IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twakwitwara igihe tugeze ku rugo rw’umuntu
Abakristo ni nk’“ibishungero by’isi” (1Kr 4:9). Bityo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko bamwe mu bo tubwiriza baturungurukira mu madirishya, cyangwa bakumva ibyo tuvuga bari mu nzu. Hari n’igihe inzu iba ifite kamera na mikoro bifasha nyirayo kutureba, kumva ibyo tuvuga no kudufata amajwi. Icyakora hari ibyo twakora tukagaragaza ikinyabupfura igihe turi ku rugo rw’umuntu.—2Kr 6:3.
MU MYIFATIRE YACU (Fp 1:27):
Jya wubaha nyir’urugo wirinda kurunguruka mu nzu. Irinde kurya, kunywa, kuvugira kuri telefoni cyangwa kohereza ubutumwa igihe ugeze ku muryango
MU BYO UVUGA (Ef 4:29):
Jya wirinda kuvuga amagambo utifuza ko nyir’inzu yumva. Hari n’abahitamo kuba bacecetse kugira ngo babone uko bashyira ku murongo ibyo bagiye kuvuga