Indirimbo ya 21
Nimwakirane ibyishimo Ubwami bwa Yehova!
1. Bakristo nimwishimire
Ubwami bwa Yehova
Marayika Mikayeli,
Yanesheje Satani.
Ari hafi kumuboha,
N’abadayimoni be.
Imana izasingizwa
Mu mpande zose z’isi.
2. Abo mu mukumbi muto
Bafashe iya mbere
Nibishimire Ubwami,
Bwabateganyirijwe.
Abazatura iyi si
Yabaye Paradizo
Nibatangaze Ubwami,
Hamwe n’abasigaye.
3. Jya wishimira Ubwami!
Bwirizanya umwete;
Ufashe aboroheje
Na bo bakiranuke.
Jya wishimira Ubwami
Ubwamamaze hose.
Buzazana imigisha,
Yehova asingizwe.