Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 30 Werurwe
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 30 WERURWE
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
lv igice cya 3 ¶8-15 n’agasanduku ko ku ipaji ya 30
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Kuva 1-6
No. 1: Kuva 1:1-19
No. 2: Yesu atwigisha gusenga (lr igice cya 12)
No. 3: Mbese muri iki gihe gukiza abantu mu buryo bw’igitangaza bituruka ku mwuka wera? (rs-F p. 177 ¶1–4 cg rs-SW p. 122-123 ¶3)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo. Shyiramo amatangazo ya nyuma avuga ibihereranye n’Urwibutso.
Imin 15: Itegure gufasha abantu bashimishijwe bazaterana ku Rwibutso. Umugenzuzi w’umurimo atange disikuru yibutsa ababwiriza ko bafite inshingano yo gufasha abigishwa ba Bibiliya, ababwiriza bakonje n’abandi bazaterana ku Rwibutso, urugero nk’abo tuziranye n’abo mu miryango yacu. (Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 2008, ipaji ya 6). Shyiramo icyerekanwa kigufi kigaragaza uko umubwiriza yatangira kuyoborera icyigisho cya Bibiliya umuntu ushimishijwe wateranye ku Rwibutso. Ibutsa bose ibirebana na gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso izatangira ku Cyumweru tariki ya 5 Mata. Hashobora gutangwa ibitekerezo bifatika bigaragaza uko ibyo byakorwa.
Imin 15: “Bibiliya—Igitabo cy’Amateka n’Ubuhanuzi” (La Bible: Un livre historique et prophétique). Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Amatorero adafite ubushobozi bwo kureba iyo videwo, ashobora gukora uko ashoboye kose agasuzuma ibibazo byo muri iki kiganiro.