Indiribo ya 210
“Mwite ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi”
(Abafilipi 1:10, NW)
1. Dusenga Yehova twishimye;
Turamukunda.
Urukundo, rwo rw’ingenzi;
Ni we turukesha.
Urukundo nirugwire mu gihe twita
Ku bintu bikiranuka.
Nitube indahemuka,
Tugire byinshi dukora.
2. Ibintu by’ingenzi ku Mana,
Icyo ishaka:
Tujye dushima, twumvira,
Tube indakemwa.
Twumvikane na bagenzi bacu, tubahe
Ibyiringiro by’Ubwami
Twirinde uko tugenda,
Dufashe abantu bose.
3. Ni ’by’ingenzi ko twihatira
Gukiranuka,
Twitwara nk’aboroheje,
Twumvira inama.
Muri byose kandi twere imbuto nziza,
Tubwiriza Ubutumwa.
Ni na byo bintu by’ingenzi
Cyane kurusha ibindi.