ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/98 p. 7
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese ufite umutima woroshye?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 3/98 p. 7

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Kuki tugomba kwita cyane ku buryo twambara n’uburyo twirimbisha mu gihe dusuye amazu ya Sosayiti ari i Brooklyn, i Patterson n’i Wallkill, muri leta ya New York, hamwe n’ibiro by’amashami biri hirya no hino ku isi?

Abakristo bategerejweho gukomeza gukora ibintu bikwiriye. Buri gihe, imyambarire yacu n’ukuntu twirimbisha, byagombye kugaragaza imyifatire myiza n’icyubahiro bikwiriye abagaragu ba Yehova Imana. Ibyo ni ko bimeze, cyane cyane igihe dusura amazu ya Sosayiti ari i New York hamwe n’amashami ari hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 1998, hazaba amakoraniro y’intara n’amakoraniro mpuzamahanga. Abavandimwe bacu babarirwa mu bihumbi bavuye mu bihugu byinshi, bazasura ibiro bikuru bya Sosayiti biri i New York hamwe n’amashami ari mu bindi bihugu. Tugomba ‘kwiha agaciro [ku kintu cyose]’ nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, atari mu gihe dusuye ayo mazu gusa, ahubwo n’ikindi gihe icyo ari cyo cyose, hakubiyemo n’imyambarire yacu ikwiriye hamwe n’ukuntu twirimbisha.​—2 Kor 6:3, 4.

Mu kuvuga ibihereranye n’ukuntu ari ngombwa kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye, igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, kivuga ibihereranye n’ukuntu ari ngombwa kugira isuku ku mubiri, kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye, igihe turi mu murimo wo kubwiriza n’igihe duteranye amateraniro ya Gikristo. Hanyuma, ku ipaji ya 131, paragarafu ya 1, kiravuga kiti “ibyo ni ko bigomba kugenda n’igihe dusura Beteli, i Brooklyn cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose Sosayiti ifitemo ishami. Wibuke ko izina Beteli risobanura ‘Inzu y’Imana.’ Bityo rero, imyambarire yacu, ukuntu twirimbisha hamwe n’imyifatire yacu bigomba kuba bimeze kimwe nk’ibyo tuba dutegerejweho kuba dufite mu gihe duteranye amateraniro yo gusenga dukorera mu Nzu y’Ubwami.” Iryo hame ryo mu rwego rwo hejuru, rigomba gukurikizwa n’ababwiriza b’Ubwami bo mu karere kacu hamwe n’abavuye mu turere twa kure baba baje kureba no kwifatanya n’abagize umuryango wa Beteli no gusura amazu y’ishami.

Ukuntu twambara, byagombye kugira ingaruka nziza ku bandi, ku bihereranye n’ukuntu babona gahunda y’ukuri yo gusenga Yehova. Ariko kandi, byaragaragaye ko iyo abavandimwe na bashiki bacu bamwe basuye amazu ya Sosayiti, usanga bakunze gukabya kwambara uko babonye. Iyo myambarire ntikwiriye igihe umuntu asuye amazu ya Beteli ayo ari yo yose. Muri ibyo, nk’uko biri no mu bindi bice by’imibereho ya Gikristo, twifuza gukomeza kugendera kuri ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru atandukanya ubwoko bw’Imana n’isi, binyuriye mu gukorera ibintu byose guhimbaza Imana (Rom 12:2; 1 Kor 10:31). Nanone kandi, birakwiriye kuvugana n’abigishwa bacu ba Bibiliya hamwe n’abandi bashobora gusura Beteli ku ncuro ya mbere, no kubibutsa ko ari ngombwa kwita ku myambarire no kwirimbisha mu buryo bukwiriye.

Bityo, igihe usura amazu ya Sosayiti, ibaze uti ‘mbese, ukuntu nambaye n’ukuntu nirimbishije birakwiriye?’ (Gereranya na Mika 6:8.) ‘Mbese, ibyo biragira ingaruka nziza ku Mana nsenga? Mbese, nshobora kurangaza abandi cyangwa nkabasitaza binyuriye ku isura yanjye? Mbese, abandi bashobora kuhasura ku ncuro ya mbere ndimo ndabaha urugero rwiza?’ Nimucyo buri gihe ‘twizihize inyigisho z’Imana, Umukiza wacu [muri byose] binyuriye ku myambarire yacu n’ukuntu twirimbisha.’​—Tito 2:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze