Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 6 Mata
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 6 MATA
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Kuva 7-10
No. 1: Kuva 9:1-19
No. 2: Ni ba nde babaye abigishwa ba Yesu? (lr igice cya 13)
No. 3: Ni gute ibivugwa mu Bagalatiya 6:2 twabihuza n’ibivugwa mu Bagalatiya 6:5?
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo.
Imin 10: Uko watanga ibihamya bifatika. Disikuru ishishikaje no kugirana n’abateze amatwi ikiganiro gishingiye mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, ku ipaji ya 255-257.
Imin 20: Rubyiruko—Ni Iki Muzakoresha Ubuzima Bwanyu? Umusaza ayobore ikiganiro gishingiye kuri iyo nkuru y’Ubwami. Shimira abakiri bato babatijwe bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Gira icyo ubaza muri make umuntu watangiye umurimo w’igihe cyose akiri muto cyangwa akaba yarishyiriyeho iyo ntego kuva akiri muto none ubu akaba awukora. Mubaze uti “ni iki cyaguteye gufata uwo mwanzuro? Ni iyihe migisha wabonye?”