Ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri iki gihe
Papouasie-Nouvelle-Guinée
Kubwiriza ubutumwa bwiza muri icyo gihugu gishyuha, byari ikibazo kitoroshye. Haba amashyamba y’inzitane, ibishanga binini n’imisozi ihanamye. Icyo gihugu kirimo abantu bo mu moko arenga igihumbi kandi bavuga indimi zirenga 800. Isomere inkuru ivuga ukuntu abavandimwe barangwa n’ubutwari batsinze imbogamizi bahuraga na zo igihe bamenyeshaga abandi ukuri ko muri Bibiliya. Nanone isomere umenye ukuntu abo bagenzi bacu duhuje ukwizera bagize ubutwari, bakiyemeza kwigobotora ingoyi z’imigenzo n’imiziririzo bidashingiye kuri Bibiliya, kugira ngo babe abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Nta gushidikanya ko iyo nkuru izakomeza ukwizera kwawe.
Esitoniya
Iyi ni inkuru ishishikaje y’abavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ishyaka bateje imbere inyungu z’Ubwami nubwo bari bahanganye n’ibitotezo bikaze. Uzasobanukirwa icyo “igare ry’Ubwami bwo mu ijuru” ari cyo n’ukuntu umupolisi yavunikiye ukuboko ku biro by’ishami. Uri bubone uko abavandimwe bakoze imashini icapa kandi bakikorera na wino. Uramenya ukuntu abagaragu ba Yehova bicisha bugufi bihanganiye urugendo rugoye rw’ibyumweru bibiri muri gari ya moshi, kandi bagahangana n’ibihe bigoye byo muri Siberiya. Isomere umenye impamvu mushiki wacu yavuze ati “byabaga ari byiza iyo nashyirwaga muri kasho ya jyenyine.” Koko rero, iyo ni inkuru ishishikaje y’ukuntu abagaragu b’Imana bizerwa bo muri Esitoniya bagaragaje ubudahemuka n’ubutwari kandi bakitwara neza mu ngorane banyuzemo.