Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 10 Werurwe
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 10 WERURWE
Indirimbo ya 1 n’isengesho
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
cl igice cya 4 ¶1-9 (imin. 30)
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Intangiriro 40-42 (imin. 10)
No. 1: Intangiriro 41:1-16 (imin. 4 cg itagezeho)
No. 2: Uko abapfuye basigaye bazazurirwa ubuzima ku isi—rs-F p. 326 ¶2–p. 327 ¶2 (imin. 5)
No. 3: Ese Bibiliya itanga ubuyobozi buhuje n’igihe turimo?—bi12 p.1906 5.B (imin. 5)
Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 15: Gahunda y’iby’umwuka mu muryango igarurira ubuyanja abawugize. Gira icyo ubaza abagize umuryango, bavuge gahunda y’iby’umwuka bagira mu muryango wabo. Ese iyo gahunda iba ikubiyemo iki? Bagena bate ibyo bagomba kwiga? Ni ibihe bintu bifashishije biboneka ku rubuga rwa jw.org? Iyo gahunda ibafasha ite mu murimo wo kubwiriza? Bakora iki kugira ngo hatagira ibindi bintu bibangamira gahunda yabo y’iby’umwuka? Iyo gahunda y’iby’umwuka yafashije ite abagize umuryango?
Imin 15: “Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utsinda imbogamirabiganiro.” Ikiganiro. Suzuma imbogamirabiganiro ebyiri cyangwa eshatu ababwiriza bashobora guhura na zo. Saba abateze amatwi kuvuga uko batsinda izo mbogamirabiganiro. Ibutsa ababwiriza ko mu cyumweru gitangira ku itariki ya 7 Mata, bazavuga inkuru z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza.
Indirimbo ya 97 n’isengesho