Indirimbo ya 145
Tujye twihangana
1.Urugero mu byo kwihangana
Twaruhawe n’Imana!
Yihanganiye gutukwa cyane,
Kandi ntiyacogora.
Yihanganiye Isirayeli,
Ndetse n’abantu bose.
Natwe abo mu mukumbi wayo,
Iratwihanganira.
2. Niba Yehova Imana yacu
Yaratwihanganiye,
Natwe tujye tubigenza dutyo
Turangwe n’uwo muco.
Dukeneye imbuto z’umwuka
Ngo tudatandukira.
Twirinde mu byo tuvuga byose,
Tube abagwaneza.
3. Bizadufasha kunga ubumwe
Kandi twubake bose
Mu muryango wacu n’itorero
Tunashimwe n’Imana.
Urukundo n’ubwenge bw’Imana
Bizabidufashamo.
Iyo mico turayikeneye
Kugeza dutunganye.