1924—Hashize imyaka ijana
AGATABO Bulletina ko muri Mutarama 1924 karimo amagambo avuga ngo: “Intangiriro z’umwaka aba ari igihe cyiza kuri buri Mukristo wese wabatijwe, cyo kureba ko yakora byinshi mu murimo wa Yehova.” Muri uwo mwaka, Abigishwa ba Bibiliya bakurikije iyo nama, bagira umwete kandi babwiriza mu buryo butandukanye.
BATANGIRA KUBWIRIZA BAKORESHEJE RADIYO
Abavandimwe bo kuri Beteli, bamaze igihe kirenga umwaka bubaka radiyo ya WBBR ku kirwa cya Staten, mu mujyi wa New York. Babanje gutema ibiti byari mu kibanza, bubaka inzu nini y’abakozi n’indi nyubako radiyo yagombaga gukoreramo. Ibyo birangiye, abavandimwe batangiye kwegeranya ibikoresho kugira ngo radiyo itangire gukora. Icyakora bari guhura n’inzitizi.
Gushinga antene ya mbere y’iyo radiyo ntibyari byoroshye. Iyo antene yari ifite ubuhagarike bwa metero 91, yari kuba iri hagati y’ibiti bibiri, buri giti gifite metero 61 z’ubuhagarike. Ku nshuro ya mbere barabikoze biranga. Ariko abo bavandimwe biringiye Yehova amaherezo babigeraho. Umuvandimwe witwaga Calvin Prosser wakoze kuri uwo mushinga yaravuze ati: “Iyo dushinga iyo antene ku nshuro ya mbere bigakunda, twari kwibwira ko ari twe twabyigejejeho.” Abo bavandimwe bumvise ko ibyo bagezeho babikesha Yehova. Ariko hari ikindi kibazo bari bafite.
Antene za radiyo ya WBBR
Icyo gihe radiyo ni bwo zari zigitangira, ku buryo bitari byoroshye kubona aho bagura ibikoresho bikenewe. Icyakora abavandimwe babonye aho bagura insakazamajwi yari yarakoreshejwe bashoboraga kwifashisha. Nanone aho kugira ngo bagure mikoro yabigenewe, bakoresheje mikoro isanzwe ya telefone. Igihe kimwe ari nijoro mu kwezi kwa kabiri, abo bavandimwe bafashe umwanzuro wo kugerageza ibyo bikoresho ngo barebe ko bikora neza. Birumvikana ko bagombaga gutambutsa ikiganiro. Ni yo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuririmba indirimbo z’Ubwami. Umuvandimwe Ernest Lowe yibuka ibintu bitangaje byabaye igihe abavandimwe bari bari kuririmba, maze umuvandimwe Judge Rutherford,b akababwira ko yumvise indirimbo yari iri guca kuri radiyo ari i Brooklyn ku birometero 25.
Rutherford yaravuze ati: “Mbega urusaku ruryana mu matwi! Wagira ngo muri kuvuza induru!” Abo bavandimwe bumvise bakozwe n’isoni, nuko bahagarika iyo ndirimbo. Icyakora bari bamaze kubona ko burya iyo radiyo ikora, kandi ko biteguye gutangiza ibiganiro.
Ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa kabiri 1924, mu kiganiro cya mbere cyatambutse kuri iyo radiyo, umuvandimwe Rutherford yaravuze ati: “Iyi radiyo izakoreshwa mu murimo w’Umwami wacu Mesiya.” Yavuze ko intego y’iyo radiyo ari ugufasha abantu gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya, bagasobanukirwa ibihe turimo.
Ibumoso: Umuvandimwe Rutherford muri sitidiyo ya mbere y’iyo radiyo
Iburyo: Insakazamajwi n’ibikoresho bya radiyo
Icyo kiganiro cya mbere cyagize akamaro cyane. Iyo radiyo yamaze imyaka 33, ari yo abagaragu ba Yehova banyuzaho ibiganiro.
BAMAGANYE IMYIFATIRE Y’ABAYOBOZI B’AMADINI BABIGIRANYE UBUTWARI
Mu kwezi kwa karindwi 1924, Abigishwa ba Bibiliya bahuriye mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri Ohiyo. Iryo koraniro ryajemo abantu baturutse hirya no hino ku isi kandi disikuru zatanzwe mu Cyarabu, mu Cyongereza, mu Gifaransa, mu Kidage, mu Kigiriki, mu Gihongiriya, mu Gitaliyani, mu Kinyalituwaniya, mu Gipolonye, mu Kirusiya, mu ndimi zikoreshwa mu majyaruguru yo mu bihugu by’i Burayi no mu rurimi rwo muri Ukraine. Zimwe muri disikuru zatambutse kuri ya radiyo, kandi hashyizweho gahunda y’uko ibyaberaga mu ikoraniro buri munsi bisohoka mu Kinyamakuru cya leta ya Ohiyo (Ohio State Journal).
Ikoraniro ryabaye mu 1924 i Columbus muri leta ya Ohiyo
Ku wa Kane tariki ya 24 z’ukwezi kwa karindwi, abavandimwe na bashiki bacu barenga 5.000 bari baje muri iryo koraniro, bagiye kubwiriza mu mujyi ryari ryabereyemo. Batanze ibitabo bigera ku 30.000, kandi batangira kwigisha Bibiliya abantu babarirwa mu bihumbi. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yavuze ko uwo munsi ari wo wari ushimishije kurusha iyindi, muri icyo gihe cy’ikoraniro.
Mu bindi bintu bishishikaje byaranze iryo koraniro, ni uko ku wa Gatanu, tariki ya 25 z’ukwezi kwa karindwi, umuvandimwe Rutherford yasomye inyandiko yarimo amagambo yo kwamagana abanyamadini. Yavuze ko abayobozi ba politike, abayobozi b’amadini n’abacuruzi bakomeye, “batumaga abantu batiga ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana kandi ari bwo Imana izakoresha kugira ngo abantu babone imigisha.” Nanone yavuze ko abo bayobozi bayobye bitewe n’uko “bashyigikiye Umuryango w’Amahanga, kandi bakavuga ko uwo muryango ari wo ‘Imana ikoresha kugira ngo itegeke isi.’” Ubwo rero Abigishwa ba Bibiliya bagombaga kugira ubutwari kugira ngo batangarize abantu ubwo butumwa.
Nyuma yaho, hari ingingo yo mu Munara w’Umurinzi yavuze uko iryo koraniro ryabereye i Columbus ryakomeje ukwizera kw’abavandimwe na bashiki bacu barangwaga n’ishyaka. Ryatumye bagira ubutwari bwo gukomeza kubwiriza nubwo hari ababarwanyaga. Umuvandimwe witwaga Leo Claus, waje muri iryo koraniro yaravuze ati: “Twavuye muri iryo koraniro twiteguye gutangaza ubwo butumwa mu mafasi yacu.”
Inkuru y’Ubwami yari iriho ubutumwa bwamagana abayobozi b’amadini
Mu kwezi kwa cumi, Abigishwa ba Bibiliya batangiye gutanga inkuru z’Ubwami zibarirwa muri za miriyoni, zarimo ya magambo umuvandimwe Rutherford yavuze muri disikuru yamaganaga abayobozi b’amadini. Mu mujyi muto wa Cleveland muri leta ya Okalahoma, Frank Johnson yarangije gutanga izo nkuru z’Ubwami habura iminota 20 ngo abandi babwiriza baze kumucaho. Ntiyashoboraga kubategerereza ahantu hagaragara, kubera ko abantu bari barakajwe n’uwo murimo wo kubwiriza yakoraga, barimo bamushakisha. Ubwo rero Johnson yahisemo kwihisha mu rusengero rwari hafi aho. Igihe yageraga muri urwo rusengero agasanga nta bantu barimo, yafashe inkuru y’Ubwami ayishyira muri Bibiliya ya pasiteri, agenda ashyira izindi nkuru z’Ubwami aho abantu bicara. Yabikoze vuba, ahita asohoka. Kubera ko yari agifite umwanya, yagiye mu zindi nsengero ebyiri, abigenza atyo.
Johnson yahise asubira aho yagombaga guhurira n’abandi babwiriza yihuta. Ahageze, yihishe inyuma ya sitasiyo ya lisansi, ariko akomeza gucunga ba bantu bamushakishaga. Abo bantu baraje baparika imodoka hafi aho, ariko ntibamubona. Bakimara kugenda, ba babwiriza barimo babwiriza hafi aho, baraje bafata Johnson nuko barigendera.
Umwe muri abo bavandimwe yaravuze ati: “Igihe twavaga aho, twanyuze ku nsengero eshatu. Ugereranyije, kuri buri rusengero wabonaga hari abantu nka 50 bahagaze imbere yarwo. Bamwe babaga basoma izo nkuru z’Ubwami, abandi bazifashe mu ntoki ngo pasiteri azirebe. Twabonye ko iyo tuhatinda gato, twari guhura n’ibibazo! Twashimiye Yehova kuko yaturinze kandi akadufasha gutangaza ubwo butumwa nta wudufashe.”
ABIGISHWA BA BIBILIYA BABWIRIZANYIJE UBUTWARI NO MU BINDI BIHUGU
Józef Krett
Abigishwa ba Bibiliya bo mu bindi bihugu na bo bagaragaje ubutwari mu murimo wo kubwiriza. Umuvandimwe witwa Józef Krett wo mu majyaruguru y’u Bufaransa, yabwirije abantu bacukuraga amabuye y’agaciro bakomoka muri Polonye. Yagombaga kubagezaho disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Abantu bapfuye bari hafi kuzuka.” Igihe abavandimwe na bashiki bacu batumiraga abantu ngo baze kumva iyo disikuru, hari umupasiteri wo muri ako gace wabujije abayoboke be kujya kuyumva. Ariko biratangaje kuba yarababujije, ahubwo bakaza. Abantu barenga 5.000 baje kumva iyo disikuru kandi wa mupasiteri na we yari ahari. Nyuma yaho umuvandimwe Krett yasabye uwo mupasiteri kuza na we akavuga ibyo yizera, ariko aranga. Iyo disikuru irangiye, umuvandimwe Krett yatanze ibitabo byose yari afite, kubera ko yabonaga ko abo bantu bari bakeneye kumva Ijambo ry’Imana.—Amosi 8:11.
Claude Brown
Hari umuvandimwe witwa Claude Brown wo muri Afurika, wagejeje ubutumwa bwiza muri Gana (yahoze yitwa Gold Coast). Abantu benshi bamenye ukuri bitewe n’uko yatanze disikuru nyinshi kandi agaha abantu baho ibitabo byinshi. Umwe muri bo ni John Blankson, wigaga ibirebana na farumasi, waje kumva imwe muri disikuru yatanze. Yahise avuga ko yabonye ukuri. Yaravuze ati: “Ibyo namenye byatumye numva nishimye cyane, ku buryo numvise ntabyihererana, mbibwira n’abandi twiganaga.”
John Blankson
Umunsi umwe, John yagiye mu rusengero rw’Abangilikani kugira ngo abaze umupasiteri waho ibirebana n’inyigisho y’Ubutatu, kuko yari asobanukiwe neza ko idahuje n’Ibyanditswe. Igihe yageragayo, uwo mupasiteri yaramwirukanye, aramubwira ati: “Wowe nturi Umukristo. Va hano kuko uri uwa Satani!”
Igihe John yageraga mu rugo, yandikiye uwo mupasiteri amusaba guhuriza hamwe abantu benshi maze akabasobanurira inyigisho y’Ubutatu. Uwo mupasiteri yasabye John ngo azaze bahurire mu biro by’umwe mu bayobozi b’ishuri yigagaho. Nuko agezeyo, uwo muyobozi amubaza niba koko yarandikiye pasiteri.
John yarasubije ati: “Yego Nyakubahwa, naramwandikiye.”
Uwo muyobozi abwira John ati: “Ubwo rero wandikire pasiteri umusaba imbabazi.” Nuko John arabyemera aramwandikira ati:
“Nyakubahwa, umuyobozi w’ikigo yansabye kukwandikira ngusaba imbabazi, kandi niteguye kuzigusaba, ariko nawe ubanze unyemerere ko wigisha inyigisho z’ikinyoma.”
Uwo muyobozi yaratangaye maze abaza John ati: “Ese koko ibi ni byo ushaka kumwandikira?”
Na we aramusubiza ati: “Yego Nyakubahwa. Numva ari byo namwandikira.”
Uwo muyobozi yaramubwiye ati: “Ubu rero tugiye kukwirukana. Ntushobora gukomeza kwiga kuri iki kigo kandi usuzugura umuyobozi w’idini rishyigikiwe na leta.”
John yarabajije ati: “None se Nyakubahwa, iyo mutwigishije amasomo tukumva hari aho tudasobanukiwe, ntituba twemerewe kubaza ibibazo?”
Aramusubiza ati: “Yego murabibaza.”
John ati: “Uko rero ni ko byagenze. Yari arimo atwigisha Bibiliya maze nanjye mubaza ikibazo. None se niba yarananiwe kukinsubiza, kuki namwandikira musaba imbabazi?”
Icyo gihe John ntiyigeze yirukanwa kandi nta n’ibaruwa yo gusaba imbabazi yigeze yandika.
ABIGISHWA BA BIBILIYA BARI BITEGUYE GUKORA BYINSHI MU MURIMO WA YEHOVA
Umunara w’Umurinzi wagize icyo uvuga ku murimo wakozwe icyo gihe ugira uti: ‘Dushobora kuvuga ko ibyatubayeho ari nk’iby’Umwami Dawidi wavuze ati “uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba” (Zab. 18:39). Uwo mwaka wari ushimishije cyane kubera ko abavandimwe biboneye ukuntu Umwami yabafashije gukora umurimo we. Icyo gihe abagaragu be b’indahemuka bashimishwaga no gutangaza ubutumwa bwiza.’
Mu mpera z’uwo mwaka, abavandimwe batangije indi radiyo, yubakwa mu mujyi wa Chicago muri Amerika. Iyo radiyo yitwaga WORD bisobanura “Ijambo” kubera ko yagombaga gukoreshwa mu kubwiriza Ijambo ry’Imana. Icyo gihe noneho bakoresheje ibikoresho bifite imbaraga, ku buryo abantu bashoboraga kumva ubutumwa bwiza w’Ubwami bari no mu majyaruguru ya Kanada.
Mu 1925 Yehova yafashije abo bavandimwe barushaho gusobanukirwa ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 12. Icyakora ibyo bisobanuro bishya byatumye bamwe badakomeza gukorera Yehova. Gusa hari abandi benshi bishimiye gusobanukirwa ibibera mu ijuru n’akamaro bifitiye abagaragu ba Yehova bari ku isi.
a Ubu ni Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.
b J. F. Rutherford, wayoboraga umurimo w’Abigishwa ba Bibiliya icyo gihe bakundaga kumwita “Judge” Rutherford bisobanura “Umucamanza” Rutherford. Na mbere y’uko aza gukora kuri Beteli yajyaga aba umucamanza wihariye mu karere ka munani k’inkiko zo muri leta ya Misuri.