Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
KAMENA
“Ibyo Yehova avuze byose birasohora”
it-2 360 par. 2-3
Abamedi, u Bumedi
Bafatanyije n’Abaperesi kurwanya Babuloni. Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yehova yari guteza Babuloni “Abamedi babona ifeza nk’aho nta cyo ivuze kandi ntibishimire zahabu. Imiheto yabo izashwanyaguza abasore” (Ye 13:17-19; 21:2). Ijambo “Abamedi” rishobora no kwerekeza ku Baperesi, kubera ko abahanga mu by’amateka b’Abagiriki bakundaga kurikoresha bashaka kuvuga Abamedi n’Abaperesi. Kuba Abamedi batarishimiraga ifeza cyangwa zahabu, bigaragaza ko kwigarurira Babuloni ari byo byari bibashishikaje kuruta gutwara iminyago. Ubwo rero nta mpano n’imwe bari kwemera cyangwa amakoro yari gutuma bareka umugambi wabo. Imiheto yabo y’ibiti yabaga isize umuringa cyangwa buronze (gereranya na Zaburi 18:34). Iyo miheto n’imyambi yabaga ityaye ku buryo yinjiraga mu mubiri, ni yo ‘yashwanyaguje abasore’ b’i Babuloni.—Yr 51:11.
Muri Yeremiya 51:11, 28 hagaragaza ko mu bateye Babuloni harimo n’“abami b’Abamedi.” Kuba muri uwo murongo havugwamo abami benshi bateye Babuloni, bigaragaza ko Kuro yari afite abandi bami b’Abamedi bari bamwungirije. Ubusanzwe, ibyo bintu ntibyabagaho kera (Nanone gereranya na Yr 25:25.) Ibyo bigaragaza ko Babuloni yigaruriwe n’ingabo zishyize hamwe z’Abamedi, Abaperesi, Abelamu n’abandi bari batuye hafi aho. Dariyo w’Umumedi ni we ‘wimitswe aba umwami w’ubwami bw’Abakaludaya,’ kandi uko bigaragara yimitswe n’Umwami Kuro w’Umuperesi.—Dn 5:31; 9:1.
it-2 459 par. 4
Nabonide
Hari inyandiko zavuze uko Babuloni yaguye zigira ziti “ingabo za Kuro zinjiye muri Babuloni nta mirwano ibaye.” Ibyo bihuje n’ubuhanuzi bwa Yeremiya bugira buti “abagabo b’abanyambaraga b’i Babuloni baretse kurwana.”—Yr 51:30.
it-1 237 par. 1
Babuloni
Ku itariki itazibagirana yo mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, ikuzo ry’umugi wa Babuloni ryatangiye gushira, uko uwo mugi wagendaga usenyuka. Wigometse incuro ebyiri ku Mwami w’abami w’u Buperesi ari we Dariyo I (Hystaspe), maze ku ncuro ya kabiri Babuloni yamburwa ububasha. Igice cy’uwo mugi cyongeye kubakwa, ariko Abanyababuloni bongera kwigomeka ku Mwami Ahasuwerusi I maze umugi wa Babuloni urasahurwa. Alexandre le Grand yashatse kugira Babuloni umurwa mukuru w’ubwami bwe, ariko apfa mu mwaka wa 323 Mbere ya Yesu, atabigezeho. Nicator yigaruriye uwo mugi mu mwaka wa 312 Mbere ya Yesu, maze ajyana ibikoresho byawo ku nkombe z’uruzi rwa Tigre kugira ngo abyubakishe umurwa mukuru wa Selukiya. Icyakora Ubukristo bugitangira uwo mugi wari ukiriho kandi Abayahudi bari bakihatuye. Ni yo mpamvu intumwa Petero yahasuye nk’uko bivugwa mu rwandiko yanditse (1Pt 5:13). Hari inyandiko zavumbuwe zigaragaza ko urusengero rwa Beli rwari rukiriho mu mpera z’umwaka wa 75. Mu kinyejana cya kane, uwo mugi wahindutse amatongo, usigara ari “ibirundo by’amabuye.”—Yr 51:37.
it-2 444 par. 9
Umusozi
Umusozi ugereranya ubutegetsi. Hari ubwo Bibiliya igereranya imisozi n’ubwami cyangwa ubutegetsi (Dn 2:35, 44, 45; gereranya na Ye 41:15; Ibh 17:9-11, 18.) Babuloni igereranywa n’“umusozi urimbura” kubera ko ingabo zayo zagabaga ibitero zikarimbura ibindi bihugu (Yr 51:24, 25). Hari zaburi ivuga ibyo Yehova yakoreye ingabo zamurwanyaga, igira iti “ugoswe n’urumuri kandi ufite ikuzo riruta iry’imisozi yuzuye umuhigo” (Zb 76:4). “Imisozi yuzuye umuhigo” ishobora kuba igereranya ubwami bwarwanyaga Yehova. (Gereranya na Na 2:11-13.) Dawidi yavuze ibya Yehova agira ati “umusozi wanjye wawukomeresheje imbaraga.” Ibyo bisobanura ko Yehova yakomeje ubwami bwa Dawidi kandi akabushyira hejuru. (Zb 30:7; gereranya na 2Sm 5:12.) Kuba imisozi igereranya ubwami bidufasha gusobanukirwa “ikintu kimeze nk’umusozi munini ugurumana” kivugwa mu Byahishuwe 8:8. Icyo kintu kimeze nk’umusozi ugurumana kigereranya ubutegetsi burimbura nk’umuriro.
it-2 882 par. 3
Inyanja
Ingabo nyinshi. Yeremiya yagereranyije urusaku rw’ingabo zateye Babuloni n’“urw’inyanja yarubiye” (Yr 50:42). Ubwo rero, igihe yahanuraga ko “inyanja” yari kuzarengera Babuloni, yashakaga kuvuga ko ingabo zari ziyobowe n’Abamedi n’Abaperesi zari kwigarurira Babuloni.—Yr 51:42; gereranya na Dn 9:26.
‘Uzunama undebe’
Nubwo bagenzi be hafi ya bose bari bashenguwe n’agahinda, Yeremiya we yari afite ibyiringiro. Yatakambiye Yehova ati “ubugingo bwawe [Yehova] buzibuka maze wuname undebe” (umurongo wa 20). Yeremiya ntiyabishidikanyagaho. Yari azi ko Yehova atari kuzamwibagirwa, cyangwa ngo yibagirwe abari bagize ubwoko bwe bihannye. Ariko se Imana ishoborabyose yari gukora iki?—Ibyahishuwe 15:3.
Yeremiya yari yizeye ko Yehova yari ‘kunama’ akareba abihana by’ukuri. Hari indi Bibiliya yahinduye ayo magambo igira iti “nyibuka maze wuname undebe.” Ayo magambo adufasha kumva ko Yehova ari umugwaneza. Yehova, we “Usumbabyose mu isi yose,” yari kunama mu buryo bw’ikigereranyo agahagurutsa abagaragu be, akabakiza igisebo maze akongera kubemera (Zaburi 83:18). Ibyo byiringiro byatumye Yeremiya abona ihumure nyakuri nubwo umutima we wari usobetse amaganya. Uwo muhanuzi w’indahemuka yari yiyemeje gutegereza yihanganye, kugeza igihe Yehova yari kuzarokorera ubwoko bwe bwihannye.—Umurongo wa 21.
Yehova ni umugabane wanjye
8 Abalewi bose mu rwego rw’umuryango bagombaga kugira Yehova umugabane wabo. Ariko kandi, birashishikaje kumenya ko hari Abalewi bivugiye ko ‘Yehova ari umugabane wabo’ bashaka kugaragaza ko bari bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi, kandi ko bayiringiraga (Amag 3:24). Umwe muri abo Balewi yari umuririmbyi n’umuhimbyi. Turi bumwite Asafu, nubwo ashobora kuba ari undi muntu wakomokaga mu muryango wa Asafu, Umulewi wayoboraga abaririmbyi mu gihe cy’Umwami Dawidi (1 Ngoma 6:31-43). Muri Zaburi ya 73 havuga ko Asafu (cyangwa umwe mu bamukomotseho) yari ahangayitse cyane. Yagiriye ishyari ababi kuko bari babayeho neza, agera n’aho avuga ati “ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa; kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.” Uko bigaragara, ntiyari akibona ko umurimo Yehova yari yaramuhaye wari uw’agaciro kenshi. Yari yaribagiwe ko Yehova ari umugabane we. Yarahangayitse cyane ‘kugeza ubwo yagiriye mu rusengero rukomeye rw’Imana.’—Zab 73:2, 3, 12, 13, 17.
(Amaganya)
3:21-26, 28-33. Ni gute dushobora kwihanganira ibintu bitubabaza cyane? Yeremiya agira icyo abitubwiraho. Ntitugomba kwibagirwa ko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo kandi ko imbabazi ze zitagereranywa. Twagombye kandi kwibuka ko kuba turiho ubwabyo ari impamvu ifatika yo kudatakaza icyizere. Ahubwo dukwiriye gutegereza twihanganye, dutuje, tutitotomba twibaza impamvu Yehova atadutabara. Ikindi kandi, twagombye ‘gukubita akanwa kacu mu mukungugu,’ ni ukuvuga ko twagombye kwicisha bugufi tukemera guhangana n’ibigeragezo, tuzirikana ko ibyo Imana yemera ko bitugeraho buri gihe haba hari impamvu yumvikana ituma ibikora.
3:27. Guhangana n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu mu gihe cy’ubusore bishobora kuba bikubiyemo guhangana n’ingorane no kwihanganira abadukoba. Ariko ‘birakwiriye ko umuntu aremererwa akiri umusore.’ Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umuntu yitoje kwikorera umutwaro w’imibabaro akiri muto, bimutegurira kuzahangana n’ingorane zo mu gihe kizaza.
2:17—Ni irihe ‘jambo’ ryihariye rihereranye na Yerusalemu Yehova yashohoje? Aya magambo ahuza n’ayo mu Balewi 26:17, agira ati “kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.”
5:7—Mbese Yehova azaryoza abantu amakosa yakozwe na ba sekuruza? Oya. Yehova ntahana abantu abaziza ibyaha byakozwe na ba sekuruza. Bibiliya ivuga ko “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:12). Ariko kandi, ingaruka z’amakosa yakozwe na ba sekuruza zishobora kumara igihe kirekire, zikagera no ku bazabakomokaho nyuma. Urugero, kuba Isirayeli yarirundumuriye mu gusenga ibigirwamana, byatumye Abisirayeli b’indahemuka bavutse nyuma yaho na bo bibagora kugendera mu nzira yo gukiranuka.—Kuva 20:5.
Guhangana n’inzitizi duhura na zo tubwiriza ku nzu n’inzu
6 Igitabo cya Ezekiyeli kigaragaza ikindi kintu cyadufasha kuvuga dushize amanga. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, Yehova yamuhaye umuzingo w’igitabo wanditseho imbere n’inyuma “amaganya n’umuborogo n’ibyago,” maze amubwira kuwurya agira ati “mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Iryo yerekwa ryasobanuraga iki? Ezekiyeli yagombaga gusobanukirwa neza ubutumwa yagombaga gutangaza. Ni nk’aho ubwo butumwa bwari kuba kimwe mu bice bimugize, bukagira icyo buhindura ku byiyumvo bye. Uwo muhanuzi yakomeje agira ati “mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.” Gutangaza ubutumwa buturuka ku Mana mu ruhame, byashimishaga Ezekiyeli nk’uko kurya ubuki bishimisha. Yumvaga guhagararira Yehova no gusohoza iyo nshingano yamuhaye ari igikundiro cyihariye, nubwo ibyo byasobanuraga kugeza ubutumwa ku bantu batabwitabira.—Soma muri Ezekiyeli 2:8–3:4, 7-9.
7 Iryo yerekwa rikubiyemo isomo ry’ingenzi ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe. Natwe tugeza ubutumwa ku bantu akenshi batabwitabira, ntibite ku mihati dushyiraho. Kugira ngo dukomeze kubona ko umurimo wo kubwiriza ari igikundiro twahawe n’Imana, tugomba kwigaburira neza mu buryo bw’umwuka. Kugira akamenyero ko kwiyigisha duhushura cyangwa se kwiyigisha rimwe na rimwe ntibihagije kugira ngo dusobanukirwe neza Ijambo ry’Imana. Ese ushobora kugira icyo ukora kugira ngo gahunda yawe yo gusoma Bibiliya no kuyiga irusheho kuba nziza kandi ikorwe buri gihe? Birashoboka se ko warushaho kujya utekereza ku byo usoma?—Zab 1:2, 3.
it-1 1214
Amara
Ibyo turya biragenda bikagera mu mara. Ezekiyeli yakoresheje iyo mvugo y’ikigereranyo mu iyerekwa, igihe yahabwaga umuzingo ngo awurye awuzuze mu mara ye. Ibyo bisobanura ko yagombaga kumva neza ibyari muri uwo muzingo, akabitekerezaho kandi akabizirikana kugira ngo akomere mu buryo bw’umwuka, bityo abwirize ubutumwa bwiza.—Ezk 3:1-6; gereranya na Ibh 10:8-10.
(Ezekiyeli)
2:9–3:3—Kuki umuzingo w’amaganya n’umuborogo waryoheye Ezekiyeli? Uwo muzingo waryoheye Ezekiyeli bitewe n’uburyo yafataga inshingano yahawe. Yishimiraga cyane gukorera Yehova ari umuhanuzi.
1:4-28—Igare ryo mu ijuru rigereranya iki? Iryo gare rigereranya umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka birangwa n’ubudahemuka. Umwuka wera wa Yehova ni wo uha uwo muteguro imbaraga. Umuyobozi w’iryo gare ugereranya Yehova, afite ikuzo rihebuje. Kuba yari atuje bigereranywa n’umukororombya mwiza cyane.
4:1-17—Ese koko Ezekiyeli yashushanyije ishusho igaragaza ko igotwa rya Yerusalemu ryari ryegereje? Kuba Ezekiyeli yarasabye Yehova kumuhindurira ibyo yatekeshaga ibyokurya kandi Yehova akabimwemerera, bigaragaza neza ko yashushanyije uko Yerusalemu yari kuzagotwa. Kuryamira urubavu rwe rw’ibumoso byashushanyaga imyaka 390 y’ibicumuro by’ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi. Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, kugeza igihe cy’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Kuryamira urubavu rwe rw’iburyo byashushanyaga imyaka 40 y’ibicumuro by’inzu ya Yuda. Byatangiye igihe Yeremiya yashyirwagaho akaba umuhanuzi mu mwaka wa 647 Mbere ya Yesu, kugeza mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Muri iyo minsi 430 yose, Ezekiyeli yatungwaga n’uturyo duke n’amazi; mu buryo bw’ubuhanuzi bikaba byaragaragazaga ko igihe cy’igotwa rya Yerusalemu hari kuzabaho inzara.
Ibibazo by’abasomyi
Umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino n’abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura bavugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli bagereranya iki?
1Bagereranya ingabo zo mu ijuru zakoreshejwe igihe Yerusalemu yarimburwaga, kandi zikaba zizongera gukoreshwa igihe isi mbi ya Satani izaba irimburwa kuri Harimagedoni. Kuki ibi bisobanuro bishya bikwiriye?
2 Ezekiyeli amaze kubona ibintu bibi byakorwaga mbere y’uko Yerusalemu y’abahakanyi irimburwa mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, yeretswe uko ibintu byari kugenda bikurikirana kugeza igihe yari kurimburirwa. Yabonye abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura. Nanone yabonye muri bo umugabo wari wambaye “umwenda mwiza cyane” kandi afite “ihembe ry’umwanditsi ririmo wino” (Ezek 8:6-12; 9:2, 3). Yehova yabwiye uwo mugabo ati ‘genda unyure mu mugi, maze ushyire ikimenyetso mu ruhanga rw’abantu batakishwa n’ibizira byose bihakorerwa bikabanihisha.’ Hanyuma ba bagabo bitwaje intwaro zirimbura basabwe kwica umuntu wese wo mu mugi udafite ikimenyetso (Ezek 9:4-7). Iryo yerekwa ritwigisha iki, kandi se uwo mugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya nde?
3 Ubwo buhanuzi bwatanzwe mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu, kandi bwari gusohora ku ncuro ya mbere igihe ingabo z’Abanyababuloni zari kurimbura Yerusalemu, hakaba haraburaga imyaka itanu gusa. Nubwo Abanyababuloni b’abapagani ari bo bari kuyirimbura, ni Yehova wari kuba abakoresheje kugira ngo asohoze urubanza rwe (Yer 25:9, 15-18). Yehova yari kubakoresha kugira ngo ahane abari bagize ubwoko bwe b’abahakanyi. Icyakora si ko abantu bose bari kurimburwa. Abakiranutsi ntibari kurimburanwa n’ababi. Yehova abigiranye urukundo yateganyije uko yarokora Abayahudi batishimiraga ibizira byakorerwaga muri uwo mugi.
4 Ezekiyeli ntiyagize uruhare mu gushyira ikimenyetso ku bantu cyangwa kubarimbura. Ahubwo abamarayika ni bo bari gusohoza urubanza. Ubwo rero binyuze ku buhanuzi bwe, dushobora gusa n’abareba uko mu ijuru ibintu byari byifashe. Yehova ntiyari yahaye abamarayika inshingano yo gutegura igikorwa cyo kurimbura ababi gusa, ahubwo bagombaga no gushyira ikimenyetso ku bakiranutsi kugira ngo batarimbuka.
5 Kera twasobanuraga ko mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya abasigaye basutsweho umwuka. Twatekerezaga ko abakira neza ubutumwa tubwiriza, baba bashyizweho ikimenyetso cyo kuzarokoka. Icyakora mu myaka ya vuba aha, byagaragaye ko dukwiriye guhindura uko twasobanuraga iyo nyigisho. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 25:31-33, Yesu ni we ucira abantu urubanza. Azaca urubanza rwa nyuma mu gihe cy’umubabaro ukomeye, atandukanye abagereranywa n’intama bazarokoka n’abagereranywa n’ihene bazarimburwa.
6 None se dukurikije ibyo bisobanuro bishya, ni ayahe masomo tuvana mu iyerekwa rya Ezekiyeli? Hari nibura amasomo atanu.
7 (1) Igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa, Ezekiyeli na Yeremiya bari abarinzi nk’uko Yesaya na we yari umurinzi mbere yaho. Muri iki gihe, Yehova arimo arakoresha itsinda rito cyane ry’abagaragu be basutsweho umwuka, kugira ngo agaburire abagize ubwoko bwe kandi aburire abandi bantu mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Nanone abagaragu ba Kristo bose bagira uruhare mu gutanga uwo muburo.—Mat 24:45-47.
8 (2) Ezekiyeli ntiyashyize ikimenyetso ku bagombaga kurokoka. Abagaragu b’Imana na bo ntibashyiraho abantu ikimenyetso. Batangariza abantu ubutumwa bwa Yehova, bikaba ari kimwe mu bigize umurimo wo kubwiriza bakora bayobowe n’abamarayika.—Ibyah 14:6.
9 (3) Mu gihe cya Ezekiyeli nta muntu washyizwe ku gahanga ikimenyetso kigaragara. No muri iki gihe ni uko. Ni iki abantu basabwa gukora kugira ngo bamere nk’abashyizweho ikimenyetso cyo kuzarokoka? Bagomba kwemera ubutumwa babwirizwa, bakambara kamere ya gikristo, bakiyegurira Yehova kandi bagashyigikira abavandimwe ba Kristo mu budahemuka (Mat 25:35-40). Abakora ibyo bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka mu mubabaro ukomeye ugiye kuza.
10 (4) Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya Yesu Kristo, we ushyira ikimenyetso ku bazarokoka. Abagize imbaga y’abantu benshi bazashyirwaho ikimenyetso igihe bazacirwa urubanza, bakabarirwa mu bagereranywa n’intama mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibyo bizatuma bashobora guhabwa ubuzima bw’iteka ku isi.—Mat 25:34, 46.
11 (5) Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura bagereranya ingabo za Yesu zo mu ijuru ziri hamwe na we aziyoboye. Vuba aha bazarimbura amahanga, bakureho n’ibibi byose.—Ezek 9:2, 6, 7; Ibyah 19:11-21.
12 Kumenya ayo masomo y’ingenzi bituma turushaho kwiringira ko Yehova atarimburana abakiranutsi n’ababi (2 Pet 2:9; 3:9). Binatwibutsa akamaro k’umurimo wo kubwiriza ukorwa muri iki gihe. Birakwiriye ko buri wese agezwaho umuburo mbere y’uko imperuka iza.—Mat 24:14.
Inyigisho ziva ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa
10 Yehova ni we wenyine ushobora kudufasha kwitegura igihe kizaza, kubera ko azi ibigiye kuzabaho. Azi uko igihe kizaza kizaba kimeze (Yes 46:9, 10). Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi” (Zef 1:14). Kuri uwo munsi, amagambo aboneka mu Migani 11:4 azagaragara ko ari ukuri. Ayo magambo agira ati “ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, ariko gukiranuka kudukiza urupfu.” Igihe urubanza Yehova yaciriye isi ya Satani ruzaba rugeze, ikintu kizaba gifite agaciro ni ukwemerwa n’Imana. Amafaranga nta cyo azaba akimaze. Koko rero, muri Ezekiyeli 7:19 hagira hati “bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye.” Kuba twaramenye ibyo bintu mbere y’igihe, bishobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge muri iki gihe.
w11 4/15 26 par. 14
Ese wemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
14 Kugira ukwizera bisobanura mu buryo bw’ibanze ko tubona ko Yehova Imana ariho koko. Niba tutabona ko Imana iriho koko, dushobora kwitwara nabi mu buryo bworoshye. Reka turebe ibyo bamwe mu bari bagize ubwoko bw’Imana bakoraga. Yehova yahishuriye umuhanuzi Ezekiyeli ibintu biteye ishozi byaberaga mu bwihisho, agira ati “yewe mwana w’umuntu we, aho ubonye ibyo abakuru b’inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, buri wese yigobetse mu cyumba cye yashushanyijeho? Kuko bavuga bati ‘Yehova ntatureba, Yehova yataye igihugu’” (Ezek 8:12). Ese wabonye icyatumaga bakora ibintu nk’ibyo? Ntibemeraga ko Yehova yari azi ibyo bakoraga. Ntibabonaga ko Yehova ariho koko.