Igice cya 2
Isi itarangwamo imibabaro
1, 2. Abantu benshi babona ibintu mu buhe buryo butandukanye?
ICYAKORA, hari abantu babarirwa muri za miriyoni babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo rwose. Bo bamaze kubona ko hari imibereho myiza cyane ihishiwe abantu mu gihe kizaza. Bavuga ko vuba aha iyi isi izaba itakirangwamo ubugizi bwa nabi n’imibabaro. Biringira ko vuba aha ibibi bigiye kuvaho burundu maze hagashyirwaho isi nshya. Ndetse banavuga ko n’ubu urufatiro rw’iyo si nshya rurimo rushyirwaho!
2 Abo bantu bizera ko isi nshya izaba itarangwamo intambara, ubugome, ubugizi bwa nabi, akarengane n’ubukene. Izaba ari isi itarimo indwara, agahinda, amarira n’urupfu. Icyo gihe abantu bazagera ku butungane babeho iteka banezerewe ku isi izaba yarahindutse paradizo. Ndetse n’abapfuye bazazuka maze bahabwe uburyo buzatuma bashobora kubaho iteka ryose!
3, 4. Kuki ibyo abo bantu biringiye babyizeye badashidikanya?
3 Ese kubona iby’igihe kizaza muri ubwo buryo, byaba ari nk’inzozi gusa, mbese rwose nko kwifuza ibintu bitazabaho? Oya, si ko biri rwose. Ibyo bishingiye cyane ku byiringiro bihamye by’uko Paradizo igomba kuzabaho nta kabuza (Abaheburayo 11:1). Kuki ibyo byiringiro bidashidikanywa? Ni ukubera ko Umuremyi ushobora byose w’ijuru n’isi ari we wabidusezeranyije.
4 Ku bihereranye n’ibyo Imana yadusezeranyije, Bibiliya igira iti “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.” “Imana si umuntu ngo ibeshye . . . Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?” “Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati ‘ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.’”—Yosuwa 23:14; Kubara 23:19; Yesaya 14:24.
5. Ni ibihe bibazo bikeneye ibisubizo?
5 Ariko se, niba umugambi w’Imana wari uwo gushyiraho paradizo ku isi itarangwamo imibabaro, kuki yaretse hakabanza kubaho ibintu bibi? Kuki yategereje imyaka ibihumbi bitandatu byose kugeza ubu kugira ngo ibone gutunganya ibifutamye? Ese ibyo binyejana byose by’imibabaro ntibigaragaza ko Imana itatwitaho rwose, cyangwa se ahubwo ko itanabaho?