Indirimbo ya 126
Dutangaze ukuri k’Ubwami
1. Jya wita ku kuri k’Ubwami,
Kuko gushimisha intama.
Tukubwiriza nta gutinya,
Kuko Ubwami butegeka.
2. Tujya ku nzu n’inzu iteka
Tubiba ukuri k’Ubwami.
Dushyigikiwe na Yehova.
Tujye dufashwa n’umwuka we.
3. Twahawe ubutumwa bwiza.
Dukore uko dushoboye,
Dufashe abahangayitse.
Ukuri kuzabaruhura.
4. Tugomba gutangaza hose
Umwami wasezeranyijwe.
Ubwami bwe ni bwo buzeza
Izina ryera rya Yehova.