Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
3-9 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 1-2
“Yesu akora igitangaza cya mbere”
Kristo ni imbaraga z’Imana
3 Yesu yakoze igitangaza cye cya mbere ubwo yari mu bukwe i Kana ho muri Galilaya. Abashyitsi bashobora kuba barabaye benshi kuruta uko byari byitezwe. Ariko uko byaba byaragenze kose, divayi yarabashiranye. Mu bari batumiwe harimo Mariya nyina wa Yesu. Nta gushidikanya ko yari yaramaze imyaka myinshi atekereza ku buhanuzi bwose bwavugaga ibirebana n’umwana we, kandi yari azi ko yari kuzitwa “Umwana w’Isumbabyose” (Luka 1:30-32; 2:52). Ese Mariya yaba yaremeraga ko Yesu yari afite imbaraga yari ataragaragaza? Ikigaragara ni uko muri ubwo bukwe bw’i Kana, Mariya na Yesu bagiriye impuhwe abo bageni maze bashaka kubavana mu isoni. Yesu yari azi ko abo bageni bari bafite inshingano yo kwakira abashyitsi. Ku bw’ibyo, yafashe litiro 380 z’amazi azihinduramo “divayi nziza.” (Soma muri Yohana 2:3, 6-11.) Ese Yesu yagombaga gukora icyo gitangaza byanze bikunze? Oya. Yabitewe n’uko yitaga ku bantu kandi yashakaga kwigana umuco wa Se wo kugira ubuntu.
Yesu ataha ubukwe, agakora igitangaza cya mbere
Icyo ni cyo gitangaza cya mbere Yesu yakoze, kandi igihe abigishwa be bashya babibonaga, barushijeho kumwizera. Nyuma yaho, Yesu, nyina na barumuna be, bagiye mu mugi wa Kaperinawumu uri ku nkombe yo mu majyaruguru y’inyanja ya Galilaya.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Yh 1:1
Jambo: Mu Kigiriki ho loʹgos. Muri uyu murongo iryo jambo ryakoreshejwe nk’izina ry’icyubahiro. Nanone ryakoreshejwe muri Yh 1:14 no mu Ibh 19:13. Yohana yagaragaje uwahawe iryo zina, ari we Yesu. Yesu yarihawe akiri mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka, aryitwa igihe yakoraga umurimo we hano ku isi ari umuntu utunganye n’igihe yari amaze gusubira mu ijuru. Yesu yari umuvugizi w’Imana, kuko ari we Imana yakoreshaga kugira ngo igeze ubutumwa bwayo ku bamarayika n’abantu. Ubwo rero bihuje n’ubwenge gutekereza ko mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, ari we Imana yakoreshaga ishyikirana n’abantu.—It 16:7-11; 22:11; 31:11; Kv 3:2-5; Abc 2:1-4; 6:11, 12; 13:3.
yari kumwe: Akajambo k’Ikigiriki pros kakoreshejwe muri uyu murongo, gasobanura kuba hafi y’umuntu cyangwa kuba mufitanye ubucuti. Nanone muri uyu murongo kumvikanisha abantu batandukanye, ni ukuvuga Jambo n’Imana y’ukuri yonyine.
Jambo yari imana: Cyangwa “yari ameze nk’Imana.” Ayo magambo Yohana yavuze agaragaza imico iranga “Jambo” (mu Kigiriki ho loʹgos; reba ibisobanuro bya Jambo muri uyu murongo), ari we Yesu Kristo. Jambo yari afite umwanya ukomeye mu ijuru. Yari Umwana w’imfura w’Imana kandi ni we Imana yakoresheje irema ibindi bintu. Ni yo mpamvu uwo murongo uvuga ko “yari imana” cyangwa ko yari “ameze nk’Imana.” Bibiliya nyinshi zihindura uwo murongo ngo: “Jambo yari Imana,” zishaka kumvikanisha ko Jambo angana n’Imana Ishoborabyose. Icyakora hari impamvu zumvikana zigaragaza ko Yohana atashakaga kuvuga ko “Jambo” angana n’Imana Ishoborabyose. Amagambo abanziriza ayo ndetse n’ayo ku murongo ukurikira, agaragaza ko “Jambo” “yari kumwe n’Imana.” Nanone ijambo ry’Ikigiriki the·osʹ riboneka inshuro eshatu mu murongo wa 1 n’uwa 2. Ku nshuro ya mbere n’iya gatatu ijambo the·osʹ ribanzirizwa n’akajambo karisobanura, naho ku nshuro ya kabiri ntakariho. Abahanga benshi bavuga ko kuba ku nshuro ya kabiri ako kajambo katariho bifite icyo bisobanura. Iyo iryo jambo the·osʹ ryabanjirijwe n’ako kajambo, nk’uko bimeze muri uyu murongo, riba ryerekeza ku Mana Ishoborabyose. Noneho iyo ritabanjirijwe n’ako kajambo, riba ryerekeza ku mico ya “Jambo” cyangwa ibimuranga. Ni yo mpamvu hari Bibiliya z’Icyongereza, Igifaransa n’Ikidage zihindura ayo magambo nk’uko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yayahinduye, zikumvikanisha ko “Jambo” “yari imana” cyangwa “yari ameze nk’Imana.” Nanone icyo gitekerezo cyashyigikiwe n’abahinduzi ba kera bahinduye Ivanjiri ya Yohana mu ndimi zishamikiye ku rurimi rw’Igikobute. Bashobora kuba barayihinduye mu kinyejana cya gatatu n’icya kane. Igihe bahinduraga umurongo wo muri Yh 1:1, ahantu ijambo the·osʹ riboneka ku nshuro ya mbere, bahahinduye mu buryo butandukanye n’aho riboneka ku nshuro ya kabiri. Ibyo bigaragaza ko berekezaga ku mico ya “Jambo” cyangwa ko yari ameze nk’Imana, ariko ntibigeze bavuga ko angana na Se, ari we Mana Ishoborabyose. Ibyo bihuje n’ibivugwa mu Kl 2:9, kuko havuga ko muri Kristo ari mo “kuzura kose kw’imico y’Imana kuri.” Nanone muri 2Pt 1:4 havuga ko abazategekana na Kristo na bo bazagira “kamere y’Imana.” Ikindi kandi, ijambo ry’Ikigiriki the·osʹ ryakoreshejwe muri Bibiliya ya Septante rimeze nk’amagambo y’Igiheburayo ahindurwamo “Imana,” ari yo ʼel na ʼelo·himʹ, akaba asobanura mbere na mbere umuntu “ukomeye, cyangwa ufite imbaraga nyinshi.” Ayo magambo y’Igiheburayo ajya akoreshwa yerekeza ku Mana Ishoborabyose, izindi mana no ku bantu. Kuba rero Jambo yariswe “imana” cyangwa “umuntu ukomeye”, bifitanye isano n’ubuhanuzi buvugwa muri Ye 9:6, aho Yesaya yari yarahanuye ko Mesiya yari kwitwa “Imana ikomeye” (ariko atari Imana Ishoborabyose) kandi ko yari kwitwa “Data uhoraho” w’abari kuba abayoboke be. “Yehova nyir’ingabo” yari kubisohoresha umwete we.—Ye 9:7.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 1:29
umwana w’intama w’Imana: Yesu amaze kubatizwa no kugeragezwa na Satani, Yohana Umubatiza yamwise “Umwana w’intama w’Imana.” Iyo mvugo iboneka gusa muri uyu murongo no muri Yh 1:36. (Reba agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana ku mugereka wa 4.) Kugereranya Yesu n’Umwana w’intama birakwiriye. Bibiliya ivuga ko abantu batambaga intama kugira ngo bagaragaze ko ari abanyabyaha kandi ko bifuza kubabarirwa n’Imana. Ibyo byashushanyaga ko Yesu yari guhara ubuzima bwe butunganye kugira ngo acungure abantu. Imvugo ngo: “Umwana w’intama w’Imana” ishobora kutwibutsa ibivugwa mu yindi mirongo y’Ibyanditswe. Kubera ko Yohana Umubatiza yari azi neza Ibyanditswe by’Igiheburayo, ashobora kuba yaravuze ayo magambo atekereza ku bintu bikurikira: Imfizi y’intama Aburahamu yatambye mu kimbo cya Isaka (It 22:13), umwana w’intama wa Pasika wiciwe muri Egiputa kugira ngo Imana ivane Abisirayeli mu bubata barimo muri icyo gihugu (Kv 12:1-13), cyangwa umwana w’intama watambwaga buri gitondo na nimugoroba ku gicaniro k’Imana cyari i Yerusalemu (Kv 29:38-42). Nanone Yohana ashobora kuba yaratekerezaga ku buhanuzi bwo muri Yesaya, ahavuga ko “umugaragu” wa Yehova yari “kujyanwa nk’intama ijya kubagwa” (Ye 52:13; 53:5, 7, 11). Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuze ko Yesu ari “Pasika yacu,” cyangwa umwana w’intama wa Pasika (1Kr 5:7). Intumwa Petero yavuze ko amaraso ya Kristo ari ‘ay’agaciro kenshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga’ (1Pt 1:19). Mu gitabo k’Ibyahishuwe, Yesu wahawe ikuzo agereranywa n’“umwana w’intama” inshuro zisaga 25.—Dore ingero: Ibh 5:8; 6:1; 7:9; 12:11; 13:8; 14:1; 15:3; 17:14; 19:7; 21:9; 22:1.
10-16 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 3-4
“Yesu abwiriza Umusamariyakazi”
nwtsty, ibisobanuro, Yh 4:6
yari ananiwe: Aha ni ho honyine muri Bibiliya havuga ko Yesu ‘yari ananiwe.’ Hari mu ma saa sita z’amanywa, kandi muri icyo gitondo yari yakoze urugendo ava mu kibaya cya Yorodani cyari i Yudaya ajya i Sukara ho muri Samariya, hakaba haratereraga cyane hari ubutumburuke bwa metero 900 cyangwa zirenga.—Yh 4:3-5; reba agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana ku mugereka wa 4.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Yh 3:29
incuti y’umukwe: Mu bihe bya Bibiliya, umuntu wabaga ari inshuti y’umukwe, yabaga amuhagarariye kandi yagiraga uruhare runini mu gutegura ubukwe. Yabaga ameze nk’umuranga wahuje umukwe n’umugeni. Ku munsi w’ubukwe abambariye abageni bajyaga mu rugo rushya rw’abageni cyangwa kwa se w’umukwe, aho ibirori byabaga biri bubere. Mu gihe k’ibirori, inshuti y’umukwe yashimishwaga no kumva ijwi ry’umukwe igihe yabaga aganira n’umugeni, kuko ibyo byatumaga yumva ko yashohoje inshingano ye neza. Yohana Umubatiza yigereranyije n’“incuti y’umukwe.” Muri uwo murongo Yesu agereranywa n’umukwe naho abigishwa be bakagereranywa n’umugeni. Kubera ko Yohana Umubatiza yateguriraga inzira Mesiya, yamushyikirije aba mbere mu bari kuzaba bagize “umugeni” wa Yesu Kristo (Yh 1:29, 35; 2Co 11:2; Ef 5:22-27; Ibh 21:2, 9). Iyo ubukwe bwabaga burangiye, “incuti y’umukwe” yabaga irangije inshingano yayo. Ni yo mpamvu Yesu amaze kuza, Yohana yavuze ati: “Uwo agomba gukomeza gukuzwa, naho jye ngakomeza gucishwa bugufi.”—Yh 3:30.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 4:10
amazi atanga ubuzima: Mu Kigiriki aya magambo asobanura amazi atemba cyangwa amazi ava mu isoko. Ayo mazi atandukanye n’amazi adatemba ari mu kigega. Amagambo y’Igiheburayo yahinduwemo “amazi meza” cyangwa amazi atemba mu Lw 14:5, mbere na mbere asobanura “amazi atanga ubuzima.” Muri Yr 2:13 n’igice cya 17:13, havuga ko Yehova ari ‘isoko y’amazi atanga ubuzima’, ni ukuvuga amazi y’ikigereranyo atanga ubuzima. Igihe Yesu yaganiraga n’Umusamariyakazi, yakoresheje imvugo ngo: ‘Amazi y’ubuzima’ mu buryo bw’ikigereranyo, ariko uwo mugore we yaketse ko yavugaga amazi nyamazi.—Yh 4:11.
17-23 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 5-6
“Jya ukurikira Yesu ufite intego nziza”
nwtsty, ibisobanuro, Yh 6:10
hari abagabo nk’ibihumbi bitanu: Ivanjiri ya Matayo ni yo yonyine ivuga ko icyo gihe hari n’“abagore n’abana” (Mt 14:21). Birashoboka ko abantu Yesu yagaburiye mu buryo bw’igitangaza barengaga 15.000.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 6:14
wa muhanuzi: Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere bari biteze ko umuhanuzi umeze nka Mose uvugwa mu Gut 18:15, 18, yari kuba ari we Mesiya. Amagambo yo muri Yh 6:14 avuga ngo: “Wagombaga kuza mu isi,” ashobora kuba yerekeza kuri Mesiya bari bategereje. Yohana wenyine ni we wavuze ibintu bivugwa muri uwo murongo.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 6:27, 54
ibyokurya byangirika . . . ibyokurya bitanga ubuzima bw’iteka: Yesu yabonye ko hari abantu bazaga kwifatanya na we hamwe n’abigishwa be bakurikiye inyungu zabo. Ibyokurya bisanzwe bitunga abantu igihe gito, ariko “ibyokurya” biva mu Ijambo ry’Imana bizatuma babaho iteka ryose. Ni yo mpamvu Yesu yasabye abari bamuteze amatwi gukorera “ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,” ibyo bikaba bisobanura ko bagombaga gushyiraho imihati kugira ngo bigaburire mu buryo bw’umwuka kandi bagire ukwizera.—Mt 4:4; 5:3; Yh 6:28-39.
Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye: Amagambo akikije uwo murongo, agaragaza ko iyo yari imvugo y’ikigereranyo Yesu Kristo yakoresheje agaragaza ko bagombaga kumwizera (Yh 6:35, 40). Yesu yavuze ayo magambo mu mwaka wa 32; ubwo rero ntiyavugaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba kuko ryo yari kuritangiza mu mwaka wari gukurikiraho. Yavuze ayo magambo mbere y’“umunsi mukuru w’Abayahudi wa pasika” (Yh 6:4). Ibyo bishobora kuba byaratumye abari bamuteze amatwi bibuka uwo munsi wari wegereje, n’ukuntu amaraso y’umwana w’intama yarokoye Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa (Kv 12:24-27). Yesu yashakaga kumvikanisha ko amaraso ye na yo yari ay’ingenzi cyane kuko yari gutuma abigishwa be babona ubuzima bw’iteka.
Tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu
13 Icyakora, abantu biyemeje gukurikira Yesu maze baza ‘kumubona hakurya y’inyanja’ nk’uko Yohana abivuga. Kuki se bakomeje kumukurikira kandi yari amaze kwanga ko bamugira umwami? Byaje kugaragara ko benshi babonaga ibintu mu buryo bw’umubiri, ndetse bareruye bavuga ko no mu gihe cya Mose Yehova yagaburiye Abisirayeli mu butayu. Bumvaga ko Yesu na we agomba kuzakomeza kubihera ibintu by’umubiri. Yesu amaze gutahura intego mbi zari mu mitima yabo yatangiye kubigisha ukuri kw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka kwashoboraga kubafasha guhindura imitekerereze yabo (Yohana 6:17, 24, 25, 30, 31, 35-40). Bamaze kubyumva, bamwe baramwitotombeye, cyane cyane igihe yari amaze kubabwira uru rugero rugira ruti “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.”—Yohana 6:53, 54.
14 Akenshi, ingero za Yesu zatumaga abantu bagaragaza niba koko bifuza kugendana n’Imana. Kuri urwo rugero na bwo ni ko byagenze. Rwatumye abantu bagaragaza icyo batekereza ntacyo bamukinze. Dusoma ngo “nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati ‘iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?’ ” Yesu yakomeje abasobanurira ko bagombaga kumenya icyo amagambo ye asobanura mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati ‘umwuka ni wo utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo.’ Icyakora benshi muri bo ntibari biteguye kumwumva, kandi iyo nkuru iravuga iti “benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.”—Yohana 6:60, 63, 66.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Yh 6:44
arehejwe: Nubwo inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo ‘kureshya’ ifitanye isano no gukurura ifi iri mu rushundura uyivana mu mazi (Yh 21:6, 11), uwo murongo ntugaragaza ko Imana ihatira abantu kuyikorera. Nanone igitekerezo nk’icyo kiboneka muri Yr 31:3, aho Yehova yabwiye ubwoko bwe ati: “Nagukuruje ineza yuje urukundo.” (Bibiliya ya Septante na yo yakoresheje inshinga nk’iyo y’Ikigiriki.) Muri Yh 12:32 hagaragaza ko Yesu na we yireherejeho abantu b’ingeri zose. Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. Umuntu ni we wihitiramo kumukorera (Gut 30:19, 20). Imana yireherezaho abantu biteguye kwemera ukuri (Zb 11:5; Img 21:2; Ibk 13:48). Ibyo Yehova abikora akoresheje Ijambo rye n’umwuka wera. Ubuhanuzi bwo muri Ye 54:13 bukaba bwarasubiwemo muri Yh 6:45, bwerekeza ku bantu barehejwe na Data.—Gereranya na Yh 6:65.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 6:64
Yesu yari azi . . . uwari kuzamugambanira: Yesu yerekezaga kuri Yuda Isikariyota. Yesu yamaze ijoro ryose asenga Se mbere y’uko atoranya intumwa ze 12 (Lk 6:12-16). Ubwo rero Yuda yari indahemuka igihe Yesu yamutoranyaga. Icyakora Yesu yari azi ubuhanuzi buvugwa mu Byanditswe by’Igiheburayo buvuga ko hari umuntu w’inshuti ye wari kuzamugambanira (Zb 41:9; 109:8; Yh 13:18, 19). Igihe rero Yuda yari atangiye guhinduka, Yesu yarabimenye kuko yarebaga mu mutima (Mt 9:4). Imana yakoresheje ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, imenya ko Yesu yari kugambanirwa n’umuntu yiringiraga. Icyakora dukurikije imico y’Imana n’uko yagiye ishyikirana n’abantu mbere yaho, ntibyaba bikwiriye gutekereza ko Imana yari yaragennye mbere y’igihe ko Yuda ari we byanze bikunze wari kugambanira Yesu.
Kuva bigitangira: Ayo magambo ntiyerekezaga ku gihe Yuda yavukaga cyangwa igihe Yesu yamutoranyaga ngo abe intumwa ye, kuko yamutoranyije amaze gusenga ijoro ryose (Lk 6:12-16). Ahubwo yerekezaga ku gihe Yuda yatangiraga kugira imico mibi, kandi Yesu yahise abimenya. (Yh 2:24, 25; Ibh 1:1; 2:23.) Ibyo nanone bigaragaza ko ibyo Yuda yakoze yari yabitekerejeho; si ibintu byamutunguye. Ijambo ry’Ikigiriki ar·kheʹ ryahinduwemo “bigitangira” mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo, rigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’aho ryakoreshejwe. Urugero muri 2Pt 3:4 iryo jambo rihindurwamo “kuva isi yaremwa.” Nanone Petero yavuze ko umwuka wera wamanukiye ku banyamahanga ‘nk’uko na bo wabamanukiyeho bigitangira’ (Ibk 11:15). Icyo gihe ntiyerekezaga ku gihe yavukiye cyangwa igihe yatoranywaga ngo abe intumwa. Ahubwo yerekezaga kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni ukuvuga igihe abantu ‘batangiraga’ gusukwaho umwuka kubera impamvu yihariye (Ibk 2:1-4). Izindi ngero zigaragaza ukuntu iryo jambo rishobora kugira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’aho ryakoreshejwe, ziboneka muri Lk 1:2; Yh 15:27; 1Yh 2:7.
24-30 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOHANA 7-8
“Yesu yahesheje Se icyubahiro”
“Handitswe ngo”
5 Yesu yifuzaga ko abantu bamenya aho ubutumwa bwe bwaturukaga. Yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16). Ikindi gihe yagize ati “nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije” (Yohana 8:28). Nanone yaravuze ati “ibintu mbabwira si ibyo nihimbira. Ahubwo Data ukomeza kunga ubumwe nanjye ni we ukora imirimo ye” (Yohana 14:10). Uburyo bumwe Yesu yakoresheje agaragaza ukuri kw’ibyo yavuze, ni uko incuro nyinshi yasubiragamo amagambo yo mu Ijambo ry’Imana.
6 Iyo dusuzumye twitonze amagambo ya Yesu, dusanga yarasubiyemo amagambo yo mu bitabo birenga icya kabiri cy’Ibyanditswe bya giheburayo, cyangwa akayerekezaho mu buryo buziguye. Utabitekerejeho cyane, wakumva bidatangaje. Ushobora kwibaza impamvu mu myaka itatu n’igice yamaze akora umurimo wo kwigisha no kubwiriza, atavuze amagambo yo mu bitabo byose byahumetswe byariho icyo gihe. Ariko mu by’ukuri ashobora kuba yarabikoze. Wibuke ko mu byo Yesu yakoze n’ibyo yavuze byose, handitswe bike gusa (Yohana 21:25). Mu by’ukuri, amagambo Yesu yavuze yanditswe muri Bibiliya, ushobora kuyasoma mu gihe cy’amasaha make gusa. Noneho tekereza umaze amasaha make gusa uvuga ibyerekeye Imana n’Ubwami bwayo, ariko muri icyo gihe ukavuga werekeza ku bitabo byo mu Byanditswe bya giheburayo birenze kimwe cya kabiri! Byongeye kandi, akenshi Yesu ntiyabaga afite imizingo. Igihe yatangaga Ikibwiriza kizwi cyane cyo ku Musozi, yavuze imirongo myinshi yo mu Byanditswe bya giheburayo, imwe ayivuga mu buryo buziguye indi ayivuga mu buryo butaziguye; yose akaba yari yarayifashe mu mutwe!
Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi
19 Jya wumvira Yehova mu buryo bwuzuye. Buri gihe Yesu yakoraga ibishimisha Se. Hari igihe kimwe Yesu yifuje ko ikibazo cyakemuka mu buryo butandukanye n’uko Se yabishakaga. Ariko yabwiye Se afite icyizere ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Ibaze uti “ese numvira Imana niyo byaba bitanyoroheye?” Kumvira Imana ni ngombwa kugira ngo tubeho. Tugomba kuyumvira mu buryo bwuzuye kuko ari yo yaturemye; ni yo dukesha ubuzima kandi ni yo ituma dukomeza kubaho (Zab 95:6, 7). Nta kindi twasimbuza kuyumvira. Ntidushobora kwemerwa n’Imana tutayumvira.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Kuki tugomba kuvugisha ukuri?
Ni uruhe rugero Yesu Kristo yatanze ku bijyanye n’ibyo? Igihe kimwe, Yesu yarimo aganira n’abantu batari abigishwa be bashakaga kumenya gahunda ze z’urugendo. Bamugiriye inama bati “va hano ujye i Yudaya.” Yesu yabashubije iki? Yaravuze ati “mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru [i Yerusalemu], ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.” Nyamara nyuma yaho gato Yesu yagiye i Yerusalemu mu minsi mikuru. Kuki se yabashubije atyo? Ni uko batari bafite uburenganzira bwo kumenya buri kintu cyose kirebana n’aho yagombaga kuba ari. Yesu ntiyababeshye; ariko kandi, yabahaye igisubizo kituzuye kugira ngo yirinde ingorane bashoboraga kumuteza cyangwa se bashoboraga guteza abigishwa be. Icyo nticyari ikinyoma kuko intumwa Petero yaje kwandika ibya Kristo, agira ati “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke.”—Yohana 7:1-13; 1 Petero 2:22.
nwtsty, ibisobanuro, Yh 8:58
nari ndiho: Abayahudi barwanyaga Yesu bashatse kumutera amabuye bamushinja ko yavuze ko ‘yabonye Aburahamu’ kandi icyo gihe yari ‘ataragira n’imyaka mirongo itanu’ (Yh 8:57). Ibyo Yesu yabashubije bigaragaza ko yavugaga iby’ubuzima bwe ari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru, mbere y’uko Aburahamu abaho. Hari abavuga ko uwo murongo ugaragaza ko Yesu ari Imana. Bavuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha e·goʹ ei·miʹ (Bibiliya zimwe na zimwe zihinduramo “ndiho”), rifitanye isano n’iryo Bibiliya ya Septante yakoresheje mu Kuva 3:14, kandi ko iyo mirongo yose yagombye guhindurwa kimwe. Icyakora muri Yh 8:58, inshinga y’Ikigiriki ei·miʹ igaragaza igikorwa cyatangiye “mbere y’uko Aburahamu abaho” kandi cyari igikorwa kigikomeza. Ubwo rero birakwiriye ko iryo jambo rihindurwamo ngo: “Nari ndiho” aho guhindurwamo ngo: “Ndiho,” kandi hari Bibiliya za kera n’izo muri iki gihe zirihindura zityo. Kandi koko muri Yh 14:9, inshinga y’Ikigiriki ei·miʹ ikoreshwa aho Yesu yavuze ngo: “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya?” Bibiliya nyinshi zikoresha amagambo “nari ndiho,” bikaba bigaragaza ko bitewe n’aho ijambo ei·miʹ ryakoreshejwe nta mpamvu yagombye gutuma ridahindurwamo ngo: “Nari ndiho.” (Izindi ngero zigaragaza aho inshinga y’Ikigiriki iri mu ndagihe ikoreshwa igaragaza igikorwa cyatangiye kera ariko kikaba kigikomeza, ziboneka muri Lk 2:48; 13:7; 15:29; Yh 1:9; 5:6; 15:27; Ibk 15:21; 2Kr 12:19; 1Yh 3:8.) Nanone amagambo ya Yesu aboneka muri Yh 8:54, 55 yerekana ko Yesu atashakaga kugaragaza ko angana na Se.