Indirimbo ya 105
Twakirane ibyishimo Umwana w’Imfura wa Yehova!
1.Twakire Umuragwa,
Umwana w’Imana
Wumviye ijwi rya Se
Kuva yamurema.
Yabeshejeho byose,
Iyi si n’ijuru,
Anamenyekanisha,
Ikuzo ry’Imana.
2. N’ubwo yari nk’Imana,
Nta bwo yikujije
Ngo yireshyeshye na yo,
Apiganwa na yo.
Avane umugayo
Ku Mana Yehova.
3. Ya yakujije Kristo
Ashyirwa hejuru
Ngo abe Intumwa ye,
Yeze izina rye.
Yicishije bugufi
Ngo abe umuntu,
Abasenga Yehova
Azabarengera
Kuri Harmagedoni,
Babe mu mahoro.
4. Cyo ngaho nimwakire
Imfura y’Imana!
Mubwirize Ubwami,
Muvuge ukuri.
Mumenyeshe abantu
Ibisabwa byose.
Abavandimwe na bo
Bakire Umwami.