ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • pe igi. 24 pp. 203-207
  • Mbese Tugengwa na ya Mategeko Cumi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Tugengwa na ya Mategeko Cumi?
  • Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI ISIRAHELI MU MUGAMBI WIHALIYE
  • “KRISTO NI WE AMATEGEKO ASOHORAHO”
  • AMATEGEKO AGENGA ABAKRISTO
  • Amategeko Icumi y’Imana ni ayahe?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Amategeko ya Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Amategeko Mbere ya Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Itegeko ry’urukundo ryanditse mu mitima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
pe igi. 24 pp. 203-207

Igice cya 24

Mbese Tugengwa na ya Mategeko Cumi?

1. Ni ayahe mategeko Mose yagejeje kuli rubanda?

YEHOVA IMANA ashaka ko twumvira ayahe mategeko? Mbese, tugomba kwitondera icyo Bibiliya yita “amategeko ya Mose” cyangwa “Amategeko” cyangwa se nanone “amategeko ya Yehova,” kuko ali we wayatanze? (1 Ngoma 16:40; 1 Abami 2:3; 6; Tito 3:9) Mose icyo yakoze ni ukugeza Amategeko kuli rubanda.

2. Ayo mategeko alimo ayahe?

2 Amategeko ya Mose akubiyemo amategeko arenga 600, halimo icumi y’ingenzi. Nk’uko Mose yabivuze, “yabategetse [Yehova] kuyitondera, ali yo ya mategeko cumi, maze ayandika ku mabuye abili.” (Gutegeka kwa Kubiri 4:13; Kuva 31:18; Crampon 1905) Aliko se ni nde Yehova yahaye Amategeko, ushyizemo ya Mategeko Cumi? Mbese, ni abantu bose? Intego y’Amategeko yali iyihe?

NI ISIRAHELI MU MUGAMBI WIHALIYE

3. Tuzi dute ko Amategeko yahawe Isiraheli yonyine?

3 Amategeko ntiyahawe abantu bose. Yehova yagiranye isezerano n’abakomoka kuli Yakobo, ali bo babaye ishyanga ly’ Isiraheli. Ilyo shyanga ni lyo lyonyine Imana yahaye amategeko yayo. Bibiliya ibivuga neza mu Gutegeka kwa Kabiri 5:1-3 no muli Zaburi 147:19, 20.

4. Kuki Amategeko yahawe ishyanga ly’Isiraheli?

4 Intumwa Paulo yabyukije iki kibazo ati “none se amategeko yazanywe n’iki?” Yego, ni mu wuhe mugambi Yehova yayahaye Isiraheli? Paulo arabivuga: “Yategetswe hanyuma kubw’ ibicumuro, kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe (. . .). Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera (cyangwa umwigisha wo kutugeza kuri Kristo.” (Abagalatia 3:19-24) Intego yihaliye y’Amategeko yali iyo kulinda no kuyobora Abisiraheli kugira ngo bitegure kuzakira Kristo. Ibitambo byinshi byategekwaga n’Amategeko byabibutsaga ko ali abanyabyaha kandi ko bali bakeneye Umukiza.​—⁠Abaheburayo 10:1-4.

“KRISTO NI WE AMATEGEKO ASOHORAHO”

5. Igihe Kristo adupfiliye, byagendekeye bite Amategeko?

5 Ntagushidikanya, Yesu Kristo yali wa Mukiza wasezeranijwe, dukulikije icyo marayika yavuze igihe cy’ivuka lye. (Luka 2:8-14) Rero, igihe Yesu atanze ubugingo bwe butunganye ho igitambo, byagendekeye bite Amategeko? Yakuweho. Paulo yagize ati “ntitugitwarwa na wa mushorera.” (Ababalatia 3:25) Ikurwaho ly’Amategeko lyaruhuye Abisiraheli. Yali yaberetse imimererwe yabo y’abanyabyaha, nta n’umwe ushobora kuyitondera yose uko bikwiye. Paulo yaravuze ati “Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizw’umuvumo w’Amategeko.” (Abagalatia 3:10-14) Nanone ati “Kristo ni w’Amategeko asohoraho.”​—⁠Abaroma 10:4; 6:14.

6. (a) Ni iyihe ngaruka irangira ly’Amategeko lyagize ku Bisiraheli no ku bandi, kandi kubera iki? (b) Ni uwuhe mwanzuro Yehova yafatiye Amategeko?

6 Amategeko yali “urukuta” rutandukanya Abisiraheli n’andi mahanga atayakulikizaga. Aliko, kubera igitambo cye, Kristo “yakuyeho amategeko y’iby’imihango kugira ngo ba babiri (Abisiraheli n’abanyamahanga) abarememo umuntu umwe . . . muli we.” (Abefeso 2:11-18). Naho kubyerekeye umwanzuro Yehova yafatiye Amategeko, turasoma ngo.” yashatse kutubabalira ibicumuro byacu byose, ahanagura urwandiko rw’imihango (ashyizemo ya Mategeko Cumi) rwaturegaga (kuko rwaciragaho iteka Abisiraheli ko ali abanyabyaha); akarudukuzaho kurumanika ku giti cy’ibibabalisho.” (Abakolosai 2:13, 14, MN) Bityo, igitambo gitunganye cya Kristo cyakuyeho Amategeko.

7, 8. Ni iki gihamya ko Amategeko atalimo ibice bibili?

7 Haliho aliko abihandagaza bavuga yuko Amategeko agizwe n’ibice bibili: ya Mategeko cumi n’andi asigaye yose. Bati icyo gice cya kabili ni cyo cyarangiye, aliko Amategeko cumi yagumyeho. Aliko kandi si uko bimeze. Mu Kibwiliza cye cyo ku musozi, Yesu yakoresheje Amategeko cumi kimwe n’ibindi bice by’Amategeko, nta tandukaniro. Yerekanye atyo ko amategeko ya Mose atali agabanijemo ibice bibili.​—⁠Matayo 5:21-42.

8 Umva icyo intumwa Paulo yanditse ayobowe n’umwuka w’Imana: “Noneho ntitugitwarwa n’Amategeko.” Mbese, Abakristo ntibali bagitwarwa n’amategeko yandi uretse ya Mategeko Cumi? Oya, kuko Paulo yungamo ati “Icyakora, simba naramenye icyaha, iyo ntakimenyeshwa n’Amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza, iyab’Amategeko atavuze ngo: ‘Ntukifuze.’” (Abaroma 7:6, 7; Kuva 20:17) Kubera ko ilya nyuma mu Mategeko Cumi libuza kwifuza, Abisiraheli bali batagitwarwa na ya Mategeko Cumi na yo.

9. Ni iki cyerekana ko itegeko lyerekeye isabato ya buli cyumweru na lyo lyakuweho?

9 Ni ukuvuga se ko itegeko lyerekeye isabato ya buli cyumweru, ilya kane mu Mategeko Cumi, na lyo lyakuweho? Yego; Dukulikije Abagalatia 4:8-11 n’Abakolosai 2:16, 17, Abakristo ntibagengwa n’amategeko Imana yahaye Abisiraheli, amategeko yasabaga kubahiliza isabato ya buli cyumweru n’indi minsi yihaliye y’umwaka. Mu Baroma 14:5 na ho havuga ko isabato ya buli cyumweru atali itegeko lya Gikristo.

AMATEGEKO AGENGA ABAKRISTO

10. (a) Abakristo bagengwa n’ayahe mategeko? (b) Amenshi muli ayo mategeko yavanywe he, kandi kuki ibyo bikwiye?

10 Kuba Abakristo batagegwa na ya Mategeko Cumi, mbese umuntu yavuga ko nta tegeko na limwe bagomba kumvira? Oya. Yesu yashingiye “isezerano lishya” ku gitambo kirushaho kuba cyiza, ali cyo ubuzima bwe butunganye bwa kimuntu. Abakristo bagengwa n’ilyo sezerano lishya maze bakagengwa n’amategeko ya Gikristo. (Abaheburayo 8:7-13; Luka 22:20) Amenshi muli yo akaba yaravanywe mu mategeko ya Mose. Akenshi ni uko bigenda iyo igihugu gihinduye ubutegetsi. Itegeko-nshinga lishya akenshi liba likubiyemo amategeko menshi yo mu bya kera. Nk’uko ibyo bimeze, isezerano ly’Amategeko lyakuweho, aliko amategeko yalyo menshi n’amabwiliza y’ingenzi byinjijwe mu Bukristo.

11. Ni ayahe mategeko n’izihe nyigisho byahawe Abakristo bisa cyane n’Amategeko cumi?

11 Soma Amategeko Cumi yandukuye ku rupapuro rwa 203 maze uyagereranye n’amategeko n’inyigisho bya Gikristo bikulikira: “Ni Yehova, Imana yawe, uzagomba gusenga.” (Matayo 4:10, MN; 1 Abakorinto 10:20-22) “Mwirinde ibishushanyo bisengwa.” (1 Yohana 5:21; 1 Abakorintho 10:14) “Data wa twes’uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe [ntilisuzugulike]!” (Matayo 6:9) “Bana, mujye mwumvira, abanyeyi banyu.” (Abefeso 6:1, 2) Bibiliya yemeza ko kwicana, gusambana, kwiba, kubeshya no kuralikira binyuranyije n’amategeko ahabwa Abakristo.​—⁠Ibyahishuwe 21:8; 1 Yohana 3:15; Abaheburayo 13:4; 1 Abatesalonike 4:3-7; Abefeso 4:25, 28; 1 Abakorinto 6:9-11; Luka 12:15; Abakolosai 3:5.

12. Ni gute amabwiliza y’isabato uyasanga muli gahunda ya Gikristo?

12 Nubwo Abakristo badategekwa kubahiliza isabato ya buli cyumweru, bafite inyigisho bakomora kuli ilyo tegeko lya kera. Niba Abisiraheli bararuhukaga ku mubili, Abakristo bo baruhuka mu bulyo bw’umwuka. Kubera kwizera kwabo no kumvira kwabo, bareka imilimo yo kwikunda, nko kuba bakwishyiliraho gukiranuka kwabo bwite. (Abaheburayo 4:10) Icyo kiruhuko cy’umwuka ni icya buli munsi, nta bwo ali icya buli cyumweru. Itegeko ly’isabato lyategekaga gufata umunsi umwe wo kwita ku by’umwuka byabuzaga Abisiraheli kumalira igihe cyabo cyose mu bintu by’umutungo. Kubahiliza buli munsi ayo mabwiliza ni bwo bulinzi buhamye butulinda ubuharahazi.

13. (a) Ni ilihe tegeko Abakristo baterwa inkunga gusohoza, kandi babikora bate? (b) Ni ilihe tegeko Yesu yihanangilije? (c) Ni ilihe tegeko ly’urufatiro rw’amategeko ya Mose yose?

13 Bityo Abakristo baterwa inkunga yo “gusohoza amategeko ya Kristo,” aho gukulikiza ya Mategeko Cumi. (Abagalatia 6:2) Bulyo ki? Mu gukulikiza amategeko ya Kristo. Kristo yihanangilije cyane cyane urukundo. (Matayo 22:36-40; Yohana 13:34, 35) Yego, urukundo rwa mugenzi wawe ni itegeko lya Gikristo. Ni lyo shingiro ly’amategeko ya Mose uko yakabaye, nk’uko Bibiliya ibivuga ngo “Amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe, ngo: Ukunde mugenzi wawe, nk’uko wikunda.”​—⁠Abagalatia 5:13, 14; Abaroma 13:8-10.

14. (a) Ni iyihe nyungu tuzavana mu kwiga no gukulikiza amabwiliza y’amategeko ya Mose? (b) Urukundo ruzadutera gukora iki?

14 Amategeko ya Mose, halimo ya Mategeko Cumi, yali urusobe rw’amabwiliza akiranuka ava ku Mana. Nubwo tutagengwa n’ayo Mategeko, amabwiliza y’Imana alimo ni ayi ingenzi kuli twe. Kuyiga no kuyashyira mu bikorwa bizatwongerera urukundo dukunda Yehova. Aliko tugomba cyane cyane kwiga no kubahiliza amategeko n’inyigisho bya Gikristo. Urukundo dukunda Yehova ruzadutera kumvira ibyo adutegeka byose.​—⁠1 Yohana 5:3.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 203]

AMATEGEKO CUMI

1. “Ndi [Yehova], Imana yawe (. . .) Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

2. Ntukiremeri igishushanyo kibajwe, cyangw ‘igisa n’ishusho yos’ iri hejuru mw ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubit’ imbere, ntukabikorere.

3. Ntukavugir’ ubus’ izina rya [Yehova] Imana yawe (. . .)

4. Wibuke kwez’umunsi w’isabato. Mu minsi itandat ujy’ukora, ab’ari h’ukoreramo imirimo yawe yose. Ariko uwa karindwi ni wo Sabato ya [Yehova], Imana yawe. Ntukagiri umurimo wos’uwukoraho, wow’ubwawe, cyangw’ umuhungu wawe, cyangw’umukobwa wawe (. . .).

5. “Wubahe so na nyoko, kugira ng’ uramire mu gihugu [Yehova] Imana yaw’iguha.

6. Ntukice.

7. Ntugasambane.

8. Ntukibe.

9. Ntugashinj’ibinyoma mugenzi wawe.

10. Ntukifuz’inzu ya mugenzi wawe, ntukifuz’ umugore wa mugenzi wawe, cyangw’umugaragu we, cyangw’umuja we, cyangw’inka ye, cyangw’indogobe ye, cyangw’ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”—Kuva 20:2-17.

[Amafoto yo ku ipaji ya 204, 205]

Amategeko yali urukuta rwatandukanyaga Abisiraheli n’ andi mahanga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze