Indirimbo ya 100
Nimusingize Yehova Imana yacu!
1. Singiza Imana yacu!
Menyekanisha ikuzo!
Nezerwa! Unaririmbe!
Ya ni we muremyi wa byose,
Isi n’ijuru n’ibirimo.
Akorana urukundo
Ubwenge, no gukiranuka.
Imbaraga ze ni nyinshi!
Singiza Imana yacu!
Nimusingize Yehova!
2. Singiza Imana yacu!
Menyekanisha ukuri!
Ririmba! Agira neza!
Abantu bose babimenye.
Agwa neza ku biyoroshya,
N’ubwo ateye ubwoba.
Azarinda abamushaka.
Bazabona ineza ye.
Singiza Imana yacu!
Tangaza iyo neza ye!
3. Singiza Imana yacu!
Menyekanisha Ubwami!
Tangaza! Gukomera kwe,
Gera mu mpande zose z’isi!
Kristo ni Umwami uganje.
Ngaho singiza Yehova.
Ririmba rangurura cyane,
Indirimbo yo kunesha.
Singiza Imana yacu!
Menyekanisha Ubwami!