IGICE CYO KWIGWA CYA 27
INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama
Fasha abo wigisha Bibiliya gufata umwanzuro wo gukorera Yehova
“Mugire ukwizera gukomeye, . . . kandi mukomere.”—1 KOR. 16:13.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiradufasha kumenya uko twafasha abo twigisha Bibiliya kugira ukwizera n’ubutwari, kugira ngo bahinduke maze bafate umwanzuro wo gukorera Yehova.
1-2. (a) Kuki bamwe mu bo twigisha Bibiliya batinya gufata umwanzuro wo gukorera Yehova? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?
ESE igihe wigaga Bibiliya, hari ibintu byaguteraga ubwoba bigatuma udafata umwanzuro wo kuba Umuhamya wa Yehova? Ushobora kuba waratinyaga ko abo mukorana, incuti zawe cyangwa abagize umuryango wawe bazakurwanya. Ushobora no kuba warumvaga ko utazashobora gukora ibintu byose Yehova agusaba. Niba byarakubayeho, ushobora kwiyumvisha impamvu bamwe mu bantu biga Bibiliya batinya gufata umwanzuro wo gukorera Yehova.
2 Yesu yari azi ko ibintu nk’ibyo bishobora gutera umuntu ubwoba bigatuma adakorera Yehova (Mat. 13:20-22). Ariko yakomezaga gufasha abatinyaga kumukurikira. Yeretse abigishwa be uko bafasha abantu nk’abo (1) kumenya ibintu bibabuza gufata umwanzuro wo gukorera Yehova, (2) kumenya uko barushaho gukunda Yehova, (3) kumenya ibyo bagomba gushyira mu mwanya wa mbere no (4) kumenya icyo bakora mu gihe abandi babarwanyije. None se twakwigana dute uko Yesu yigishaga, mu gihe dukoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kugira ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya gufata umwanzuro wo gukorera Yehova?
FASHA UWO WIGISHA BIBILIYA KUMENYA IBIMUBUZA GUKORERA YEHOVA
3. Ni iki gishobora kuba cyarabuzaga Nikodemu kuba umwigishwa wa Yesu?
3 Nikodemu yari umuyobozi ukomeye w’Abayahudi, ariko hari ikintu cyatumaga gufata umwanzuro wo kuba umwigishwa wa Yesu bimugora. Nyuma y’amezi atandatu gusa Yesu atangiye umurimo we, Nikodemu yamenye ko Yesu ari we Mesiya (Yoh. 3:1, 2). Icyakora yahisemo kujya kureba Yesu mu ibanga, kuko ‘yatinyaga Abayahudi’ (Yoh. 7:13; 12:42). Ashobora kuba yaratekerezaga ko naba umwigishwa wa Yesu azatakaza icyubahiro n’ubukire bwe.a
4. Yesu yafashije ate Nikodemu gusobanukirwa ibyo Imana yashakaga ko akora?
4 Nikodemu yari azi Amategeko ya Mose, ariko yari akeneye uwamufasha gusobanukirwa icyo Yehova ashaka ko akora. Yesu yamufashije ate? Yari yiteguye kumarana na we igihe kandi yemeye ko baganira, nubwo yaje kumureba ari nijoro. Nanone yamusobanuriye neza icyo yagombaga gukora, kugira ngo abe umwigishwa we. Yagombaga kwihana ibyaha bye, akabatizwa mu mazi kandi akizera Umwana w’Imana.—Yoh. 3:5, 14-21.
5. Twakora iki ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kumenya ikibabuza gufata umwanzuro wo gukorera Yehova?
5 Niyo umuntu wigisha Bibiliya yaba amaze gusobanukirwa Ibyanditswe, ashobora kuba akeneye ko umufasha kumenya igituma adafata umwanzuro wo gukorera Yehova. Urugero, ashobora kuba afite akazi kamutwara igihe cyangwa abagize umuryango we bakaba badashaka ko aba Umuhamya wa Yehova. Ubwo rero ujye ushaka igihe cyo kumufasha. Ushobora kumutumira mugasangira icyayi cyangwa ukajya kumusura, utagiye kumwigisha Bibiliya. Iyo ubikoze, muraganira akaba yakubwira ubuzima bwe, bikagufasha kumenya ibibazo ahanganye na byo. Jya umubwira ibyo akwiriye guhindura kandi umwibutse ko impamvu agomba kubihindura atari ukugira ngo agushimishe, ahubwo ko ari ukugira ngo ashimishe Yehova.
6. Wakora iki ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kubona imbaraga zo gukurikiza ibyo yiga? (1 Abakorinto 16:13)
6 Iyo umuntu wiga Bibiliya yizeye neza ko Yehova azamufasha gukora ibikwiriye, agira imbaraga zo gukurikiza ibyo yiga. (Soma mu 1 Abakorinto 16:13.) Umuntu wigisha abandi Bibiliya, aba ameze nk’umwarimu wigisha mu ishuri. Ibuka nawe igihe wigaga. Wakundaga umwarimu umeze ate? Birashoboka ko ari wa mwarimu wihanganaga, akakwizeza ko ibyo mukora ku ishuri nawe wabishobora. Umuntu wigisha abandi Bibiliya neza, na we ntababwira gusa ibyo Imana yifuza ko bakora, ahubwo anabizeza ko Yehova azabafasha bagahindura ibyo bakeneye guhindura. Wowe se wakora iki ngo ube umwigisha mwiza?
FASHA UWO WIGISHA BIBILIYA KURUSHAHO GUKUNDA YEHOVA
7. Yesu yafashije ate abari bamuteze amatwi kurushaho gukunda Yehova?
7 Yesu yari azi ko gukunda Imana byari gutuma abigishwa be bakurikiza ibyo bigaga. Inshuro nyinshi yabigishaga ibintu bituma barushaho gukunda Papa wabo wo mu ijuru. Urugero, yagereranyije Yehova n’umubyeyi w’umugabo uha abana be ibintu byiza (Mat. 7:9-11). Birashoboka ko bamwe mu bari bamuteze amatwi batari baragize imigisha yo gukundwa na ba papa babo. Tekereza uko bashobora kuba barumvise bameze, igihe Yesu yabahaga urugero rw’umubyeyi w’umugabo wagiraga urukundo rwinshi, wakiriye umwana we wari warigize ikirara hanyuma akagaruka mu rugo. Nta gushidikanya ko yabafashije kubona ukuntu Yehova yabakundaga cyane kandi ko yifuzaga kubafasha.—Luka 15:20-24.
8. Wafasha ute umuntu wigisha Bibiliya kurushaho gukunda Yehova?
8 Nawe ushobora gufasha uwo wigisha Bibiliya akarushaho gukunda Yehova. Wabikora ute? Jya umubwira kenshi imico myiza ya Yehova. Igihe cyose muri kwiga, jya umufasha kubona uko ibyo muri kwiga bigaragaza urukundo rwa Yehova. Mu gihe mugeze ku gice kivuga iby’incungu, jya umufasha kubona ko Yehova atatanze incungu kubera ko akunda abantu muri rusange, ahubwo ko ari ukubera ko na we ubwe amukunda (Rom. 5:8; 1 Yoh. 4:10). Iyo asobanukiwe ko Yehova amukunda ku giti cye, bishobora gutuma na we arushaho kumukunda.—Gal. 2:20.
9. Ni iki cyafashije Michael guhinduka?
9 Reka dufate urugero rwa Michael wo mu gihugu cya Indoneziya. Yamenye ukuri akiri muto ariko ntiyigeze abatizwa. Amaze kugira imyaka 18, yagiye mu kindi gihugu gukora akazi ko gutwara amakamyo. Yasubiye muri Indoneziya ashaka umugore ariko amusigayo n’umukobwa wabo, asubira gukorera mu kindi gihugu. Hagati aho umugore we n’umukobwa wabo batangiye kwiga Bibiliya, kandi bafata umwanzuro wo gukurikiza ibyo bigaga. Mama wa Michael amaze gupfa, Michael yiyemeje gusubira mu rugo kujya kwita kuri papa we, maze na we yemera kwiga Bibiliya. Igihe yigaga isomo rya 27 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, bageze ahavuga ngo: “Ibindi wamenya,” byamukoze ku mutima cyane. Yatekereje ukuntu Yehova yababaye bitewe n’imibabaro Umwana we yahuye na yo maze atangira kurira. Yumvise agomba gushimira cyane Yehova na Yesu kubera impano y’incungu, yiyemeza guhinduka, arabatizwa.
FASHA UWO WIGISHA BIBILIYA KUMENYA IBYO AGOMBA GUSHYIRA MU MWANYA WA MBERE
10. Yesu yafashije ate abigishwa be ba mbere kumenya ibyo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere? (Luka 5:5-11) (Reba n’ifoto.)
10 Abigishwa ba mbere ba Yesu bahise bamenya ko ari we Mesiya wasezeranyijwe, ariko bari bakeneye uwabafasha gusobanukirwa ko umurimo wo kubwiriza ari wo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere. Ubwo Yesu yasabaga Petero na Andereya kumukurikira bagakorana igihe cyose, bari bamaze igihe ari abigishwa be (Mat. 4:18, 19). Bakoraga akazi ko kuroba amafi kabahaga amafaranga menshi, kandi uko bigaragara bakoranaga na Yakobo na Yohana (Mar. 1:16-20). Igihe Petero na Andereya ‘basigaga inshundura zabo’ bakareka akazi ko kuroba amafi, birashoboka cyane ko babanje gupanga uko abagize imiryango yabo bari kujya babona ibibatunga. Ni iki cyatumye baha agaciro umurimo wabo wo kubwiriza kurusha akazi bakoraga? Inkuru yanditswe na Luka igaragaza ko Yesu yakoze igitangaza, cyatumye barushaho kwemera badashidikanya ko Yehova afite ubushobozi bwo kubaha ibyo bakeneye.—Soma muri Luka 5:5-11.
Uko Yesu yafashije abigishwa be kumenya ibyo bakwiriye gushyira mu mwanya wa mbere, bitwigisha iki? (Reba paragarafu ya 10)b
11. Ni izihe nkuru wabwira uwo wigisha Bibiliya kugira ngo zimufashe kugira ukwizera gukomeye?
11 Ntidushobora gukora ibitangaza nk’uko Yesu yabikoraga, ariko dushobora kubwira abandi ukuntu Yehova afasha abiyemeza gukora ibyo ashaka. Urugero, ese uribuka uko Yehova yagufashije igihe watangiraga kujya mu materaniro? Ushobora kuba warabanje kuvugana n’umukoresha wawe, ukamusobanurira impamvu utazongera gukora amasaha y’ikirenga niba byarakubuzaga kujya mu materaniro. Mu gihe ubwira uwo wigisha Bibiliya ibyakubayeho, ujye umusobanurira ukuntu ukwizera kwawe kwarushijeho gukomera, ubwo wabonaga uko Yehova yashyigikiye umwanzuro wafashe wo gushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere.
12. (a) Kuki twagombye gutumira ababwiriza batandukanye mu gihe tugiye kwigisha umuntu Bibiliya? (b) Ni iki kindi wakoresha kugira ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere? Tanga urugero.
12 Nanone abandi bavandimwe na bashiki bacu nibabwira uwo wigisha Bibiliya uko bagize ibyo bahindura kugira ngo bakorere Yehova, bizamugirira akamaro. Ubwo rero, jya utumira abavandimwe na bashiki bacu batandukanye mujyane kumwigisha Bibiliya. Jya ubasaba kuvuga uko bamenye ukuri n’icyo bakoze kugira ngo bashyire umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere. Nanone kandi, wowe n’uwo wigisha Bibiliya mujye murebera hamwe videwo ziri mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, mu gice kivuga ngo: “Ibindi wamenya,” cyangwa mu gice kivuga ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro.” Urugero, mu gihe muri kwiga isomo rya 37, ushobora kwibanda ku mahame ari muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova azita ku byo dukeneye.”
FASHA UWO WIGISHA BIBILIYA KUMENYA ICYO YAKORA MU GIHE BAMURWANYIJE
13. Yesu yakoze iki ngo afashe abigishwa be kumenya icyo bari gukora mu gihe bari kuba barwanyijwe?
13 Yesu yakundaga kubwira abigishwa be ko abantu bari kuzabarwanya, harimo na bene wabo (Mat. 5:11; 10:22, 36). Igihe yari hafi kurangiza umurimo we, yanabwiye abigishwa be ko bari kuzicwa bazira gukorera Yehova (Mat. 24:9; Yoh. 15:20; 16:2). Yabagiriye inama yo kugaragaza ubwenge mu gihe bari kuba bakora umurimo. Urugero, yababwiye ko bari kwirinda guhangana n’umuntu ushaka kubagisha impaka ku byo bizera kandi bakitondera ibyo bavuga n’ibyo bakora.
14. Ni iki twakora ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya kumenya icyo yakora mu gihe bamurwanyije? (2 Timoteyo 3:12)
14 Kimwe na Yesu, natwe dushobora kubwira uwo twigisha Bibiliya ibintu abo bakorana, incuti ze na bene wabo bashobora kuzamubwira bitewe n’uko yiga Bibiliya. (Soma muri 1 Timoteyo 3:12.) Bamwe mu bo bakorana bashobora kuzamuseka bitewe n’uko yiyemeje gukurikiza ibyo yiga muri Bibiliya. Abandi harimo na bene wabo ba bugufi, bashobora kuzamugisha impaka kubera imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya. Ni byiza ko tubwira abo twigisha Bibiliya ko bazarwanywa, tukabibabwira hakiri kare. Ibyo bizatuma bitabatungura, mu gihe byaba bibaye, kandi bibafashe kwitegura neza kumenya icyo bavuga n’icyo bakora mu gihe barwanyijwe.
15. Ni iki cyafasha uwo wigisha Bibiliya kwihangana mu gihe abagize umuryango we bamurwanya?
15 Niba umuntu wigisha Bibiliya arwanywa n’abagize umuryango we, jya umufasha gutekereza impamvu bamwe muri bo barakazwa n’uko yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Birashoboka ko batekereza ko bari kumuyobya cyangwa bakaba banga gusa Abahamya ba Yehova. Yesu na we byamubayeho. Bamwe mu bagize umuryango we ntibashimishwaga n’umurimo yakoraga (Mar. 3:21; Yoh. 7:5). Ubwo rero, jya utoza uwo wigisha Bibiliya kwihangana no kujya asubiza mu bugwaneza abagize umuryango we ndetse n’abandi.
16. Twakora iki ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya kujya abwira abandi ibyo yizera ariko akabikora mu bugwaneza?
16 Mu gihe abo mu muryango w’uwo twigisha Bibiliya bifuza kumenya byinshi ku byo yizera, ni byiza ko yirinda kubasobanurira ibintu byinshi icyarimwe. Aramutse abasobanuriye ibintu byose amaze kumenya, bishobora kubabana byinshi cyane, bigatuma batongera kuganira na we ibirebana n’imyizerere ye. Ubwo rero, jya ushishikariza uwo wigisha Bibiliya kujya abwira abandi ibyo yizera, ariko abikore mu buryo butuma abo abwira bishimira kuzajya bamutega amatwi (Kolo. 4:6). Ashobora gusaba bene wabo kujya basura urubuga rwa jw.org. Ibyo bishobora gutuma bamenya ibyerekeye Abahamya ba Yehova igihe cyose babishaka kandi akaba ari bo bihitiramo ibyo biga uko bingana.
17. Watoza ute uwo wigisha Bibiliya gusobanura neza ibintu abantu bashobora kuba bibaza ku Bahamya ba Yehova? (Reba n’ifoto.)
17 Kugira ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kumenya uko yasubiza mu buryo bworoshye ibibazo bene wabo cyangwa abo bakorana bashobora kumubaza, ushobora gukoresha ingingo z’uruhererekane ziboneka ku rubuga rwa jw.org, zifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo abantu bakunze kwibaza” (2 Tim. 2:24, 25). Nanone mu gihe murangije kwiga buri somo ryo mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, mujye musuzumira hamwe igice kivuga ngo: “Uko bamwe babyumva.” Jya ushishikariza uwo wigisha Bibiliya kwitoza uko yasubiza abantu akoresheje amagambo ye bwite. Niba ari ngombwa, mufashe kumenya uburyo bwiza yabasobanuriramo ibyo yizera. Nufata umwanya ukamufasha kwitoza, bizamufasha gusobanura neza impamvu yizera cyangwa ntiyizere ibintu runaka.
Mu gihe mwiga Bibiliya, jya utoza uwo wigisha kubwiriza kugira ngo mu gihe kiri imbere bizamworohere (Reba paragarafu ya 17)c
18. Wakora iki ngo ushishikarize uwo wigisha Bibiliya kuba umubwiriza utarabatizwa? (Matayo 10:27)
18 Yesu yategetse abigishwa be kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. (Soma muri Matayo 10:27.) Iyo umuntu twigisha Bibiliya atangiye kubwirizanya n’abagize itorero, yibonera ukuntu Yehova amufasha bigatuma arushaho kumwiringira mu buryo bwuzuye. Wakora iki ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kwishyiriraho iyo ntego? Niba mu gace k’iwanyu hari gahunda yihariye yo kubwiriza, jya umufasha kumenya uko yakuzuza ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza. Musobanurire impamvu kubwiriza muri gahunda yihariye byorohera abantu benshi. Indi ntego ashobora kwishyiriraho ni iyo gutanga ishuri mu materaniro yo mu mibyizi. Mu gihe azaba ategura ibiganiro bye, bizamufasha kumenya uko yasobanura neza ibyo yizera.
JYA WEREKA UWO WIGISHA BIBILIYA KO UMUFITIYE ICYIZERE
19. Yesu yagaragaje ate ko yari afitiye icyizere abigishwa be, kandi se twamwigana dute?
19 Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ko bari kuzongera kubonana. Icyakora, ntabwo basobanukiwe ko Yesu yavugaga ko na bo bazajya mu ijuru. Nubwo batari basobanukiwe ibintu byose, Yesu yari azi ko bifuzaga gushimisha Yehova (Yoh. 14:1-5, 8). Yari azi ko bari bakeneye igihe kugira ngo basobanukirwe ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’ibyiringiro byo kujya mu ijuru (Yoh. 16:12). Kimwe na Yesu, natwe dushobora kwereka abo twigisha Bibiliya ko tuzi neza ko bashaka gushimisha Yehova.
Iyo umuntu twigisha Bibiliya atangiye kubwirizanya n’abagize itorero, yibonera ukuntu Yehova amufasha bigatuma arushaho kumwiringira mu buryo bwuzuye
20. Mushiki wacu wo muri Malawi yagaragaje ate ko yari afitiye icyizere uwo yigishaga Bibiliya?
20 Jya ukomeza kwizera ko uwo wigisha Bibiliya aba yifuza gukora ibikwiriye. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Chifundo wo muri Malawi. Yatangiye kwigisha Bibiliya umukobwa w’Umugatolika witwaga Alinafe, akoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Barangije isomo rya 14, Chifundo yabajije uwo yigishaga Bibiliya icyo yatekerezaga ku birebana no gusenga ukoresheje amashusho. Alinafe yararakaye cyane maze aramusubiza ati: “Uwo ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye!” Chifundo yatekereje ko Alinafe yari kureka kwiga Bibiliya. Ariko yarihanganye akomeza kumwigisha yiringiye ko mu gihe runaka azasobanukirwa ko gukoresha amashusho mu gihe umuntu asenga ari bibi. Hashize amezi make, Chifundo yabajije Alinafe ikibazo kiri mu isomo rya 34 kivuga ngo: “Ibyo umaze kumenya kuri Bibiliya no kuri Yehova Imana y’ukuri, byakugiriye akahe kamaro?” Chifundo avuga uko Alinafe yamushubije agira ati: “Yavuze ibintu byinshi byamushimishije. Kimwe muri byo ni uko Abahamya ba Yehova badakora ibintu Bibiliya itemera.” Nyuma yaho Alinafe yaretse gusenga akoresheje amashusho, maze yuzuza ibisabwa arabatizwa.
21. Twakora iki ngo dutume uwo twigisha Bibiliya agira imbaraga zo gufata umwanzuro wo gukorera Yehova?
21 Nubwo Yehova ‘ari we ukuza,’ natwe tugira uruhare mu gufasha uwo twigisha Bibiliya agafata umwanzuro wo gukorera Yehova (1 Kor. 3:7). Tumwigisha ibyo Imana ishaka ko akora, ariko si ibyo gusa. Tumufasha no kurushaho gukunda Yehova. Nanone tumutera inkunga yo kwerekana ko akunda Yehova ashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Ikindi kandi, tumwigisha kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe hari abamurwanya. Iyo tweretse uwo twigisha Bibiliya ko twiringiye rwose ko ashaka gushimisha Yehova, bituma agira imbaraga zo gufata umwanzuro wo kumukorera.
INDIRIMBO YA 55 Ntimukabatinye
a Nyuma y’imyaka ibiri n’igice Nikodemu avuganye na Yesu, yari akiri umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi (Yoh. 7:45-52). Abahanga mu by’amateka batekereza ko Nikodemu yabaye umwigishwa Yesu amaze gupfa.—Yoh. 19:38-40.
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Petero n’abandi barobyi bareka akazi kabo ko kuroba bagakurikira Yesu.
c IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu ari gutoza uwo yigisha Bibiliya kujya abwira abandi ibyo amaze kumenya.