Igice cya 72
Yesu Atuma Abigishwa 70
HARI mu mpera z’umwaka wa 32 I.C., hashize imyaka itatu Yesu abatijwe. We n’abigishwa be bari bamaze igihe gito bijihije Iminsi Mikuru y’Ingando yabereye i Yerusalemu, kandi uko bigaragara bari bakiri aho hafi. Mu by’ukuri, amezi atandatu Yesu yari asigaranye yo gukora umurimo we hafi ya yose yayamaze i Yudaya cyangwa hakurya gato y’Uruzi rwa Yorodani, mu ntara ya Pereya. Iyo fasi na yo yari ikeneye kubwirizwamo.
Koko rero, nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C., Yesu yamaze amezi hafi umunani abwiriza i Yudaya. Ariko kuva igihe Abayahudi bashakaga kuhamwicira, kuri Pasika yo mu mwaka wa 31 I.C., umwaka n’igice wakurikiyeho yawumaze yigishiriza i Galilaya honyine. Muri icyo gihe, yatangije umuteguro wagutse w’ababwiriza batojwe neza, icyo kikaba ari ikintu atari yarigeze akora mbere y’aho. Bityo, yahise atangiza umurimo wa nyuma wo kubwiriza mu buryo bwagutse i Yudaya.
Kugira ngo Yesu atangize uwo murimo, yatoranyije abigishwa 70 maze abohereza ari babiri babiri. Bityo, amatsinda y’ababwiriza b’Ubwami bari bagiye gukora muri iyo fasi yose hamwe yari 35. Abo babanjirije Yesu, bajya muri buri mujyi na buri hantu hose yateganyaga kujya aherekejwe n’intumwa ze.
Aho kubwira abo 70 ngo bajye mu masinagogi, yababwiye kujya mu ngo z’abantu, agira ati “nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘amahoro abe muri iyi nzu.’ Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we.” Ubutumwa bwabo bwari kuba ubuhe? Yesu yaravuze ati “mubabwire muti ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’” Ku bihereranye n’umurimo wakozwe n’abo 70, igitabo cyitwa Matthew Henry’s Commentary cyagize kiti “kimwe na Shebuja, aho bagiye hose babwirije ku nzu n’inzu.”
Amabwiriza Yesu yahaye abo 70 yasaga n’ayo yari amaze hafi umwaka ahaye intumwa ze 12 igihe yazitumaga kujya kubwiriza i Galilaya. Uretse kuba yaraburiye abo 70 ku byerekeranye n’uko bari kurwanywa kandi akabategura kugira ngo bashobore kugeza ubutumwa kuri ba nyir’inzu, yanabahaye ububasha bwo gukiza abarwayi. Bityo rero, nyuma y’aho gato, igihe Yesu yari kuhajya, abantu benshi bari kuba bafite amatsiko yo kubona uwo Mutware wari ufite abigishwa bashoboraga gukora bene ibyo bitangaza.
Umurimo wo kubwiriza wakozwe n’abo 70 n’umurimo Yesu yahakoze nyuma y’aho byamaze igihe gito ugereranyije. Hashize igihe gito, ya matsinda 35 y’ababwiriza b’Ubwami yatangiye kugaruka aho Yesu yari ari. Bamubwiranye ibyishimo byinshi bati “Databuja, abadayimoni nabo baratwumvira mu izina ryawe.” Nta gushidikanya, iyo raporo nziza y’umurimo yashimishije Yesu, kubera ko yabashubije ati “nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa, asa n’umurabyo. Dore, mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo.”
Yesu yari azi ko nyuma yo kuvuka k’Ubwami bw’Imana mu gihe cy’imperuka, Satani n’abadayimoni be bari kwirukanwa mu ijuru. Ariko noneho, kuba abantu buntu bari birukanye abadayimoni batabonwa n’amaso byari ikindi gihamya cy’uko ibyo bintu byari kuzabaho koko. Bityo, amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’ukuntu mu gihe cyari kuza Satani yari kugwa avuye mu ijuru, yari ukuri kudashidikanywaho. Ku bw’ibyo rero, abo 70 bahawe ubutware bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo mu buryo bw’ikigereranyo. Ariko kandi, Yesu yarababwiye ati “ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
Yesu yasazwe n’ibyishimo maze asingiza Se mu ruhame kubera ko yari yakoresheje abo bagaragu be boroheje mu buryo nk’ubwo bukomeye. Yabwiye abigishwa be ati “hahirwa amaso areba ibyo mureba; kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibyo mureba, ntibabireba, no kumva ibyo mwumva, ntibabyumva.” Luka 10:1-24; Matayo 10:1-42; Ibyahishuwe 12:7-12.
▪ Ni hehe Yesu yabwirije mu myaka itatu ya mbere y’umurimo we, kandi se, ni mu kahe karere yabwirije mu mezi atandatu ya nyuma?
▪ Yesu yabwiye abigishwa be 70 gusanga abantu hehe?
▪ Kuki Yesu yavuze ko yabonye Satani yamaze kugwa avuye mu ijuru?
▪ Ni mu buhe buryo ba bigishwa 70 bashoboraga gukandagira inzoka na sikorupiyo?