ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/14 pp. 14-15
  • Isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
  • Ese isi izarimbuka?
  • Ese abantu bazajya kuba mu ijuru?
  • Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • “Bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ese isi yacu izigera irimbuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 12/14 pp. 14-15
Isi

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO | ISI

Isi

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

“Yehova, . . . waremye isi, . . . utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo, aravuga ati . . . ”​—Yesaya 45:18.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bavuga ko iyi si nta wayiremye. Hari amadini yigisha ko Imana yaremye isi kugira ngo iyigeragerezeho abantu, irebe niba bakwiriye guhabwa ingororano yo kuba mu ijuru cyangwa kujugunywa mu muriro utazima.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko “Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Yabwiye umugabo n’umugore ba mbere iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke . . . ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi” (Intangiriro 1:28). Kutumvira Imana ni byo byonyine byari gutuma habaho urupfu (Intangiriro 2:17). Ku bw’ibyo, Imana yifuzaga ko abantu batura ku isi iteka ryose. Yari guturwa n’abantu bumvira bari kuyitaho maze bakayibaho iteka ryose.

Ese isi izarimbuka?

“Yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”​—Zaburi 104:5.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko isi yugarijwe n’ibintu bitandukanye bishobora kuzayirimbura, cyangwa bigatuma idaturwa. Muri byo harimo impanuka kamere, urugero nk’igihe ibirunga binini cyane byaba birutse, isi ikaba yagongana n’umubumbe muto cyangwa nyakotsi, izuba ntiryongere kumurika cyangwa ubushyuhe bwo ku isi bukiyongera. Nanone bavuga ko ishobora kurimburwa n’abantu ubwabo, bakoresheje intwaro za kirimbuzi cyangwa ibikorwa by’iterabwoba bikoresha za mikorobe.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Umugambi Imana ifitiye isi ntiwigeze uhinduka. Ijambo ry’Imana rigira riti “isi ihoraho iteka ryose” (Umubwiriza 1:4). Byongeye kandi, izaturwa iteka ryose. Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”​—Zaburi 37:29.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Hari abantu bamenye ko isi izarimbuka, bituma basahuranwa umutungo kamere wayo. Nanone byatumye abandi batakaza icyizere cy’igihe kizaza, biberaho badatekereza iby’ejo hazaza. Ibyo bishobora gutuma babaho badafite intego mu buzima. Ku rundi ruhande, iyo twizera ko dushobora kuzaba ku isi iteka ryose tuba dushobora gufata imyanzuro idufitiye akamaro twe n’imiryango yacu, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Ese abantu bazajya kuba mu ijuru?

“Ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.”​—Zaburi 115:16.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bizera ko abeza bose bajya mu ijuru.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Ijuru ni iry’Imana, ariko isi ni iy’abantu. Bibiliya ivuga ibyerekeye “isi ituwe igomba kuza” (Abaheburayo 2:5). Yesu ni we muntu wa mbere wagiye mu ijuru, kandi Bibiliya igaragaza ko hari abandi bantu bake batoranyirijwe kuzajya mu ijuru bajyanywe n’impamvu yihariye. Bazimana na Yesu bafatanye na we ‘gutegeka isi.’​—Ibyahishuwe 5:9, 10; Luka 12:32; Yohana 3:13.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Bibiliya ntiyigisha ko abeza bose bajya mu ijuru. Imana iramutse ijyanye abeza bose mu ijuru, byaba bigaragaza ko yananiwe gusohoza umugambi yari ifitiye isi, kandi ko itashohoje amasezerano yayo arebana n’ubuzima bw’iteka ku isi. Ibinyuranye n’ibyo, Ijambo ry’Imana ritanga isezerano rigira riti “jya wiringira Yehova kandi ugume mu nzira ye, na we azagushyira hejuru kugira ngo uragwe isi”​—Zaburi 37:34.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze