ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Werurwe p. 32
  • Yehova ababarira abantu ibyaha bakoze kera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ababarira abantu ibyaha bakoze kera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibisa na byo
  • Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Komeza gushimira Yehova waduhaye Umwana we ngo adupfire
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Incungu igaragaza gukiranuka kw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Werurwe p. 32

IBIVUGWA MURI BIBILIYA

Yehova ababarira abantu ibyaha bakoze kera

Amaraso y’igitambo cy’incungu cya Yesu, ni yo yonyine ashobora gutuma tubabarirwa ibyaha twakoze (Efe. 1:7). Ariko Bibiliya ivuga ko Imana ‘ibabarira abantu ibyaha bakoze mu gihe cya kera,’ ni ukuvuga mbere y’uko igitambo cya Yesu gitangwa (Rom. 3:25). None se, bishoboka bite ko Imana ibabarira abantu ibyaha byakozwe mbere y’uko igitambo cy’incungu gitangwa, kandi igakomeza kuba Imana irangwa n’ubutabera?

Igihe Yehova yavugaga ko hazabaho “urubyaro” rwari gukiza abantu, ni nk’aho incungu yari imaze gutangwa (Intang. 3:15; 22:18). Imana yari izi neza ko igihe gikwiriye nikigera, Umwana wayo w’ikinege azemera gutanga incungu (Gal. 4:4; Heb. 10:7-10). Igihe Yesu yari hano ku isi ahagarariye Imana, yari afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha na mbere y’uko incungu itangwa. Yababariraga ibyaha abantu bafite ukwizera, kubera ko yari azi ko igitambo cy’incungu cyari kuzatuma bababarirwa ibyaha byabo.​—Mat. 9:2-6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze