Indirimbo ya 35
Inzira ihebuje y’urukundo
1. Imana ni urukundo
Nk’uko ibidusaba,
Turangwe n’urwo rukundo
Mu byo dukora byose.
Ukwizera n’ubumenyi,
Indimi, guhanura
Bitarimo urukundo,
Nta cyo twaba turi cyo.
2. N’ubwo twabwiriza cyane,
Kandi tugatotezwa;
Ariko nta ntego nziza
Byagira mumaro ki?
Urukundo rugwa neza;
Kandi rurihangana,
Nta kwirarira, nta shyari,
Rushyira mu gaciro.
3. Urukundo ntirukabya,
Rwishimira ibyiza.
Runihanganira byose,
Kandi rurakomeye.
Tugire ibyiringiro
Dukomeze kwizera;
Ariko nta gihebuje
Nk’inzira y’urukundo.