1
Abanyababuloni bagota Yerusalemu (1, 2)
Abasore bakomoka ibwami bari barajyanywe ku ngufu bahabwa inyigisho zidasanzwe (3-5)
Abaheburayo bane bagaragaza ko ari indahemuka (6-21)
2
Umwami Nebukadinezari arota inzozi zikamuhangayikisha cyane (1-4)
Abanyabwenge bose bananirwa kubwira umwami izo nzozi (5-13)
Daniyeli asaba Imana kumufasha (14-18)
Daniyeli asingiza Imana kuko yamuhishuriye iryo banga (19-23)
Daniyeli abwira umwami izo nzozi (24-35)
Icyo izo nzozi zasobanuraga (36-45)
Umwami aha icyubahiro Daniyeli (46-49)
3
Igishushanyo cya zahabu cya Nebukadinezari (1-7)
Abaheburayo batatu bashinjwa ko banze kumvira (8-18)
Bajugunywa mu itanura ry’umuriro (19-23)
Barokoka umuriro mu buryo bw’igitangaza (24-27)
Umwami asingiza Imana y’Abaheburayo (28-30)
4
Umwami Nebukadinezari yemera ubwami bw’Imana (1-3)
Umwami abona igiti mu nzozi (4-18)
Daniyeli asobanura inzozi (19-27)
Ibyavuzwe mu nzozi biba ku mwami (28-36)
Umwami aha icyubahiro Imana yo mu ijuru (37)
5
Umwami Belushazari akoresha umunsi mukuru (1-4)
Ikiganza cyandika ku rukuta (5-12)
Daniyeli asabwa gusobanura iyo nyandiko (13-25)
Ibisobanuro: Babuloni izatsindwa (26-31)
6
Abayobozi bo mu bwami bw’u Buperesi bagambanira Daniyeli (1-9)
Daniyeli yakomeje gusenga (10-15)
Daniyeli ajugunywa mu rwobo rw’intare (16-24)
Umwami Dariyo yubaha Imana ya Daniyeli (25-28)
7
Daniyeli yerekwa inyamaswa enye (1-8)
Uwahozeho kuva kera cyane aca urubanza (9-14)
Daniyeli abwirwa icyo ibyo yeretswe bisobanura (15-28)
Inyamaswa enye ni abami bane (17)
Abera bazahabwa ubwami (18)
Amahembe icumi cyangwa abami bazaza (24)
8
9
Daniyeli yasenze avuga ibyaha bakoze (1-19)
Gaburiyeli aza kureba Daniyeli (20-23)
Ibyumweru 70 by’ubuhanuzi (24-27)
10
11
12