Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Werurwe: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibande ku gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mata na Gicurasi: Abonema z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Kamena: Le plus grand homme de tous les temps, L’humanité à la recherche de Dieu, cyangwa igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192.
◼ Ababwiriza bifuza gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata na Gicurasi, bagombye kwitegura uhereye ubu, kandi bakabisaba hakiri kare. Ibyo bizafasha abasaza gukora gahunda zikenewe z’umurimo wo kubwiriza, no guteganya amagazeti ahagije hamwe n’ibindi bitabo. Amazina y’abemerewe gukora ubupayiniya bw’ubufasha bose, agomba gutangarizwa itorero.
◼ Abapayiniya b’igihe cyose bifuza gukora kampeni mu mafasi yitaruye muri uyu mwaka, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, ari abapayiniya ba bwite b’igihe gito, bashobora kubisaba ubu babinyujije kuri komite y’umurimo y’itorero ryabo. Komite y’umurimo y’itorero igomba gutanga ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’uwo mupayiniya ubisaba. Twifuza kumenya niba uwo muntu ari umuseribateri cyangwa yarashatse, niba afite abana cyangwa atabafite. Impapuro z’abemerewe zigomba kugera ku biro bitarenze ku itariki ya 1 Mata 1998.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa undi muntu ubisabwe na we, agomba kugenzura imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Werurwe, cyangwa se nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Mu gihe bimaze gukorwa, mubitangarize itorero.
◼ Abifatanya n’itorero, bagomba kohereza za abonema z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ari inshya hamwe n’izo kuvugurura, hakubiyemo na abonema zabo bwite, bazinyujije ku itorero.
◼ Nta bwo Sosayiti igenera ababwiriza bose ibitabo basaba buri muntu ku giti cye. Umugenzuzi uhagarariye itorero yagombye gutegura itangazo rigomba gutangazwa buri kwezi, mbere y’uko fomu itumirizwaho ibitabo by’itorero ya buri kwezi yohererezwa Sosayiti, kugira ngo abifuza kubona ibitabo byabo bwite bose bashobore kubimenyesha umuvandimwe ushinzwe ibitabo. Jya uzirikana ibitabo bitumizwa mu buryo bwihariye.
◼ Ibitabo Bishya Biboneka:
Un livre pour tous les hommes—Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire
Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu—Igiswayire