Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 5 Ugushyingo
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 5 UGUSHYINGO
Indirimbo ya 115 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
jr igice cya 1 ¶1-7 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Yoweli 1-3 (imin. 10)
No. 1: Yoweli 2:17-27 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Ni mu buhe buryo twashyira mu bikorwa ibivugwa mu Migani 22:3? (imin. 5)
No. 3: Twagaragaza dute ko twubaha umuteguro wa Yehova?—rs-F p. 274 ¶1-5 (imin. 5)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 10: Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni umutwe munini w’ingabo (Zab 68:11). Ikiganiro gishingiye mu Gitabo nyamwaka 2012 ku ipaji ya 117 paragarafu ya 2, kugeza ku ipaji ya 118 paragarafu ya 2; no ku ipaji ya 130 paragarafu ya 1 kugeza ku ipaji ya 131, paragarafu ya 3. Saba abateze amatwi kuvuga icyo izo nkuru zibigisha.
Imin 10: Ibikenewe iwanyu.
Imin 10: Ibitekerezo wakoresha utanga amagazeti mu kwezi k’Ugushyingo. Ikiganiro. Koresha amasegonda ari hagati ya 30 na 60 uvuge impamvu ayo magazeti azashishikaza abantu bo mu ifasi yanyu. Hanyuma wifashishije ingingo zisobanura umutwe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, usabe abateze amatwi kuvuga ikibazo babaza umuntu kigatuma arushaho gushimishwa hamwe n’umurongo w’Ibyanditswe basoma. Ubigenze utyo no ku igazeti ya Nimukanguke! Niba igihe kibikwemerera ugire icyo uvuga no ku zindi ngingo zo muri ayo magazeti. Hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko buri gazeti yatangwa.
Indirimbo ya 105 n’isengesho