Indirimbo ya 137
Igihe cyagenwe kiregereje
1. Yehova ni Uwera,
Ni na we Rutare.
Urubanza rw’Imana
Ruri hafi cyane.
Imperuka iraje;
Nta bwo izatinda. Yee’
Tuzayitegereza
Twihanganye cyane.
2. Yehova ntazatinda
Gukura inkota.
Ugusenga k’ukuri
Kongeye kubaho.
Hari bamwe bashaka
Kuduhohotera, Cya
Gihe kiregereje
Ngo tugororerwe.
3. Mutware w’Ikirenga,
Ni wowe Yehova.
Abantu baceceke,
Ngo bamenye neza
Izina ryawe ryera.
Kandi banamenye Ko
Mana uri Umwami
Utegeka hose.
4. Turirimba twishimye;
Tunagusingiza.
Wowe na Kristo Yesu
Muzaturokora.
Igihe cyawe Mana,
Kiri hafi cyane. Twe
Dutegereje cyane
Ugutsinda kwawe.