ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/9 pp. 18-23
  • Amategeko Mbere ya Kristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amategeko Mbere ya Kristo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amategeko ya Mose​—Icyo Yari Agamije
  • Amategeko Yarangwaga n’Imbabazi Hamwe n’Impuhwe
  • Imikoreshereze Mibi y’Amategeko
  • Ukwanduza k’Ubufarisayo
  • Tuvane Isomo mu Bupfapfa bw’Abafarisayo
  • “Amategeko ya Yehova aratunganye”
    Egera Yehova
  • Amategeko ya Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Amategeko ya Mose Wowe Uyabona Ute?
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Mbese Tugengwa na ya Mategeko Cumi?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/9 pp. 18-23

Amategeko Mbere ya Kristo

“Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra.”​—ZABURI 119:97.

1. Ni iki kigenga urugendo rw’ibintu biba mu kirere?

KUVA mu bwana bwe, birashoboka ko Yobu yaba yaragiye yitegereza inyenyeri maze agatangara. Birashoboka ko ababyeyi be bari baramwigishije amazina y’amatsinda manini y’inyenyeri hamwe n’ibyo bari bazi ku bihereranye n’amategeko agenga urugendo rukorwa n’amatsinda y’inyenyeri mu kirere. N’ubundi kandi, abantu bo mu bihe bya kera bifashishaga urugendo ruhoraho rw’ayo matsinda y’inyenyeri yagutse kandi ahambaye, kugira ngo bamenye ihinduka ry’ibihe. Ariko kandi, igihe cyose Yobu yatangazwaga n’ibyo yitegerezaga, ntiyari azi imbaraga zihambaye zibumbira hamwe izo nyenyeri. Ni yo mpamvu atashoboraga kugira icyo asubiza igihe Yehova Imana yamubazaga ati “uzi amategeko ayobora ijuru?” (Yobu 38:​31-33). Ni koko, inyenyeri zigengwa n’amategeko​—amategeko aboneye kandi ahambaye cyane, ku buryo abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe batayasobanukirwa mu buryo bwuzuye.

2. Kuki dushobora kuvuga ko ibyaremwe byose bigengwa n’amategeko?

2 Yehova ni we Nyir’ugutanga amategeko w’Ikirenga mu ijuru no mu isi. Imirimo ye yose igengwa n’amategeko. Umwana we ukundwa, “we mfura mu byaremwe byose,” yumviraga amategeko ya Se [ari umwana] wizerwa mbere y’uko ijuru n’isi bibaho (Abakolosayi 1:15)! Abamarayika na bo bayoborwa n’amategeko (Zaburi 103:20). Ndetse n’inyamaswa zigengwa n’amategeko mu gihe zikurikiza amategeko y’ubugenge Umuremyi wazo yateguye muri kamere yazo.​—Imigani 30:24-28; Yeremiya 8:⁠7.

3. (a) Kuki abantu bakeneye amategeko? (b) Yehova yategekaga ishyanga ry’Isirayeli binyuriye ku ki?

3 Bite se ku bihereranye n’abantu? N’ubwo twahawe impano yo kugira ubwenge, umuco, no kwita ku bintu by’umwuka, ntibituma tudakenera amategeko runaka y’Imana yo kutuyobora mu buryo dukoresha ubwo bushobozi. Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari batunganye, ku buryo bari bakeneye amategeko make gusa yo kubayobora. Urukundo bakundaga Se wo mu ijuru, rwagombye kuba rwarababereye impamvu ihagije yari gutuma bumvira babigiranye ibyishimo. Nyamara kandi, banze kumvira (Itangiriro 1:26-28; 2:15-17; 3:6-19). Ingaruka yabaye iy’uko urubyaro rwabo rwaje kuba ibiremwa byokamwe n’icyaha, bikeneye amategeko menshi yo kubiyobora. Uko igihe cyagiye gihita, Yehova yazibye icyo cyuho abigiranye urukundo. Yahaye Nowa amategeko asobanutse, ayo yagombaga kugeza ku muryango we (Itangiriro 9:1-7). Nyuma y’ibinyejana byinshi, binyuriye kuri Mose, Imana yahaye ishyanga rishya ry’Isirayeli Amategeko yasobanuwe mu buryo burambuye yanditse. Ubwo ni bwo bwari bubaye ubwa mbere Yehova ategekesheje ishyanga ryose amategeko ye. Gusuzuma ayo Mategeko, bizadufasha gusobanukirwa uruhare rw’ingenzi amategeko y’Imana afite mu mibereho y’Abakristo muri iki gihe.

Amategeko ya Mose​—Icyo Yari Agamije

4. Kuki gukomokwaho Urubyaro rwasezeranijwe bitari byoroheye urubyaro rw’Aburahamu rwatoranijwe?

4 Intumwa Pawulo, umwigishwa wari warize Amategeko mu buryo bwimbitse, yarabajije ati “none se, amategeko yazanywe n’iki?” (Abagalatiya 3:19). Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kwibuka ko Yehova yari yarasezeranije Aburahamu, incuti ye, ko umuryango we wari kuzakomokwaho Urubyaro, rwari guhesha amahanga yose imigisha (Itangiriro 22:18). Ariko hagati aho, hari ikibazo: urubyaro rw’Aburahamu rwatoranijwe, ari bo Bisirayeli, bose si ko bari abantu bakunda Yehova. Uko igihe cyagiye gihita, benshi muri bo bagaragaweho kuba abantu batagonda ijosi, b’ibyigomeke​—ndetse bamwe muri bo bari abantu badategekeka (Kuva 32:⁠9; Gutegeka 9:⁠7)! Ku bari bameze batyo, bari mu bwoko bw’Imana bitewe n’uko gusa ari bwo bavukiyemo, bidaturutse ku mahitamo yabo.

5. (a) Ni iki Yehova yigishije Abisirayeli binyuriye ku Mategeko ya Mose? (b) Ni mu buhe buryo Amategeko yari agamije kugira ingaruka ku myifatire y’abari kuyakurikiza?

5 Ni gute abantu nk’abo bashoboraga gukomokwaho urwo Rubyaro rwasezeranijwe kandi bakungukirwa na rwo? Aho kugira ngo Yehova abayobore nk’imashini za robo, yabigishije binyuriye ku mategeko (Zaburi 119:33-35; Yesaya 48:17). Koko rero, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “amategeko,” ni ukuvuga toh·rahʹ, risobanurwa ngo “inyigisho.” Ni iki yigishaga? Mbere na mbere, yigishaga Abisirayeli ko bari bakeneye Mesiya, wari kubacungura akabavana mu mimerere barimo yo kokamwa n’icyaha (Abagalatiya 3:24). Nanone kandi, Amategeko yabigishaga gutinya Imana no kuyumvira. Mu guhuza n’isezerano ry’Aburahamu, Abisirayeli bagombaga kuba abahamya ba Yehova mu yandi mahanga yose. Bityo rero, Amategeko yagombaga kubigisha kugira imyifatire yo mu rwego rwo hejuru kandi myiza, yari guhesha Yehova ishema; kandi yari gutuma Abisirayeli bakomeza kwitandukanya n’ibikorwa byanduye byakorwaga n’amahanga yari abakikije.​—Abalewi 18:​24, 25; Yesaya 43:​10-12.

6. (a) Amategeko ya Mose akubiyemo amahame agera kuri angahe, kandi se, kuki atagombye kubonwa ko akabije kuba menshi? (Reba ibisobanura ahagana hasi ku ipaji.) (b) Ni ubuhe bumenyi dushobora kunguka binyuriye mu kwiga Amategeko ya Mose?

6 Ntibitangaje rero kuba Amategeko ya Mose akubiyemo amahame menshi​—asaga 600.a Ayo mategeko yanditswe yagengaga ibihereranye no gusenga, ubutegetsi, umuco, ubutabera, ndetse n’ibyo kurya hamwe n’isuku. None se, byaba bishaka kuvuga ko Amategeko yari amabwiriza y’urudaca, atagondeka kandi akagatiza? Oya rwose! Kwiga ayo Mategeko, bituma umuntu agira ubumenyi bwinshi ku bihereranye na kamere ya Yehova yuje urukundo. Reka dusuzume ingero nkeya.

Amategeko Yarangwaga n’Imbabazi Hamwe n’Impuhwe

7, 8. (a) Ni gute Amategeko yatsindagirizaga ibihereranye no kugira imbabazi hamwe n’impuhwe? (b) Ni gute Yehova yakoresheje Amategeko abigiranye imbabazi ku bihereranye na Dawidi?

7 Amategeko yatsindagirizaga ibihereranye no kugira imbabazi hamwe n’impuhwe, cyane cyane ku boroheje cyangwa abatishoboye. Abapfakazi n’impfubyi bateganyirizwaga uburinzi (Kuva 22:​22-24). Amatungo yakoreshwaga imirimo, yarindwaga ibikorwa by’ubugome. Uburenganzira bw’ibintu umuntu yabaga atunze, bwarubahirizwaga (Gutegeka 24:10; 25:⁠4). N’ubwo Amategeko yasabaga ko uwishe umuntu ahabwa igihano cyo gupfa, yatumaga bishoboka ko umuntu agirirwa imbabazi mu gihe yabaga agize uwo yica bitewe n’impanuka (Kubara 35:11). Uko bigaragara, abacamanza ba Isirayeli bari bafite uburenganzira bwo gufata umwanzuro ku gihano cyabaga cyagenewe uwakoze icyaha runaka, hakurikijwe uko uwagikoze yabaga abyifashemo.​—Gereranya no mu Kuva 22:⁠7; Abalewi 6:​1-7.

8 Yehova yabereye abacamanza intangarugero mu gukurikiza Amategeko atajenjetse mu gihe bibaye ngombwa, ariko nanone agaca inkoni izamba igihe cyose bishoboka. Umwami Dawidi, wari wakoze icyaha cy’ubusambanyi n’ubwicanyi, yarababariwe. Ibyo ntibishaka kuvuga ko atigeze ahanwa, kubera ko Yehova atamurinze ingaruka zikomeye zamugezeho bitewe n’icyaha cye. Nyamara ariko, kubera isezerano ry’Ubwami, kandi bitewe n’uko Dawidi yari umuntu ugira ibambe muri kamere ye, kandi akaba yari afite imyifatire yo kwicuza abikuye ku mutima, nta bwo yishwe.​—1 Samweli 24:​4-7; 2 Samweli 7:16; Zaburi 51:​3-6, umurongo wa 1-4 muri Biblia Yera; Yakobo 2:⁠13.

9. Ni uruhe ruhare urukundo rwari rufite mu Mategeko ya Mose?

9 Byongeye kandi, Amategeko ya Mose yatsindagirizaga urukundo. Tekereza kimwe mu bihugu byo muri iki gihe kiramutse gifite amategeko asaba kugirirana urukundo! Bityo rero, Amategeko ya Mose ntiyabuzanyaga ubwicanyi gusa, ahubwo yanategekaga ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18). Nta bwo yabuzanyaga gusa kugirira nabi umusuhuke; ahubwo yanategekaga ngo “umukunde nk’uko wikunda; kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa” (Abalewi 19:34). Nta bwo yabuzanyaga ubusambanyi gusa; ahubwo yanategekaga umugabo gushimisha umugore we (Gutegeka 24:⁠5)! Mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri honyine, amagambo y’Igiheburayo agaragaza umuco w’urukundo, akoreshwa incuro zigera kuri 20. Yehova yijeje Abisirayeli kubakunda​—haba mu gihe cyahise, muri icyo gihe no mu gihe cyari kuzaza (Gutegeka 4:37; 7:​12-14). Koko rero, itegeko rikomeye kurusha ayandi yose yo mu Mategeko ya Mose ryagiraga riti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Gutegeka 6:⁠5). Yesu yavuze ko Amategeko yose akubiye muri iryo tegeko, hamwe n’itegeko ryo gukunda bagenzi bacu (Abalewi 19:18; Matayo 22:​37-40). Ntibitangaje rero kuba umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra.”​—Zaburi 119:⁠97.

Imikoreshereze Mibi y’Amategeko

10. Ni gute abenshi mu Bayahudi babonaga Amategeko ya Mose?

10 Mbega ukuntu bibabaje rero kuba Abisirayeli baraje kudafatana uburemere Amategeko ya Mose mu rugero runini cyane! Rubanda rwanze kumvira Amategeko, rurayasuzugura, cyangwa rurayibagirwa. Bahumanishije ugusenga kutanduye ibikorwa bya kidini bizira byo mu yandi mahanga (2 Abami 17:​16, 17; Zaburi 106:​13, 35-38). Kandi banagambaniye Amategeko mu bundi buryo.

11, 12. (a) Ni gute amatsinda y’abayobozi ba kidini yangije nyuma y’igihe cya Ezira? (Reba agasanduku.) (b) Kuki ba rabi ba kera bumvaga ko “kuzitira Amategeko” ari ngombwa?

11 Bimwe mu bintu byangije Amategeko kurusha ibindi, byakozwe n’abihandagazaga bavuga ko bayigisha kandi bakayarinda. Ibyo byabayeho nyuma y’iminsi y’umwanditsi wizerwa Ezira, wabayeho mu kinyejana cya gatanu M.I.C. Ezira yarwanyije mu buryo bukomeye ibitekerezo bihumanye by’ayandi mahanga, kandi atsindagiriza ibyo gusoma Amategeko no kuyigisha (Ezira 7:10; Nehemiya 8:​5-8). Abigishaga Amategeko bamwe na bamwe bihandagaje bavuga ko bagera ikirenge mu cya Ezira, maze bashyiraho icyaje kwitwa “Isinagogi Ikomeye.” Imwe mu mvugo zayo, yari mu buryo bw’amabwiriza agira ati “shyira uruzitiro ku Mategeko.” Abo bigisha bumvaga ko Amategeko yari ameze nk’ubusitani bwiza cyane. Kugira ngo hatagira umuntu unyura muri ubwo busitani arenga ku mategeko yabwo, bashyizeho andi mategeko, ni ukuvuga “Amategeko Atanditswe Avugwa mu Magambo Gusa,” kugira ngo bakumire abantu be kugira aho bahurira n’iryo kosa [ryo kwica Amategeko yanditswe].

12 Hari bamwe bashobora kuvuga ko kuba abayobozi b’Abayahudi barumvaga ibintu batyo byari bifite ishingiro. Nyuma y’igihe cya Ezira, Abayahudi bategetswe n’abanyamahanga, cyane cyane Abagiriki. Mu kurwanya ingaruka bashoboraga kugirwaho na filozofiya ya Kigiriki hamwe n’umuco wayo, mu Bayahudi havutse amatsinda y’abayobozi ba kidini. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 10.) Nyuma y’igihe runaka, amwe muri ayo matsinda yaje guhiganwa, ndetse agera n’aho atambuka ubutambyi bw’Abalewi bwari bushinzwe umurimo wo kwigisha Amategeko. (Gereranya na Malaki 2:⁠7.) Mu mwaka wa 200 M.I.C., amategeko atanditse yatangiye kugira ingaruka ku mibereho y’Abayahudi. Mu mizo ya mbere, ayo mategeko ntiyagombaga kwandikwa, kugira ngo adafatwa kimwe n’Amategeko yanditswe. Ariko kandi, buhoro buhoro ibitekerezo by’abantu byaje gushyirwa imbere y’iby’Imana, ku buryo amaherezo rwa “ruzitiro” rwaje konona “ubusitani” rwitwaga ko rurinda.

Ukwanduza k’Ubufarisayo

13. Ni gute abayobozi ba kidini b’Abayahudi bamwe na bamwe bisobanuye bashaka kumvikanisha ko gushyiraho amategeko menshi byari bifite ishingiro?

13 Ba rabi bumvaga ko ubwo Tora, cyangwa Amategeko ya Mose, yari itunganye, yagombaga gutanga igisubizo cy’ikibazo cyose cyashoboraga kuzamuka. Icyo gitekerezo nticyari gikwiriye rwose. Mu by’ukuri, ibyo byahaye ba rabi urwaho rwo gukoresha imitekerereze ya kimuntu irangwa n’ubucakura, mu gutuma Ijambo ry’Imana risa n’aho ari ryo ryari ishingiro ry’amategeko atagondeka yarebanaga n’ibibazo by’uburyo bwose​—byaba ibireba umuntu ku giti cye, cyangwa ibyoroheje.

14. (a) Ni gute abayobozi ba kidini b’Abayahudi baguye ihame rishingiye ku Byanditswe ryo kwitandukanya n’amahanga, bakarengera Ibyanditswe? (b) Ni iki cyerekana ko amategeko ya ba rabi yananiwe kurinda ubwoko bwa Kiyahudi ngo butanduzwa n’abapagani?

14 Incuro nyinshi, abayobozi ba kidini bafataga amabwiriza ashingiye ku Byanditswe maze bakayagura mu buryo bukabije. Urugero, Amategeko ya Mose yashyigikiraga ibyo kwitandukanya n’amahanga, ariko ba rabi babwirizaga uburyo budashyize mu gaciro bwo gusuzugura ikintu cyose kitari icya Kiyahudi. Bigishaga ko Umuyahudi atagombaga gusiga inka ze mu rugo rw’Umunyamahanga, kubera ko Abanyamahanga “bakekwagaho kuba baryamana n’inyamaswa.” Umuyahudikazi ntiyari yemerewe kubyaza Umunyamahangakazi muri ubwo buryo, kubera ko yari “kuba agize uruhare mu gutuma havuka umwana wo gusenga ibigirwamana.” Kubera ko ba rabi bakemangaga mu buryo bukwiriye amazu y’imikino y’Abagiriki, babuzanyaga imyitozo ngororangingo yose. Amateka ahamya ko ibyo byose nta cyo byakoze kugira ngo birinde Abayahudi imyizerere y’Abanyamahanga. Mu by’ukuri, Abafarisayo ubwabo baje kwigisha inyigisho ya gipagani y’Abagiriki y’ukudapfa k’ubugingo!​—Ezekiyeli 18:⁠4.

15. Ni gute abayobozi ba kidini b’Abayahudi bagoretse amategeko yerekeranye no kwera hamwe n’imibonano y’ibitsina hagati y’abafitanye isano?

15 Nanone kandi, Abafarisayo bagoretse amategeko yarebanaga no kwiyeza. Byavuzwe ko Abafarisayo bashoboraga kweza izuba ubwaryo mu gihe bari kuba babonye uburyo. Amategeko yabo yavugaga ko gutinda ‘kujya kwituma’ byashoboraga guhumanya umuntu! Gukaraba intoki byaje kuba umuhango ukomeye, wagengwaga n’amategeko yerekana ukuboko kwagombaga kubanza gukarabwa n’uburyo byagombaga gukorwa. Abagore babonwaga ko banduye mu buryo bwihariye. Bashingiye ku itegeko ry’Ibyanditswe ryo ‘kutiyegereza’ mwene wabo w’umuntu amwambika ubusa (mu by’ukuri rikaba ryari itegeko ryabuzanyaga imibonano y’ibitsina hagati y’abantu bafitanye isano), ba rabi bategetse ko umugabo atagomba kugenda inyuma y’umugore we; ndetse ko atagombaga kuganirira na we mu isoko.​—Abalewi 18:⁠6.

16, 17. Ni gute amategeko atanditswe yaguwe ku bihereranye n’itegeko ryo kuziririza Isabato ya buri cyumweru, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?

16 Icyari kizwi mu buryo bwihariye, ni igikorwa cyo mu buryo bw’umwuka cy’ukuntu amategeko atanditswe yandavuje amategeko yagengaga Isabato. Imana yahaye Abisirayeli iri tegeko ryoroheje rikurikira: ntukagire umurimo wose ukora ku munsi wa karindwi w’icyumweru (Kuva 20:​8-11). Nyamara kandi, amategeko atanditswe yaguye iryo tegeko aryongeraho uburyo bunyuranye bugera kuri 39 bw’imirimo yari ibuzanijwe, harimo gupfundika cyangwa gupfundura ipfundo, kurema utudobeko tubiri mu gikorwa cyo kudoda, kwandika inyuguti ebyiri z’Igiheburayo, n’ibindi n’ibindi. Hanyuma kandi, buri umwe umwe muri iyo mirimo na wo wagengwaga n’andi mategeko y’urudaca. Ni ayahe mapfundo yari abuzanijwe, kandi se ni ayahe yari atabuzanijwe? Amategeko atanditswe yasubirishaga ibyo bibazo andi mategeko bapfaga gushyiraho uko bishakiye. Kuvura byaje gufatwa nk’umurimo ubuzanijwe. Urugero, ku Isabato, kunga urugingo rw’umubiri rwavunitse, byari bibuzanijwe. Umuntu wabaga arwaye iryinyo yashoboraga gukoresha divayi isharira (vinaigre) kugira ngo yongere uburyohe mu byo kurya bye, ariko ntiyagombaga kuyiyunyuguza. Ibyo byabaga ari ukuvura iryinyo rye!

17 Muri ubwo buryo, amategeko agenga Isabato yaje gutakaza agaciro kayo ko mu buryo bw’umwuka, cyane cyane ku byarebanaga n’Abayahudi benshi, bitewe n’uko yapfukiranywe n’amategeko amagana n’amagana yashyizweho n’abantu. Mu gihe Yesu Kristo, “umwami w’isabato,” yakoraga ibitangaza by’akataraboneka bisusurutsa umutima ku munsi w’Isabato, ntibyashimishije abanditsi n’Abafarisayo. Bari bahangayikishijwe gusa n’uko yasaga n’uwirengagiza amategeko yabo.​—Matayo 12:​8, 10-14.

Tuvane Isomo mu Bupfapfa bw’Abafarisayo

18. Kuba amategeko atanditswe yarongerewe ku Mategeko ya Mose, byagize izihe ngaruka? Tanga urugero.

18 Muri make, dushobora kuvuga ko ayo mategeko n’imigenzo by’inyongera byaje komatana n’Amategeko ya Mose, kimwe n’uko ingaru zimadika ku bwato. Nyir’ubwato atakaza igihe kinini n’imihati myinshi aharura ibyo biremwa bimubuza amahwemo kugira ngo abivane ku bwato bwe, bitewe n’uko bituma butihuta kandi bikangiza irangi riburinda kugwa ingese. Mu buryo nk’ubwo, amategeko atanditswe hamwe n’imigenzo, yaremerezaga Amategeko, kandi agatuma akoreshwa nabi ku buryo agwa umugese. Nyamara kandi, aho guharura ayo mategeko y’inyongera ngo avanweho, ba rabi bo bakomezaga kongeraho andi. Mu gihe Mesiya yazaga gusohoza Amategeko, “ubwato” bwari bwaruzuweho n’“ingaru” nyinshi cyane, ku buryo butashoboraga kureremba! (Gereranya n’Imigani 16:25.) Aho kurinda isezerano ry’Amategeko, abo bayobozi ba kidini bagize ubupfu bwo kurigambanira barirengaho. None se, kuki “uruzitiro” rwabo rw’amategeko rutagize icyo rugeraho?

19. (a) Kuki “uruzitiro rwashyizwe ku Mategeko” rwananiwe kugira icyo rugeraho? (b) Ni iki cyerekana ko abayobozi ba kidini b’Abayahudi batari bafite ukwizera nyakuri?

19 Abayobozi b’idini rya Kiyahudi bananiwe gusobanukirwa ko intambara yo kurwanya ibyonona umuntu ibera mu mutima, ko itarwanirwa ku mapaji y’ibitabo by’amategeko (Yeremiya 4:14). Urufunguzo rwo gutsinda, ni urukundo​—gukunda Yehova, amategeko ye, n’amahame ye akiranuka. Urukundo nk’urwo rutuma habaho urwango rw’ibyo Yehova yanga, mu rugero ruhwanye n’uko abyanga (Zaburi 97:10; 119:104). Bityo, abafite imitima yuzuye urwo rukundo, bakomeza kuba abizerwa ku mategeko ya Yehova muri iyi si yononekaye. Abayobozi ba kidini b’Abayahudi bari bafite igikundiro gikomeye cyo kwigisha abantu, kugira ngo babahingemo kandi babatere ishyaka ryo kugira urwo rukundo. Kuki bananiwe kubigenza batyo? Uko bigaragara, babuze ukwizera. (Matayo 23:​23, NW ft.) Iyo baza kwizera imbaraga umwuka wa Yehova ufite zo gukorera mu mitima y’abantu bizerwa, ntibaba barumvise ko bakeneye kuyobora imibereho y’abandi babakagatiza (Yesaya 59:⁠1; Ezekiyeli 34:⁠4). Kubera ko babuze ukwizera, ntibigeze batera abantu kwizera; bikoreje abantu umutwaro uremereye w’amategeko yashyizweho n’abantu.​—Matayo 15:​3, 9; 23:⁠4.

20, 21. (a) Ni izihe ngaruka muri rusange ibitekerezo bishingiye ku migenzo byagize ku idini rya Kiyahudi? (b) Ni irihe somo twavana mu byabaye ku idini rya Kiyahudi?

20 Abo bayobozi b’Abayahudi ntibigeze bashyigikira urukundo. Imigenzo yabo yatumye habaho idini ryimiriza imbere ibyo kubonwa neza inyuma gusa, rirangwa no kumvira kutavuye ku mutima, kugamije kwibonekeza​—rikaba ryari nk’ubutaka burumbuka bwo guhingamo uburyarya (Matayo 23:​25-28). Amategeko yabo yatangaga impamvu zitabarika zo gucira abandi urubanza. Ni yo mpamvu Abafarisayo b’abibone, barangwaga n’umutima wo kwikakaza, bumvaga ko bafite uburenganzira bwo kunenga Yesu Kristo ubwe. Birengagije intego y’ibanze y’Amategeko, maze banga Mesiya umwe w’ukuri. Ibyo byatumye abwira ishyanga rya Kiyahudi ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”​—Matayo 23:38; Abagalatiya 3:​23, 24.

21 Ni irihe somo twavanamo? Uko bigaragara, kugira ibitekerezo bitagoragozwa bishingiye ku migenzo, ntibiteza imbere ibyo kuyoboka Yehova mu buryo butanduye! Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko abasenga Yehova muri iki gihe batagomba kugira amategeko ayo ari yo yose uretse aboneka mu buryo bweruye mu Byanditswe Byera? Oya. Kugira ngo tubone igisubizo cyuzuye, reka noneho dusuzume uko Yesu Kristo yasimbuje Amategeko ya Mose amategeko mashya kandi meza kurushaho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Birumvikana ko uwo ari umubare muto cyane ugereranije na gahunda y’amategeko y’ibihugu biriho muri iki gihe. Urugero, mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, amategeko agenga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasagaga amapaji 125.000, hatabariwemo andi mashya yongerwaho buri mwaka.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Ni gute ibyaremwe byose bigengwa n’amategeko y’Imana?

◻ Intego y’ibanze y’Amategeko ya Mose yari iyihe?

◻ Ni iki cyerekana ko Amategeko ya Mose yatsindagirizaga ibihereranye no kugira imbabazi hamwe n’impuhwe?

◻ Kuki abayobozi ba kidini b’Abayahudi bongereye ku Mategeko ya Mose andi mategeko atabarika, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]

Abayobozi ba Kidini b’Abayahudi

Abanditsi: Bibonagaho kuba abasimbura ba Ezira n’abashinzwe gusobanura Amategeko. Dukurikije igitabo A History of the Jews, “abanditsi si ko bose barangwaga n’umwuka w’ubupfura, kandi imihati bakoreshaga bagerageza kumenya ibisobanuro bihishwe byo mu mategeko, akenshi yavagamo ibintu bidafite shinge na rugero hamwe n’amategeko y’ubupfapfa. Ayo mategeko yaje guhinduka imigenzo idakuka, bidatinze, iza guhinduka amategeko y’igitugu atagoragozwa.”

Hasidimu: Iryo zina risobanurwa ngo “abihaye Imana” cyangwa “abera.” Ahagana mu mwaka wa 200 M.I.C., ni bwo bavuzwe ubwa mbere mu buryo bw’itsinda ari abantu bafite imbaraga mu rwego rwa politiki, b’abafana baharaniraga ukwera kw’Amategeko kugira ngo atanduzwa n’amatwara y’igitugu y’Abagiriki. Hasidim yaje kwicamo ibice bitatu, ari byo Abafarisayo, Abasadukayo, n’Abeseni.

Abafarisayo: Intiti zimwe na zimwe, zemera ko iryo zina rikomoka ku magambo asobanurwa ngo “Abitandukanije,” cyangwa “Abitandukanya.” Mu by’ukuri, bari abafana mu mihati yabo yo kwitandukanya n’Abanyamahanga, ariko nanone babonaga ko ubuvandimwe bwabo butandukanye​—kandi busumba​—ubw’ubwoko bw’Abayahudi ba rubanda rwa giseseka, rwari rutazi urusobe rw’amategeko atanditse. Umuhanga umwe mu by’amateka yerekeje ku Bafarisayo agira ati “muri rusange, babafataga abagabo nk’abana, bekemeza kandi bakagena uko imihango yagombaga kubahirizwa, ndetse no mu tuntu duto cyane twihariye.” Indi ntiti yagize iti “idini ry’Abafarisayo ryashyizeho amategeko y’urudaca yemewe arebana n’imimerere yose, hamwe n’ingaruka ibyo byagombaga kugira byanze bikunze z’uko bashyiraga imbere ibintu bidafite agaciro, kandi mu kubigenza batyo, bagapfobya ibintu by’ingenzi (Mat 23:23).”

Abasadukayo: Ni itsinda ryihambiraga cyane ku buyobozi bw’itsinda ry’abantu bo mu batoneshejwe hamwe n’abatambyi. Barwanyaga Abanditsi n’Abafarisayo babigiranye ubukana, bavuga ko amategeko atanditse atari afite agaciro gahwanye n’ak’Amategeko yanditse. Igitabo cya Mishnah ubwacyo kigaragaza ko batashoboye gutsinda iyo ntambara, kigira kiti “[kubahiriza] amagambo y’Abanditsi byari byitaweho cyane kuruta uko [bubahirizaga] amagambo akubiye mu Mategeko [yanditswe].” Igitabo cyitwa Talmud, cyari gikubiyemo ibisobanuro byinshi ku bihereranye n’amategeko atanditse, nyuma cyaje kugera ubwo kigira kiti “amagambo y’Abanditsi ni . . . ay’agaciro kenshi kurusha amagambo ya Tora.”

Abeseni: Ni itsinda ry’abantu babaga mu bwiherero biziritse umukanda bakitandukanya n’abandi bantu. Dukurikije igitabo cyitwa The Interpreter’s Dictionary of the Bible, Abeseni bari abantu bitandukanyaga n’abandi cyane kurusha Abafarisayo, kandi “rimwe na rimwe bagiraga imyifatire ya Gifarisayo kurusha Abafarisayo ubwabo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze