ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 2 pp. 12-19
  • Himbaza Yehova Imana y’Ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Himbaza Yehova Imana y’Ukuri
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Yehova ateye
  • Fasha abandi kumenya ukuri kwerekeye ku Mana
  • “Tugendere mu izina rya Yehova”
  • Himbaza Yehova, Imana y’Ukuri Yonyine
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Imana Ni Nde?
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Imana Ni Nde?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Imana y’Ukuri Ni Nde?
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 2 pp. 12-19

Igice cya 2

Himbaza Yehova Imana y’Ukuri

1. (a) Imana y’ukuri ni nde? (b) Ni mu buhe buryo ibyo tumumenyaho bigomba kutugaragaraho?

INTUMWA Paulo yandikiye abavandimwe be b’Abakristo ko, nubwo hariho ibyitwa imana byinshi, “harihw Imana imwe, ni yo Data wa twese . . . kandi harih’ Umwami umwe, ni we Yesu Kristo.” (1 Kor 8:5, 6) Imana imwe Paulo yavugaga ni Yehova, Umuremyi wa byose. (Guteg 6:4; Ibyah 4:11) Abagabo n’abagore bashoboye kumenya imico ye n’ibintu byose yakoreye abantu barabimushimira kandi bumva batareka kumuyoboka. Ingaruka ni iyihe? Bumva rwose ari ibisanzwe guhimbaza uwo bishimira byimazeyo, ibyo kandi bakabigira mu magambo no mu bikorwa. Uko urukundo bakunda Imana rugenda rwiyongera bumva bagomba kuyibwira abandi no gukurikiza urugero rwayo uko bishobotse kose buri muntu ku giti eye. Bibiliya ibiduteramo inkunga twese ivuga ngo: “Nuko mwigan’ Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo.” (Ef 5:1, 2) Kugira ngo dukurikize iyo nama tugomba kwitoza kumenya Imana nk’uko iri koko.

Uko Yehova ateye

2. Vuga imwe mu mico y’ingenzi y’Imana idutera kuyihimbaza

2 Mu nyandiko za Bibiliya dusangamo imvugo nyinshi zitaziguye ziduhishurira imico y’ingenzi y’Imana. Igihe usoma, fata umwanya wo kuzirikana, kugira ngo umenye mu by’ukuri icyo isobanuye n’agaciro uyibonamo. Urugero, “Imana ar’ urukundo.” (1 Yoh 4:8) “Ingeso zacyo zose n’izo gukiranuka.” (Guteg 32:4) ‘Ubwenge bufitwe na yo.’ (Yobu 12:13) Kukw’afite “imbaraga nyinshi.” (Yes 40:26) Igihe uzirikana iyo mico y’Imana, mbese gushimishwa n’ubwiza bwayo kwawe ntikugutera kuyisingiza?

3. Ni iyihe mico yindi ya Yehova iteye ubwuzu mu buryo bwihariye?

3 Bibiliya yongera kutumenyesha neza kurushaho imiterere y’igikundiro ya Yehova igihe [Bibiliya] itubwira ko ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi.” (Kuva 34:6) “Wowe, Mwami, [Yehova, MN], uri mwiza, witeguye kubabarira.” (Zab 86:5) “Amaso y’Uwiteka [Yehova, MN] ahuta kureb’ isi yos’ impande zose kugira ngo yerekane kw ar’ umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.” (2 Ngoma 16:9) “Imana itarobanur’ abantu ku butoni, ahubgo mu mahanga yose uyubaha agakor’ ibyo gukiranuka, iramwemera.” (Ibyak 10:34, 35) Yehova ‘aha abantu bose atimana’ kandi ni “Imana inezerewe.” (Yak 1:5; 1 Tim 1:11, MN) Mbega ukuntu biteye inkunga gukorera iyo Mana itagereranywa no kwitabwaho na yo mu rukundo rwinshi!

4. (a) Ni ukuhe gusengwa Yehova ashaka, kandi ni kuki ari iby’ ingenzi cyane? (b) Ni irihe tumirwa tugezwaho na Zaburi 34:3?

4 Bitamubujije kugira iyo mico, Yehova ni Imana ishaka gusengwa mu buryo bwihariye. (Kuva 20:5, MN) Kugira ngo umurimo wacu umushimishe tugomba kumuha uko gusengwa kwihariye. Muri icyo gihe ntidushobora gukunda n’isi Satani abereye imana. (1 Yoh 2:15-17; 2 Kor 4:3, 4) Niba hari ubeshya ko akora ibyo gukiranuka, Yehova arabibona. Azi neza rwose ibyo dukora, azi kandi n’ibidutera gukora n’uwo dushaka kuba. Niba dukunda gukiranuka nta buryarya azadufasha. (Yer 17:10; Imig 15:9) Kubera ko Yehova ari uko ateye, mu isi yose amamiliyoni y’abagabo n’abagore bakiriye bishimye itumirwa ry’umwanditsi wa Zaburi ngo: “Mufatanye nanjye guhimbaz’ Uwiteka [Yehova, ], dushyirane hejur’ izina rye.” (Zab 34:3) Mbese, witabiriye iryo tumirwa?

5. Ni iki kizadufasha kugira inyungu nyinshi cyane tugenzura uko Yehova ateye?

5 Icyifuzo cyawe cyo kubwira abandi Imana kiziyongera kandi bizakorohera cyane gukurikiza urugero rwayo nutekereza witonze ku mico yayo itangaje. (1) Ihatire gusesengura buri muco, urugero ugerageza kureba aho utandukaniye n’undi. (2) Urebe uko Yehova yagaragaje uwo muco n’uwo yawugaragarijeho. (3) Ibaze uko wowe ubwawe ushobora kugaragaza uwo muco cyangwa uko uwo muco wari ukwiriye kugutera kugira icyo ukora mu buryo bw’uko ufata ibintu.

6. Ufashe urukundo ho urugero, erekana uko washobora gusesengura imico ya Yehova. Ku bw’ibyo, subiza ibibazo bivugwa mu mpera ya paragarafu ukoresheje amasomo ya Bibiliya yahatanzwe

6 Dufate urugero rumwe gusa. Iyo Bibiliya ivuga ko “Imana ar’ urukundo,” ibyo bisobanura iki? (1 Yoh 4:8) Yego nanone habaho ubwoko bwinshi bw’urukundo. Muri iryo somo, ijambo ry’ikigiriki ni a-gaʼpe, rigaragaza ubwoko bw’urukundo ruhanitse, urwo Yehova ubwe agaragaza mu buryo budasubirwaho. Urwo rukundo ni ikimenyetso cyo kutagira rwose ubwikunde. Zirikana ibyo maze usubize ibibazo byanditse hano hepfo ukoresheje amasomo ya Bibiliya yatanzwe.

Uwo muco ugaragara ute mu byo Yehova yaremye? (Ibyak 14:16, 17)

Ni iki kiranga kurenza ibindi urukundo Yehova yakunze abantu? (Yoh 3:16) Mbese Yehova yabigenje atyo abitewe n’ubwiza bw’umuntu? (Rom 5:8)

Ibyo Yehova yakoze abinyujije ku Mwana we byagombye kugira iyihe ngaruka ku mibereho yacu? (2 Kor 5:14,15, 18, 19)

Twebwe Abakristo, ni buryo ki dushobora kugaragaza ko dufitiye abavandimwe bacu urukundo nk’ urwo? (1 Kor 13:4-7; 1 Yoh 4:10, 11; 3:16-18)

Ni nde kandi tugomba kugaragariza urwo rukundo, kandi dute? (Mat 5:43-48; 28:19, 20; Gal 6:10)

7. Mu cyigisho cyawe cy’umwihariko, ushobora ute kubona ibitekerezo nk’ibyo ku byerekeye indi mico ya Yehova?

7 Mbese, wakwishimira kugenzura utyo indi mico ya Yehova? Mu gihe wiyigisha ku giti cyawe, kuki utahera ku “gukiranuka” no ku “bwenge,” hanyuma ugakurikizaho “ubwiza bw’ umutima” “n’imbabazi.” Mu gukoresha amashakiro y’ibitabo byanditswe na Watch Tower n’amashakiro ya Bibiliya, uzabona ibitekerezo byinshi cyane byubaka.

Fasha abandi kumenya ukuri kwerekeye ku Mana

8. (a) Ni mana bwoko ki abantu b’isi basenga? (b) Ni nde utera urwo rujijo, kandi kuki usubiza utyo?

8 Abantu benshi badasenga Imana y’ukuri basenga amamiliyoni y’izindi mana. Mu kinyejana cya 4, Kristendomu yemeye inyigisho “y’Ubutatu,” iyo, yari yarigishijwe mbere hose n’Abanyebabuloni, Abanyamisiri, Abahindi n’Ababuda. Uretse icyo kigirwamana, abantu basenga abatware b’ibihugu bakomeye, abakinnyi n’abaririmbyi b’ibirangirire babafata nk’imana. Ifaranga, ukwiyemera n’igitsina na byo byabaye imana bashishikarira kuyoboka. Ariko se ni nde utuma ibyo byose biba atari “imana y’ iyi gahunda y’ ibintu,” Satani Umubeshyi? (2 Kor 4:4, MN; 1 Kor 10:20) Akoresheje uburyarya bubaho bwose, yihatira kuvana abantu kuri Yehova cyangwa se nibura kubacamo uduce mu misengere yabo.

9. Ni ubuhe buryo bwiza kuruta ubundi bwafasha umuntu kumenya ukuri kwerekeye ku Mana?

9 Dushobora dute gufasha abo bantu, bakwiyita Abakristo cyangwa se batakwiyita bo, kumenya ukuri kwerekeye ku Mana? Bumwe mu buryo bwiza cyane ni ukuberekana urukundo uko Bibiliya ubwayo igaragaza Imana y’ukuri ikanavuga uko iteye. Ariko tugomba gushyigikiza amagambo yacu imyifatire igaragaramo imico y’lmana.​—1 Pet 2:12.

10. Igihe tuganira n’ushyigikiye Ubutatu, kuki bitaba ari iby’ubwenge kwibwira ko uzi ibyo yizera mu buryo bwuzuye?

10 Ariko se wakora iki uwo mu Itorero rya Kristendomu akuvuguruje avuga ko kwizera “Ubutatu” kwe gushingiye kuri Bibiliya? Mbere na mbere, umenye ko, nubwo iryo Torero ryasobanuye ku mugaragaro “Ubutatu” icyo ari cyo, abantu benshi bafite ibitekerezo byabo bwite kuri iyo nyigisho. Saba rero uwo muntu kugira icyo abivugaho, hanyuma umufashe kugereranya ibyo yizera n’ibyo Bibiliya ye ubwayo ivuga. Mu gihe gikwiye, mutere inkunga nanone agereranye Ijambo ry’Imana n’inyigisho yemejwe n’ltorero rye.

11. Mu kugenzura imwe imwe mu ngingo eshanu z’ingenzi, koresha ibibazo n’amasomo ya Bibiliya avugwa muri paragarafu kugira ngo werekane ko inyigisho “y’Ubutatu” idashingiye kuri Bibiliya.

11 Mu kuzirikana ko dushaka gufasha abantu bafite umutima utaryarya, reba uko washobora kuganira ku bitekerezo biri hano hepfo ukoresheje amasomo yatanzwe:

(1) Bamwe bashyigikiye Ubutatu bemeza ko Imana irimo batatu (Data, Umwana, n’Umwuka Wera) ariko ikaba Imana imwe rukumbi.

Ariko se, Ibyakozwe 2:4, 17 herekana ko “Umwuka Wera” ari umuntu?

Kuki bidufasha kumenya umubare w’abantu bavugwa muri buri somo ryo muri aya akurikira? (Yoh 17:20-22; Ibyak 7:56; Ibyah 7:10)

(2) Abenshi bemera ko abagize “Ubutatu” bose banganya ikuzo, ko nta n’umwe muri bo uruta undi cyangwa urutwa n’undi, ko bang ana kandi ari ab’iteka kimwe.

Mbese, Ibyanditswe byemeza ibyo? (Kugira ngo usubize, reba Yohana 14:28; Matayo 24:36; Ibyahishuwe 3:14.)

(3) Bamwe biyambaza Yohana 1:1 ngo bahamye ukuri k’“Ubutatu“ maze bakemeza ko uwo murongo ugomba gusobanurwa ngo: “Jambo yari Imana” aho kuba “ima-na.”

Ariko se haravugwamo abantu bangahe muri Yohana 1:1? Batatu cyangwa babiri? Ikindi, kuki muri Yohana 1:18 havuguruza inyigisho y’“Ubutatu”?

Mu nyandiko y’ Ikigiriki ijambo risobanurwa ngo “Ima-na” cyangwa “imana” ntiritangijwe n’ indanga nsobanuzi (article defini), bibaye bityo riba ryarabaye izina nsobanuzi (substantif deflni: “le Dieu.”) Ubwo iryo zina ridaflte indanga nsobanuzi, ni uko ari ruhamya (attribut) nko mu Ibyakozwe 28:6. (La Bible du Centenaire isobanura Yohana 1:1 itya ngo: “Jambo yari [umuntu] mu buryo bw’ imana,” ni ukuvuga ko yari aflte imico imwe n’lmana.)

(4) Abashyigikiye Ubutatu bavuga kandi ko mu Itangiriro 1:1, 26 ijambo ry’ Igiheburayo risobanurwa ngo “Imana” ni El-o-him,ʼ ubwinshi mu by’ukuri bwaba buvuga “Imana” [nyinshi].

Kuki iyo atari ingingo yo kwemeza ko mu “Mana imwe rukumbi” harimo [abantu] batatu?

Niba mu Itangiriro 1:1 herekana “Ubutatu,” twavuga iki ku Abacamanza 16:23, aho dusanga el-o-himʼ isobanura “imana” [mu bwinshi] ijyanye n’ inshinga y’lgiheburayo mu bumwe itari mu bwinshi?

Ariko se, kuki ubwinshi bw’ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo Imana rikoreshwa muri ayo masomo? Ku Baheburayo bwari uburyo bwo kwerekana icyubahiro cyangwa igitinyiro. Iyaba iryo jambo mu bwinshi ryari iryo kwerekana abantu benshi, inshinga bijyanye na zo zari kuba zarashyizwe mu bwinshi, ariko siko biri mu masomo tumaze kuvuga.

(5) Kubera ko Amatorero yashyize imbere cyane Yesu (naho izina Yehova rigakurwa mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya), abantu bamwe batekereza Yesu gusa iyo havuzwe Imana.

Ariko se Yesu yaduhaye rugero ki ku byerekeye gusenga? (Luka 4:8)

12. Kuki byari bikwiye ko Yesu avuga Se amwita “Imana y’ukuri yonyine”?

12 Nubwo mu Byanditswe Yesu yitwa “imana,” ndetse [yitwa] “Imana ikomeye” ntibyamubujije gukuza Se, amwita ngo ‘Imana yanjye n’Imana yanyu.” (Yoh 1:1; 20:17; Yes 9:6) Yari ahuje na Mose wavuze mbere cyane ati: “Uwiteka [Yehova, MN] ari we Mana, ari nta indi keretse yo.” (Guteg 4:35) Mbega itandukaniro rikomeye rya Yehova n’izindi mana zisengwa n’abantu, nk’ ibigirwamana, abantu bagizwe imana ndetse na Satani Umwanzi. Nk’uko Yesu yabivuze, Yehova ni we “Mana y’ukuri yonyine.”​—Yoh 17:3.

“Tugendere mu izina rya Yehova”

13, 14. “Kumenya” Yehova no “kugendera mu izina rya Yehova” bivuga iki?

13 Kubera kumara igihe kirekire cyane mu rujijo ku byerekeye kumenya Imana iyo ari yo, abantu benshi batwarwa n’ibyishimo iyo babonye bwa mbere muri Bibiliya zabo izina bwite ry’Imana, Yehova. (Yer 16:21) Ariko ubwo bumenyi buzabazanira imigisha irambye “nibaramuka bagendeye mu izina rya Yehova iteka ryose.” (Mika 4:5, MN) Ibyo bisobanura byinshi kuruta kumenya gusa izina rya Yehova cyangwa kwiyita gusa Umuhamya wa Yehova.

14 Mu kwerekana agaciro k’ izina ry’Imana, muri Zaburi 9:10 haravuga ngo: “Abaz’ izina ryawe bazakwiringira . . . wowe, Uwiteka [Yehova, MN].” Ibyo byasobanurwa bite? Birashaka kuvuga byinshi birenze kumenya gusa izina rye, kuko bishoboka kurimenya kandlnta kwiringira Yehova kurimo. “Kumenya” izina ry’ Imana hano bivuga gusobanukirwa uko Imana iteye, kubaha ubutegetsi bwayo no kumvira amategeko yayo. Nanone ‘kugendera mu izina rya Yehova’ bishaka kuvuga kumwiyegurira, kumuhagararira uri umwe mu bamusenga no kubaho rwose mu buryo buhuje n’ibyo ashaka. (Luka 10:27) Mbese, ni byo ukora?

15. Niba dushaka gukorera Yehova iteka ryose, ni iki gikenewe kiruta kubahiriza kurangiza ibyo dushinzwe?

15 Niba dushaka gukorera Yehova iteka ryose, ntitugomba guterwa umwete gusa n’ibyiyumvo byo kubahiriza kurangiza ibyo dushinzwe. Intumwa Paulo yateye inkunga Timoteo wari umaze imyaka myinshi akorera Imana ati: “Witoze kubah’ Imana.” (1 Tim 4:7) Kubaha Imana, ari byo kuyifatanyaho akaramata, biva mu mutima. Biva ku kwiyumvamo kuyishimira. “Kubaha Imana” bikubiyemo icyubahiro cyinshi twubaha Yehova. Kwerekanwa n’urukundo rwinshi ruterwa no kwiyumvamo gushimira Imana kubera ibikorwa byayo. Uko “kubaha Imana” ni ko gutuma twifuza ko izina ryayo ryubahwa cyane na bose. Niba dushaka kugendera iteka ryose mu izina rya Yehova, Imana y’ukuri, tugomba kwitoza “kubaha Imana,” tukabigira intego y’ubuzima bwacu.—Zab 37:4; 2 Pet 3:11.

Isubiramo

● Yehova ateye ate? Ni izihe nyungu tubona mu kugira ubumenyi buhagije bwa buri umwe mu mico ye?

● Twafasha dute abandi bantu kumenya ukuri kwerekeye ku Mana?

● Bisobanurwa bite “kumenya” Yehova no ‘kugendera mu izina rye’?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze