ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/98 p. 1
  • Bana—Ni Mwe Byishimo Byacu!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bana—Ni Mwe Byishimo Byacu!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Rubyiruko—Ni Izihe Ntego Mufite z’iby’Umwuka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Jya wishimira inshingano ufite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Uko wagera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 3/98 p. 1

Bana—Ni Mwe Byishimo Byacu!

1 Mwebwe bahungu n’abakobwa mukiri bato, mbese muzi itegeko rya Yehova ribasaba kugira uruhare mu mirimo y’itorero (Guteg 31:12; Zab 127:3)? Birashimisha kuba muri kumwe natwe, tugafatanya gusenga Yehova! Imitima yacu iranezerwa iyo mwicaye mutuje mu materaniro kandi mugatega amatwi mwitonze. Cyane cyane iyo mugerageje gutanga ibisobanuro mu magambo yanyu bwite, biradushimisha. Itorero ryose ririshima iyo mutanze inyigisho mwahawe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, iyo mwifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza mubishishikariye, n’iyo twumva ko mubwiriza abanyeshuri mwigana n’abarimu banyu mubigiranye ubutwari.​—Zab 148:12, 13.

2 Turashaka kubamenyesha ko twumva dufite ishema mu gihe tubona mufite ikinyabupfura, isura ikeye, imyifatire myiza hamwe n’ukuntu mwubaha abantu bakuru. Ibyishimo byacu biba byinshi, cyane cyane iyo mwerekanye ko ‘mwibuka Umuremyi wanyu [Mukuru],’ mwishyiriraho intego za gitewokarasi.​—Umubw 12:1; Zab 110:3.

3 Mutubwire Intego Zanyu: Umwana w’umuhungu w’imyaka umunani, yabwiye umugenzuzi w’intara ati ‘icya mbere, ndifuza kubatizwa, hanyuma ngafasha abandi mu itorero, nkora mu byuma birangurura amajwi, nakira abantu, mfasha mu bitabo, nsoma mu byigisho by’igitabo no mu Byigisho by’Umunara w’Umurinzi. Hanyuma, ndifuza kuzaba umukozi w’imirimo, hanyuma nkaba umusaza. Nanone, ndifuza kuzaba umupayiniya no kujya mu ishuri ry’abapayiniya. Hanyuma, ndifuza kuzajya kuri Beteli, kuzaba umugenzuzi w’akarere cyangwa umugenzuzi w’intara.’ Mbega ukuntu yagaragaje ko afatana uburemere cyane igikundiro cyo gukorera Imana!

4 Uko mugenda mukura mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, twishimira kubona mugera ku ntego zanyu. (Gereranya na Luka 2:52.) Buri mwaka, ababarirwa mu bihumbi bo muri mwe, baba ababwiriza batarabatizwa, hanyuma bakuzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe, bakaba abagaragu ba Yehova bitanze. Ibyishimo byacu biriyongera, mu gihe nyuma tubabonye mugera ku ntera yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ndetse mugatangira umurimo w’igihe cyose. Mu by’ukuri bana, ni mwe byishimo byacu kandi mukaba n’isoko itangaje yo gusingiza Data wo mu ijuru. Yehova abahundagazeho imigisha myinshi!—Imig 23:24, 25.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze