema z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mpano isanzwe iyatangwaho, cyangwa agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
◼ Umwanditsi n’umugenzuzi w’umurimo, bagomba gusuzuma umurimo w’abapayiniya bose b’igihe cyose. Niba hari uwo ari we wese muri bo waba afite ingorane zo kuzuza amasaha asabwa, abasaza bagomba kureba ukuntu hatangwa ubufasha. Kugira ngo mubone ibitekerezo kuri icyo kibazo, mwongere musuzume urwandiko rwa Sosayiti (S-201) rwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1993, n’urwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1992. Nanone, reba paragarafu ya 12-20 y’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1986.
◼ Ababwiriza bakoze gahunda zo kwifatanya mu gukora mu ifasi itaratangwa mu mezi ari imbere, bagomba guteganya gutanga agatabo Ni Iki Imana Idusaba, cyangwa igitabo Ubumenyi mu murimo wabo wo kubwiriza.
◼ Inteko y’abasaza igomba kumenya ko hagomba kubaho ihinduka rikurikira mu gihe itorero riterana amakoraniro abera mu karere riherereyemo: mu gihe hateganyijwe porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, itorero rigomba kugira amateraniro yose asanzwe mu mibyizi, uretse Iteraniro ry’Abantu Bose n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Mu gihe hateganyijwe guterana ikoraniro ry’akarere, itorero rizanareka guterana Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo; Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyonyine ni cyo kizateranwa mu minsi y’imibyizi y’icyo cyumweru.
◼ Ibitabo Bishya Biboneka:
Quel est le but de la vie? Comment le découvrir?—Igitigirinya
Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye—Igishinwa (Cyorohejwe), Igitigirinya
Your Will Be Done on Earth—Icyongereza
◼ Za Kaseti Nshya za Videwo Ziboneka:
Jehovah’s Witnesses Stand Firm Against Nazi Assault—Igifaransa