Indirimbo ya 154
Yehova, Muremyi wacu
1. Yehova, iyi si wayiremye neza.
Urayiduha ngo tuyitureho.
Abamarayika bararanguruye
Umaze kurema; byari byiza pe!
2. Iyi si izaba paradizo nziza.
Ni ko Yehova yabigambiriye.
Icyaha cyo cyazanywe no kwigomeka.
Ibyo na byo bizavaho burundu.
3. Ubwami bwa Yehova bugiye kuza.
Bushyire ibintu byose mu buryo.
Tumenyekanisha iyo nkuru nziza,
Tumurikira abo mu mwijima.
4. Mana yacu ni wowe turangamiye.
Kuko ari wowe Muremyi wacu.
Dore byose wabikoranye ubwenge!
Tuzagusingiza tutizigamye.